Njye mbona gutanga icya cumi atari ngombwa!
Maze kubona ko abantu benshi badasobanukiwe ibyerekeye icya cumi kivugwa muri Bibiliya, bityo abiyita abakozi b’Imana bakabarya amafaranga, binteye gusobanura icyo bibiliya ivuga ku cya cumi kuko abantu bahahisha Bibiliya bamaze kuba benshi cyane. Muri iki gitekerezo cyanjye ndifuza kwerekana ko abahahisha Bibiliya bose Imana itabemera ahubwo bakorera satani.
Umukristu bivuga «umuntu wigana Kristu» n’abigishwa be, nka ba Pawulo, Petero, Yohana, n’abandi. Nonse se ye hari ubwo Yesu Kristo n’abayoboke be bigeze bigisha basaba icyacumi? Oya, ahubwo biberagaho gikene, bakabwiriza ku buntu.
Reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku cya cumi.
Muri Yakobo 4:4 Havuga ko ukunda iby’isi, Imana imwanga.
birababaje kubona ushatse wese yiyita ko ari Intumwa y’Imana abantu bakabyemera. Na baliya birirwa biturikirizaho ibisasu ngo baba bakorera Imana! Mwese murabizi! Tugomba kwiga Bibiliya neza kugira ngo abiyita intumwa z’Imana batatubeshya.
Mu Baroma 16:17, havuga ko bakoresha akarimi keza kugira ngo bahahire inda zabo. Nsabye abasoma iyi nyandiko kubanza gusoma uko intumwa z’Imana nyazo zabagaho mu Bakorinto ba mbere, 4:11,12 bagereranye n’uko abapasitoro babaho maze urebe itandukanyirizo rikomeye.
Tugereranye abapasitoro n’intumwa za mbere za Yesu
Yesu, ba Pawulo, Petero n’abandi bari abakene ku bushake bwabo kuko icyo bashyiraga imbere ni Imana ntabwo ari amafaranga nta nzu bagiraga ahubwo birirwaga bagenda mu byaro kure cyane babwiriza ijambo ry’Imana, bava ku nzu bajya ku yindi (Ibyakozwe 20:20). Inzara, inyota, umuruho, gukubitwa, n’ibindi byinshi bibi, muri ibyo byose nta na rimwe bigeze basaba icya cumi.
Mu nsengero z’iki gihe, iyo bamaze kubyina umuziki umeze nka ndombolo (urusaku rwinshi), igikurikiraho ni akarimi keza ka pasitoro, no gusaba icyacumi. ubwo bakazana akebo cyangwa ibindi byagenewe icya cumi. utagize icyo ashyiramo bakamureba nabi, hari n’amadini atanga resi (receipts, reçus) ahasigaye pasitoro akayakoresha icyo ashatse.
Aba yababwiye ko ayo mafaranga ari ay’Imana! Abenshi barakize cyane bahora mu mahanga, abana babo biga hanze, bafite amamodoka n’amazu ahenze n’ibindi byose bakura ku cya cumi n’imfashanyo ziva hanze. Izo ntumwa z’Imana inyinshi zibera mu mujyi, nta numwe ujya kubwiriza inzu ku yindi mu cyaro nkuko intumwa nyakuri zabigenzaga. Ahasigaye bakigira kuryoha mu mahanga bagakurayo n’imfashanyo birira babeshya ngo ni iz’itorero.
Icya cumi ryari itegeko ku Bisiraheri gusa.
Hari amategeko yarebaga abisirayeri atareba abakristu kandi ni menshi cyane, ayo ni nko gukebwa (circoncision), ibitambo, isabato(na nubu abisirayeri bizihiza isabato buri wa gatandatu kandi batemera Yesu ko ari mesiya), kutarya inyamaswa zimwe na zimwe, n’andi mategeko menshi atareba abakristu. Umwisiraheri warengaga kuri ayo mategeko, Imana yategekaga ko bamwica (soma kuva 31 :14).
Icya cumi, cyari kigenewe guhabwa abalewi. Imana yabwiye abisiraheri iti «Mujye mukibaha kuko nta minani (gakondo cyangwa amasambu) nabahaye nk’abandi bayisiraheri.» Soma mu kubara 18 :21-25 no muri Malaki 3 :10. Ibi bivuze ko icya cumi abisiraheri bahaga Imana cyari icy’abalewi ku mpamvu zumvikana (nta masambu cyangwa indi mitungo bagiraga nkuko byavuzwe mu gitabo cyo kubara) .
Birababaje kubona abapasitoro nabo biyita abalewi.
Bamwe mu bapasitori b’ubu batandukanye nuko kristo n’intumwa ze zabagaho. ntizigeze zisaba icya cumi na rimwe, nk’uko nabivuze haruguru, intumwa nyazo z’Imana, nta na rimwe zigeze zibwiriza gutanga icyacumi, kandi umukristu bivuga umuntu ukurikiza Yesu n’intumwa ze, muzabwire abapastori babereke ahantu na hamwe mu isezerano rishya, aho intumwa zashishikarije abantu gutanga icya cumi. Ntaho rwose !
Dore uko Intumwa Pawulo yigishaga:
1. Kubwiriza ku buntu: 1 Abakorinto 9 :18 ; 2 Abakorinto 11:7
2. Kutagira uwo usaba ibyubusa, ahubwo kwikorera kugira ngo witunge, utagira uwo uremerera. Soma 2 Tesaloniki 3:8-9;1 Abakorinto 4:11,12.
3. Mu byakoze n’intumwa 20:33,34, Pawulo yabwiye abakristu ati ”Sinifuje ikintu cy’umuntu, ari amafranga cyangwa izahabu, ubwanyu muzi ko aya maboko yanjye ariyo yankenuraga.”
Pawulo yiboheraga amahema akagurisha mu bukene bwe ahasigaye akirukanka imisozi abwiriza Ubwami bw’Imana, nta n’inzu yagiraga.
4. Gutanga uko wifite nta wubiguhatiye 2 abakorinto 9:7.
Ahangaha umuntu yashima abahamya ba Yehova kuko iyo ugiye mu materaniro yabo, nta narimwe basaba icyacumi. kandi muzi ko bagenda bigisha abantu Bibliya ku buntu kandi ntibabihemberwa(umushahara w’ukwezi). Birirwa bagenda imisozi hose babwiriza nkuko Kristo n’abigishwa be babigenzaga, bazi neza ko Imana izabahemba ubuzima bw’iteka.
Sinarangiza ntasabye abantu kwiga Bibiliya neza. Soma Yohana 8:32 nibwo buryo bwonyine abantu biyita ko bakorera imana batazabarya utwanyu mwaruhiye bakoresheje Bibiliya. Gusaba icya cumi witwaje icyo Imana yabwiye Abisirayeri, ni icyaha nk’ibindi kuko ari ukwambura abantu witwaje Bibiliya, wiyita umuntu w’Imana, ni ugukunda ibyisi mu mayeri, ubuse ko Imana yabwiye Abisirayeri ngo bazakebwe, kandi utazabikora bazamwice, kuki pasitoro atabyigisha abayoboke be? nuko iryo tegeko ryarebaga Abisirayeri gusa? Gukebwa k’umukristu ni ku mutima nkuko isezerano rishya ribivuga. Bantu rero, nimwige Bibiliya neza kandi mumenye ko hari amategeko menshi yo mu isezerano rya kera atareba abakrisu b’iki gihe kuko isezerano rishya ribisobanura neza.
Murakoze.
Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cya Nzayisenga Claude, Umusomyi w’Umuseke.com, niba nawe ufite igitekerezo icyo aricyo cyose cyangwa indi nkuru wifuza kudusangiza watwandikira kuri [email protected].