Nyirasenge wa TUPAC ku rutonde rw’abahigwa bukware na FBI
Joanne Chesimard niwe mugore wa mbere ugiye ku rutonde rw’abashakishwa na Federal Bureau of Investigation kubera ubwicanyi n’iterabwoba, uyu mugore ni nyirasenge w’umuraperi wamamaye Tupac Shakur.
Uyu mugore ubu w’imyaka 65, bivugwa ko ariwe wari ikitegererezo cya Tupac, yakatiwe gufungwa burundu mu 1977 nyuma yo kwica umupolisi muri Leta ya New Jersey.
Uyu mugore udasanzwe yaje gutoroka gereza ku buryo butangaja maze ahungira muri Cuba.
Kumuhiga ntibyahagaze ariko FBI ntiramubona, kugeza ubwo ubu yamushyize ku rutonde rw’abahigwa bukwande ndetse inashyiraho miliyoni ebyiri z’amadolari ku watanga amakuru amufata.
Kuri uyu wa 3 Gicurasi abapolisi ba FBI bakoranye na Werner Foerster (uyu ni uwishwe na nyirasenge wa Tupac) bavuze ko bazashirwa ari uko uyu mugore afashwe.
Hagati ya 1970 – 1974, uyu mugore ubu uzwi ku mazina ya Assata Shakur yari muri bake bagize Black Panther Party (Army). Bitandukanye n’ibitekerezo bya Martin Luther King abo muri Black Panther bo bari bagamije kwihorera ku ivanguramoko bakorewe n’abazungu.
Ari muri Black Panther, Chesimard n’uwamutwaraga na bagenzi be mu 1973 barasanye na Police yari ibasabye guhagarara maze uyu mugore wari ukiri inkumi yica Werner Foerster n’ubwo n’umwe mu bari kumwe n’abo birabura nawe yaguye mu mirwano.
Mu 1974 yarafashwe aza gukatirwa igifungo cya burundu ajya gufungirwa muri imwe muri gereza zari zikomeye ya West Virginia.
Uyu mukobwa (icyo gihe) yaje kwimurirwa muri gereza ya New Jersey, mu 1979 abantu batatu baje kumusura bitwaje intwaro nto maze bari kumwe nawe, bafatira intwaro ku mitwe y’abarinzi babasohora babikinzeho bagendana n’uyu mugore bari baje gusura barazimira.
I New Jersey hose FBI yamanitse ibipapuro byo kumuhiga ariko abo muri “Black Panther” nabo bakamanika ibindi byanditseho ngo “Assata Shakur is Welcome Here” iki gihe umuraperi Tupac Shakur yari umwana utaragira imyaka 10.
Nyirasenge yakomeje kwihishahisha muri Amerika kugeza mu 1984 ubwo yabonye ubuhungiro muri Cuba aza kubuhabwa yakirwa anarindwa abanyamerika na Leta ya Fidel Castro kugeza ubu.
Ageze muri Cuba, uyu mugore yaje no kubonana n’umwana we w’umukobwa witwa Kakuya warezwe na nyina wa Tupac Shakur.
FBI ikaba ivuga ko uwamutanga (kuko ari ku rutonde rw’abaterabwoba ishaka bahumeka cyangwa bapfuye) yabona miliyoni 2 z’amadorari.
FoxNews
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
0 Comment
inkondo iva kugicuma wallah ibyo yaririmbaga ni amaraso yumuryango.
kuriyisi ntabutabera buhaba aranyumvira koko!!!buriya na Tupac wasanga yarazize munyangire….
Batuze