Dushobora gufata Goma mu minota 30 gusa –M23
Hari ku itariki 20 Ugushyingo umwaka ushize ubwo inyeshyamba za M23 zirukanaga ingabo za Leta ya FARDC zikagenzura umujyi wose wa Goma n’inkengero zawo, ndetse zari hafi yo gusumira uwa Bukavu. Kwemera kumva aba barwanyi nibyo byatumye barekura uwo mujyi bari bamazemo iminsi 12 bagasubira mu birindiro byabo i Bunagagana. Aba barwanyi ngo baracyafite ubushobozi bwo kongera gufata uyu mujyi noneho mu gihe gito cyane.
Izo nyeshyamba zagumye muri ibyo birindiro kugeza n’ubu ariko, babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter bavuze ko babishatse bakongera gufata Umujyi wa Goma mu minota mirongo itatu gusa.
Ni mu gisubizo bahaye uwitwa shaunmike460 wari ubabajije icyo barimo gukora mu gihe byitezweko ingabo z’ibihugu bitandukanye ziri hafi gusezekara mu Burasirazuba bwa Congo zije kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.
Uyu shaunmike460 yari agendeye kubyo M23 yari imaze kwandika ku rubuga rwayo rwa Twitter ivuga ko abantu bakomeje kwicwa no gufatwa ku ngufu mu bice bitandukanye by’igihugu ariko Lleta iyobowe na Joseph Kabila Kabange ntigire icyo ibikoraho.
M23 kandi yagaragaje ko itumva uburyo haba hari abantu bakomeje kurenganywa, none hakaba hagiye koherezwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ngo zifashe Perezida Kabila, bise umuyobozi wamunzwe na ruswa.
Agendeye kuri ayo magambo shaunmike460 yahise abaza M23 ati “Kuki mutagenda ngo mufate umujyi mu maguru mashya ingabo z’Afurika y’Epfo (zimwe mu zizoherezwa muri Congo) zitaraza, kuko umunsi zizaza zizabaha umuriro mukagenda mwicuza.”
Mu kumusubiza M23 yagize iti “Twakicuma tugafata Goma mu minota 30 gusa mbere y’ingabo z’Afurika y’Epfo, ariko turacyategereje igisubizo kiva mu biganiro kuko turambiwe intambara.”
Uwitwa didier_abdallah yahise abaza aba barwanyi icyo bashingiraho bavuga ko bafata Goma mu gice cy’isaha imwe, mu kumusubiza M23 igira iti “Abasirikare bacu bafite ikinyabupfura, ntibashobora gufata ku ngufu cyangwa gukora ayandi mabi. Uzabaze abantu bose basuye agace turimo.”
M23 kandi yongeye kuvuga ko icyemezo giherutse gufatwa n’umuryango w’abibumbye cyo gushyiraho burigade yihariye ya MONUSCO ishinzwe guhangana n’imitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, kidakwiye kuko ngo ari uburyo bw’ubushototanyi no kugaragaza ko Congo na Loni bashaka gukemura ikibazo bakoresheje umunwa w’imbunda.
Gusa ibi ntacyo bibwiye M23 kuko yavuze ko Congo nihitamo gukemura ikibazo mu buryo bw’intambara nabo biteguye gufata intwaro.
Mu minsi ishize nibwo M23 yaburiye ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi byemeye kohereza ingabo zabyo muri Congo ko bashatse babireka, kuko ngo bagiye kwishora mu ntambara batazi kandi batazatsinda kuko ntacyo bo barwanira.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM