Rayon Sports ikomeje gusatira gikombe
Ku munsi wa 22 mu minsi mu minsi 26 izakinwa yose, Rayon Sports iri imbere ya mukeba Police FC amanota atatu nyuma yo gutsina Isonga FC kuri iki cyumweru igitego 1-0 kuri Stade Amahoro i Remera, ibi birayiha amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampionat iheruka mu myaka hafi 10 ishize.
Intsinzi ya none ntiyari ishamaje, kuko usibye icyo gitego cyabonetse kuri ‘coup franc’ yatewe ku munota wa 31 na Fouad Ndayisenga, ntabwo Rayon Sports yigeze yongera gushimisha abafana bayo.
Umukino wakinwe ku mpande zombi ntabwo wabaye gusatirana gukomeye kuko wakiniwe ahanini hagati, nta buryo bufatika bwinshi amakipe yombi yabonye.
Ikipe y’abasore bo mu Isonga FC mu gice cya kabiri bagerageje cyane kwishyura babicishije kuri Sibomana Patrick (Pappy) na Mico Justin ariko Faustin Usengimana na Iddy Nshimiyimana bagahagarara neza.
Rayon Sports yakinnye idafite Hamiss Cedric kubera amakarita abiri y’umuhondo, abakinnyi nka Hategekimana Aphrodis na Djamal Mwiseneza bakina hagati ntabwo uyu munsi bigaragaje.
Umukino warangiye ari cya gitego kimwe cya Fouad Ndayisenga, ibyishimo abarayon babivana ku kuba bari bamaze kumenya ko mukeba wabo Police FC, barushaga inota rimwe mbere y’uyu mukino, yatsikiye i Muhanga ikahanganyiriza 0 – 0.
Mu mikino ine isigaye Rayon Sports irayihabwamo amahirwe igasabwa cyane cyane gukomeza ikinyuranyo cy’amanota atatu ubu irusha Police FC.
Rayon isigaye kujya i RUbavu gukina na Etincelles (ubu yanyuma), izakurikizaho kwakira Muhanga, maze ijye gusura Musanze isoreze ku mukino wa Espoir, yose ni amakipe yo mu kiciro cyo hagati n’inyuma bityo benshi bari kuyiha amahirwe muri urwo rugendo.
Indi mikino yabaye none
FC Marines 2-0 Musanze
Mukura 1 – 0 Etincelles
Police FC 0 – 0 Muhanga
La Jeunesse 1 – 0 Espoir
Photos/P Muzogeye
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM