Digiqole ad

Minisitiri w’intebe arasaba abanyamakuru kuba abanyamwuga

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yifurije abanyamakuru bose umunsi mwiza mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi. Photo: ORINFOR
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi. Photo: ORINFOR

Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko itangazamakuru ryiza ai iryihesha agaciro ryigira kandi ryubaka gihugu ibi ngo byagerwaho neza ari uko abarikora ari abanyamwuga.

Yibukije kandi abanyamakuru ko itangazamakuru rikozwe nabi risenya, ryakora neza rikubaka, bityo ngo uyu munsi ukaba ari umwanya wo kunoza umwuga hagamije gukora neza no kubaka.

Ati “Gutanga amakuru afitiye abaturage akamaro ni inshingano za buri wese mu nzego zitandukanye, dufatanye n’itangazamakuru kubaka.”

Minisitiri w’intebe kandi yasabye inzego zose gufasha abanyamakuru kugera ku makuru nk’uko babyemererwa n’itegeko rishya rigenga itangazamakuru.

Icyo Minisitiri w’Intebe yavuze kuri uyu munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru
Icyo Minisitiri w’Intebe yavuze kuri uyu munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru

U Rwanda ku mwanya w’161 mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’icyegeranyo cy’abanyamakuru batagira umupaka, u Rwanda ruragaragara ku mwanya w’161 ku rutonde rw’ibihugu 179 mu byo kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru.

N’ubwo nta bibazo byihariye bivugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda iki cyegeranyo cya Reporters Without Borders kivuga ko hari ibibazo rusange mu itangazamakuru ryo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, birimo gukoreshwa n’ubuyobozi, gufungwa no kwicwa kw’abanyamakuru, ifungwa ry’ibitangazamakuru by’umwihariko ibitavuga rumwe na Leta n’ibindi.

Kuba aka karere ari kamwe mu tukigaragaramo ibibazo nk’ibi birashyira ibihugu bitanu byo muri aka karere mu myanya ya nyuma kuri uru rutonde. Eritrea yo niyo iza ku mwanya wa nyuma kuri uru rutonde.

Mu bihugu icumi bya mbere byubahiriza itangazamakuru hagaragara mo umunani byo ku mugabane w’uburayi. Ku isonga hakaza Igihugu cya Finland.

MHC yabiteye utwatsi

Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yatangaje ko ibyegeranyo nk’ibi bikorwa mu buryo budahwitse , ku buryo Inama Nkuru y’Itangazamakuru itajya ibyemera. Mugisha kandi yavuze ko urutonde nk’uru rutizewe namba ku bantu bazi ibintu bitandukanye bimaze kugerwaho mu Rwanda.

Ati “Ntiturabona ababikora baza mu Rwanda ngo basesengure ibihakorerwa n’iterambere rimaze kugerwaho mu rwego rw’itangazamakuru. Ntabwo twemeranywa na byo mu by’ukuri kuko bicara mu Bufaransa n’ahandi bagakora ibyo bishakiye.”

Ibi ni bimwe mu bihugu biza mu myanya ya nyuma mu kubahiriza itangazamakuru nk’uko RSF yabitangaje.
Ibi ni bimwe mu bihugu biza mu myanya ya nyuma mu kubahiriza itangazamakuru nk’uko RSF yabitangaje.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Itangazamakuru ryabaye inzira mbi yanyujijwemo ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubu rero rigomba gukora cyane ngo isura nziza yaryo igaruke.

  • Jye mbona abantu bakoze uru rutonde rw’ibihugu babogama cyane, cg hari icyo dupfa. Itangazamakuru ryo mu Rwanda ririsanzuye, nubwo rigikennye mu mikorere! Ariko bizagenda biza, kandi intambwe twagezeho irashimishije.

    • Nta banyamakuru uzi bafunzwe kubera ibyo bavuze bitifuzwa?
      Ahubwo se mu Rwanda ni abanyamakuru gusa baniganwa ijambo cg nabyo ntabihari?

  • Byinshi bikomeje gukorwa ngo itangazamakuru ryacu ritere imbere. Urebye aho twavuye naho tugeze nyuma y’imyaka 19, usanga intambwe yatewe ari nini, bikaduha icyizere cy’uko n’ibindi tuzabigeraho.

    • Nawe uti itangazamakuru ryacu riratera imbere, Urebye aho twavuye naho tugeze nyuma y’imyaka 19.
      Ko mbonye turi ku mwanya w’161 mu bihugu 179, ubwo mbere yaho twari ku wuhe mwanya? Kubona na RDC itujya imbere koko?!

  • Simbona ukuntu itangazamakuru ryagereranwa kandi ridakorera mu bihugu bifite umuco n’ibibazo bimwe.

  • Itangazamakuru mu rwanda rigomba gukorwa hitawe ku mateka ryagize mu gusenya igihugu rikibanda ku makuru afasha abaturage kwiyubaka no kubana neza.

  • Iyi classification ntawe ukwiye kuyiha agaciro kuko yakozwe mu buryo butazwi. Ubona itarakulikije amategeko agenga imikorere mbonera y’abanyamakuru.
    Urabona higanjemo amarangamutima gusa. Uwo banze bamushyira hasi, uwo bikundiye bakamushyira mu ba mbere! Iyo ni mikorere nyabaki? Ethique, rigueur, déontologie ntibiharangwa.

  • Uyu mugabo ntabwo twari tumuherutse?

  • Erega abavuga ngo itangazamakuru rifite amateka mabi, bajye banongeraho ko ari Leta yakoreraga muri iryo tangazamakuru. Uyu munsi nikomeza kwivanga mu mikorere y’itangazamakuru izarisubiza aho ryatuejeje itabizi! Ko amategeko ariho arigenga, bariretse rikigenga? Ese ko iyo twabonye ibikombe ntawe ujya avuga ko badukabirirje?!!

Comments are closed.

en_USEnglish