25 batawe muri yombi kubera ibiyoga bibi bakora
Huye – Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2011, mu mirenge ya Tumba na Ngoma ahitwa mu Matyazo, umukwabu wo gushakisha no guta muri yombi abantu benga ibiyoga bitemewe n’amategeko bw’abanyarwanda wasize abantu bagera kuri 25 bafashwe maze bajyanwa kuri polisi.
Abafashwe bacuruza ibiyoga byica abantu/ Photo umuseke.com
Mu murenge wa Tumba abagera kuri barindwi nibo batawe muri yombi nyuma y’uyu mukwabu, ubwo baje kwerekezwa kuri station ya polisi mu i Rango babuze amafaranga y’amande kubera gukora izi nzoga.
Ubwo umuseke.com wabasangaga aho bari bateraniye ku biro by’akagali ka Cyarwa mu murenge wa Tumba, aba bantu barindwi bafashwe mu murenge wa Tumba kubera gukora no gupima inzoga zitemewe n’amategeko batangazaga ko nta kindi cyabibateraga uretse kuba bashakaga amaramuko.
Umwe mu batawe muri yombi ariko utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko amaze igihe kigera ku mwaka yenga akanapima izi nzoga zitemewe. Ati : ‘ Nishyuriraga umwana ishuri, petit frere wanjye, nari ndangije no kubaka inzu ndetse n’umuryango wanjye wari ubayeho neza kubera ako kazi.’
Akomeza agira ati : ‘ Bamwe baravuga ngo iyo uyinyoye urarwana ariko ni kimwe nuko indi nzoga yose wayinywa usanzwe uri umurwanyi nabwo ukarwana. Twebwe tubona nta kibazo iriya nzoga itera !’
Musabyimana atuye muri uyu murenge wa Tumba. Avuga ko agiye guhagarika aka kazi yakoraga kuko ngo ntaho kamugeza. Aragira ati : ‘Byamarira iki se kandi n’ubundi ayo nkoreye bayitwarira, tunayatanga nk’amande ndetse hakajyaho n’uburoko hejuru y’ibyo unakubitirwa mu ruhame imbere y’abana!!Ni ukubyihorera.’
Mutsindashyaka Alphonse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, avuga ko ubuyobozi butazigera butuza na gato mu guhangana n’abakora izi nzoga zitemewe. Mutsindashyaka ati : ‘ntidushobora kujenjecyera abo bantu, nta mwanya bafite muri sosiyete yo kwica abanyarwanda. Tugomba kubahoza ku nkeke tuzimena. Ntibazahumeka ibyo ngibyo bitarangiye.’
Mutsindashyaka akomeza avuga ko uburyo n’ibyo izi nzoga ziba zikozemo ari bubi cyane. Ati : ‘Bazikora mu isukari, bagashyiramo amajyane, ifumbire mva ruganda, hari abashyiramo ibice by’amatafari bahonze kugirango izo nzoga zitukure, hari n’abashyiramo imisemburo bakora imigati kugira ngo inzoga igire ubukana kandi inabyimbe cyane. Hariho n’ibindi bajya bashyiramo tujya tubona nk’urumogi ndetse n’itabi ry’ibikamba.’
Ziba zirimo ibice by’amatafari n’ibindi bibi byinshi/ Photo ferdinand umuseke.com
Muri uyu murenge wa Tumba, litres zigera ku 1130 zafatanywe aba bantu zahise zimenwa bamburwa n’ibyo bazikoreragamo.
Mu murenge wa Ngoma ho ahitwa mu Matyazo naho abagera kuri 18 bazikora batawe muri yombi ndetse hanamenwa litres 180 za nyirantare na litres 20 za kanyanga. Muri uyu murenge wa Ngoma kandi inzererezi zitagira ibyangombwa 24 nazo ntizasizwe n’uyu mukwabu. Bose bahise berecyezwa kuri station ya polisi ya Ngoma.
kuri ubu ubuyobozi bw’akarere ka Huye ngo bwafashe icyemezo cy’uko umuntu uwo ariwe wese uzajya afatwa akora izi nzoga azajya ahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 naho ufashwe arimo kuzipima ahanishwe ibihumbi 100 anamburwe n’ibikoresho byose yifashishaga mu kazi ke kajyanye n’izi nzoga.
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com
3 Comments
mbona impanvu baziuruza ari uko babona abazinywa,kandi abazinwa bazi neza icyaka cyabo;buriya wasanga twa byeri dupfundikiye ntacyo tubasayidira ku cyaka cyabo,mbona ahubwo byaba nko mu gihugu cya kenya kuko ho bamaze kwemera ko kanyanga icuruzwa ku mugaragaro.
abantu nkaba, police ikwiye kuzajya ibafata, kandi bakabihanirwa; n’abanyarwanda twese tugomba gufatanya na police abo bantu bakazajya bafatwa.
ubwo nimba mufashe umwanzuro wokubabuza ibyo bakora,nimushake ikindi mubafasha gukora kugirango imiryango yabo itazicwa ninzara.
Comments are closed.