Amavubi U 17 yasezeye atsindwa
Ikipe y’amavubi mbere y’amasaha 42 ngo yerekeze mu myiteguro yanyuma y’igikombe cy’isi, yakinnye umukino wa gicuti na AS Kigali wo gusezera ku banyarwanda, uyu mukino ukaba warangiye U17 itsinzwe 1-0 na AS Kigali.
Umutoza Richard Tardy akaba yemeje ko aba bana batsinzwe kubera umunaniro bamaranye iminsi kubera imyitozo n’imikino bakoreye mu bufaransa.
Muri uyu mukino hagaragaye abakinnyi bashya, uwitwa Faruk umunyarwanda uba Uganda yageragejwe muri uyu mukino, Shadad Nsengayire waherukaga gukinira amavubi mbere y’uko bakina igikombe cy’africa cy’abatarengeje imyaka 17 mu Rwanda, yagaraye mu kibuga ku nshuro ya mbere, akaba yatangaje ko yamaze gukira neza.
Marcel Nzarora umunyezamu ubundi wa mbere, nyuma y’imvune yagiriye mu bufaransa yagaragaye yitozanya n’abandi, yatangarije umuseke.com ko nyuma y’iminsi itatu gusa azaba yasubiye mw’izamu. Ku mvune Charles Tibingana yagize, abaganga batangaje ko azamara iminsi itarenze itatu gusa, kandi ko idakomeye.
Igitego cya AS Kigali kibaba cytsinzwe na Ndikumana Bodo ku munota wa 72, ari nako umukino waje kurangira.
Amavubi U17 akaba azahaguruka i Kigali ku cyumweru tariki 15 ku mugoroba, yerekeza i Londres aho bazakina umukino wa gicuti na Tottenham Hotspurs U19 tariki 18 z’uku kwezi.
Nyuma bakazahita berekeza mu Budage aho naho bazakina imikino ya gicuti, hanyuma behave berekeza Texas muri USA aho bazava bamanukira muri Mexico mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi U17.
Kuwa 2 tariki 17/5 niwbo amavubi azamenya itsinda aherereyemo ubwo hazaba gutora (Draw) y’uko amakipe azahura mu matsinda.
Umuseke.com
2 Comments
Ariko gutsindwa ntabwo arikibazo kd munamenye yuko yari match amical,kd sibyiza gutsinda uri mumyiteguro kuko urirara
ni aba hatari kabisa mubahe igihe
Comments are closed.