Digiqole ad

Bangladesh: Abasaga 70 bagwiriwe n’inzu bahita bapfa

Abantu basaga 70 bitabye Imana abandi benshi barakomereka mu mujyi wa Dhaka ho muri Bangladesh, ni nyuma yo kugwirwa n’inyubako nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri uyu mujyi.

Iyi nyubaho ngo ntiyari imeze neza.
Iyi nyubaho ngo ntiyari imeze neza.

Kugeza ubu hari gukoreshwa ingufu nyinshi ngo batabare inkomere zigera kuri 200 zarokotse iyi mpanuka. Inzego za gisirikare zikaba zikomeje gushakisha n’indi imirambo y’abagwiriwe n’iyi nyubako.

Kugwa kw’iyi nzu kubaye mu gihe havugwa inyubako nyinshi zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Bangladesh.

Iyi nyubako yaguye benshi bamaze kugera ku mirimo mu masaha ya mu gitondo, yari igizwe n’amagorofa umunani ikaba yakoreragamo uruganda rukora imyenda, banki ndetse n’ubundi ubucuruzi butandukanye.

Umunyamakuru wa BBC uri mu mujyi Dhaka, Anbarasan Ethirajan yavuze ko hatari hamenyekana intandaro y’igwa ry’iyi nzu, gusa amakuru avugwa na bamwe aremeza ko ku munsi w’ejo hagaragaye urukuta rwari rufite ikibazo.

Umukuru wa Polisi muri aka gace, Mohammad Asaduzzaman yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko nyuma y’aho hagaragariye ikibazo cy’urukuta hatanzwe itegeko kuri uru uruganda rwakoreraga muri iyi nyubako ngo ruhagarike imirimo ariko rubirengaho rurakomeza.

Polisi kandi yatangaje ko iri gwa ryatangiye buhoro buhoro ndetse ngo uko igihe cyagendaga niko byarushagaho gukara dore ko inzu yose yaguye uretse inkingi imwe y’ifatizo y’iyi nzu yasigaye.

Umwe mu barokotse iyi mpanuka ku bw’imbaraga z’ubuyobozi ndetse n’iza gisirikare, dore ko zamukuye munsi y’ibyuma byari byamugwiriye, yatangarije imwe muri televiziyo yigenga yo muri iki gihugu uko byagenze agira ati «Nari ndi mu kazi k’uruganda nk’uko bisanzwe, tugiye kumva twumva urusaku rw’ibyagwaga, gusa yaguye vuba mu minota mike. Twagerageje gusohoka jye na bagenzi banjye babiri ariko biba iby’ubusa dore ko abandi 30 bari bamaze gupfa.»

Indi mpanuka nk’iyi muri uyu mujyi yaherukaga mu Ugushyingo umwaka ushize aho abantu 110 bahasize ubuzima bitewe n’inkongi y’umuriro yafashe rumwe mu nganda zibarizwa muri uyu mujyi.

Mu mwaka w’2010 nabwo, muri uyu mujyi wa Dhaka haguye inzu ihitana abantu 25 abandi barakomereka.

Bangladesh ni kimwe mu bihugu bifite uruganda rukora imyenda rukomeye ku isi dore ko runatangira imyenda yarwo ku giciro cyo hasi kugira ngo rukomeze kwagura imiririmo ku isoko ruhangana n’izindi nganda zo mu bihugu bikomeye ku isi.

Iyi nyubako yaguye mu buryo bukabije.
Iyi nyubako yaguye mu buryo bukabije.
Inzego zidandukanye zirimo iza gisirikare zashyize imbaraga mu butabazi.
Inzego zidandukanye zirimo iza gisirikare zashyize imbaraga mu butabazi.
Barimo kugerageza gutabara abantu.
Barimo kugerageza gutabara abantu.
Barimo gutakira ababo bagwiriwe n'igorofa.
Barimo gutakira ababo bagwiriwe n’igorofa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish