Darfur: Abantu 100 batikiriye mu kirombe cyabagwiriye
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagera ku 100 bamaze gupfira mu kirombe cya zahabu kiri i Darfu ahitwa Jebel Amir mu gihugu cya Sudan, abatabazi bagera ku icyenda nabo bakaba barahezemo.
Iki kirombe cyabaridukiyeho kuwa mbere w’iki cyumweru ariko umubare w’abapfuye ugenda wiyongera ubu ukaba umaze kugera ku 100.
Abatabazi icyenda bariho bagerageza gutabara abari bagihumeka, nabo bahise bahera muri icyo kirombe kuwa kane w’iki cyumweru ubu nta gakuru k’ubuzima bwabo.
Imirimo yo gushaka imibiri y’abaguye muri iki kirombe cya zahabu kitari cyemewe n’amategeko irakomeje. Bivugwa ko imibare ishobora kwiyongera kuko bashobora kuba bararenganga 100 bari muri iki kirombe nkuko bitangazwa na jeune Afrique.
Haroun al-Hassan Umuyobozi w’akarere ka Jebel Amir kuwa kane yari yatangaje ko abapfuye bageze kuri 60, yavugaga ko imashini zakoreshejwe mu gushaka imibiri zishobora nazo guteza kuriduka kurenzeho kw’ikirombe.
Hari zahabu nyinshi, abacukuzi 200 000 ntibemewe n’amategeko
Muri kariya gace ka Jebel Amir havugwa zahabu nyinshi, mu mwaka wa 2012 bivugwa ko hacukuwe toni 41 za zahabu zacuruzwe miliyari 2.5 z’amadorari ya Amerika, uyu mwaka ngo byitezwe ko hazacukurwa toni 50 za zahabu.
Abazicukura ariko abenshi cyane ntabwo bemewe n’amategeko. Ndetse izi zahabu zateje amakimbirane hagati y’amoko, abantu 500 bo mu bwoko bwa Beni Hussein bishwe n’abo mu bwoko bw’aba Rezeigat bapfa ibirombe bya zahabu.
Abandi bantu 80 kuwa kane baguye mu mirwano hagati y’amoko , icyo baba bapfa ni amasambu baba baziko ko ahishe zahabu nyinshi cyangwa amazi mu ntara ya Darfur.
Nyuma y’uko imirwano hagati y’inyeshyamba zarwanyaga Leta ya Sudan ihagaze, ubu intambara hagati y’imiryango n’amoko nizo ziri guca ibintu.
Abandi bantu 80 kuwa kane baguye mu mirwano hagati y’amoko , icyo baba bapfa ni amasambu baba baziko ko ahishe zahabu nyinshi cyangwa amazi mu ntara ya Darfur muri Sudan.
Nyuma y’uko imirwano hagati y’inyeshyamba zarwanyaga Leta ya Sudan ihagaze, Sudan y’Epfo ikabona ubwigenge, ubu intambara hagati y’imiryango n’amoko nizo ziri guca ibintu muri Sudan ya perezida El Bashir.
JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM