PS Imberakuri ngo ntaho ihuriye no kuzana imvururu.
Mu gihe Ishyaka PS Imberakuri riratangaza ko rishyize imbere kunenga ibitagenda mu gihugu, abayobozi b’uyu mutwe wa politiki bavuga ko bikwiye gutandukana cyane no guteza akaduruvayo, imvururu cyangwa se no guhangana nk’uko hari abariha iyi sura.
Mu mahugurwa y’abarwanashyaka b’umutwe wa politiki PS Imberakuri mu karere ka Huye, kuri uyu wa 14 Gicurasi Christine Mukabunani umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri yasobonuye ko n’ubwo imwe mu ntego bafite ari ukunenga ibitagenda mu gihugu bijyanye n’imibereho myiza y’abanyarwanda hagamijwe ko byakosoka, abanyarwanda badakwiye gufata iri shyaka nk’iribereyeho guhangana.
Yagize ati « Ishyaka PS Imberakuri ntabwo ari shyaka ririho kugira ngo rihangane, ishyaka PS Imberakuri ni ishyaka ribereyeho kunenga rikagaragaza ibitagenda kugirango twubake, ibyo bumva bavuga ngo tugamije kuzana imvururu, gutera u Rwanda n’ibindi ntabwo ari ko bimeze.»
Abajijwe ibyo iri shyaka rinenga mu Rwanda kuri ubu, Mukabunani yatangarije umuseke.com ko hifuzwa ko ururimi rw’igifaransa rwasubira kwigishwa ku rwego rumwe n’icyongereza mu mashuri, uburezi butagenda neza kubera amafaranga y’inguzanyo (bourse) avuga ko batagihabwa ndetse n’ibibazo by’umushahara wa mwalimu ukiri hasi.
Uyu muyobozi akaba avuga ko uretse kunenga banagaragaza ibitekerezo byabo ku buryo babona ibi bibazo byakemukamo akenshi ngo bakaba baba bakeneye ko byubahirizwa.
Baganira n’umuseke.com bamwe mu barwanashyaka biganjemo urubyiruko batangaje ko bungutse ubumenyi bwatuma bashobora gutanga umusanzu gufatanya n’abandi banyarwanda kwiyubakira igihugu.
Rumanzi Protazi, umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora ari nawe wahuguye aba barwanashyaka ku burere mboneragihugu yadutangarije ko kimwe n’undi munyarwanda wese abarwanashyaka ba PS Imberakuri basabwa kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu bashingiye ku by’ibanze bikiranga birimo n’umuco kimwe n’izindi ndangagaciro. Ibi bikaba ari kimwe mu byatumye nabo bagenerwa izi nyigisho.
Ishyaka PS Imberakuri ryakomorewe na repubulika y’u Rwanda kuva mu 2009 ritangaza ko muri gahunda rishyize imbere harimo gutegura kuzahatanira imyanya mu matora y’abagize inteko ishingamategeko u Rwanda rwitegura. Amahugurwa y’abarwanashyaka b’uyu mutwe wa politiki mu ntara y’amajyepfo akaba aje akurikira andi yari amze iminsi abera mu zindi ntara.
Johnson Kanamugire
Umuseke.com