Umugore w’uwahoze ari Perezida w’Angola arazira gutukana
Umupfakazi w’uwabaye Perezida wa mbere w’igihugu cya Angola, Agostinho Neto yahanwe n’urukiko rwo muri Portugal azira gutuka no kwandagaza umwanditsi w’igitabo Purga em Angola Dalila Mateus.
Kuwa gatanu ushize nibwo urukiko rwo mu mujyi wa Lisbon rwategetse Madamu Maria Eugénia Neto gutanga amande y’amafaranga akoreshwa i Burayi (euros) agera kuri arindwi (7) mu gihe cy’iminsi 150 nk’uko bivugwa n’ibiro bitara amakuru muri Porutigali (Lusa).
Uyu mugore kandi yanategetswe kwishyura impozamarira ihwanye n’ama Euros 2000 akayaha umwanditsi Dalila Mateus n’uwo bafatanyije kwandika igitabo Purga em Angola (Purge in Angola) kivuga ku mabi yakozwe mu gihe Neto yari ku butegetsi.
Umugore wa Neto yahamijwe ibyaha byo gutuka ndetse akandagaza umwanditsi Mateus amwita umubeshyi. Uyu mwanditsi Mateus uzobereye mu mateka yanditse igitabo cye avuga ko abantu barenga 30,000 bishwe nyuma ya tariki ya 27 Gicurasi 1977, ubu bwicanyi bukaba bushyirwa ku ishyaka MPLA ryari riyobowe na Agostinho Neto.
Igitabo Purga em Angola (Amahano muri Angola) cyasohowe mu mwaka wa 2007.
Itariki ya 27 Gicurasi 1977 yavuzwe haruguru, ni bwo bamwe mu bayoboke b’ishyaya MPLA bayobowe na Nito Alves bagerageje guhirika ubutegetsi ma Neto (Coup d’etat). Icyo gihe ngo Perezida Agostinho Neto yarihoreye yica abantu bose bari bafatanyije na Alves mu myaka ibiri yakurikiye.
Agostinho Neto, wari umuganga w’umwuga wabizobereye yabaye Perezida wa mbere w’igihugu cyahoze gikolonizwa na Portugal mu mwaka wa 1975. Uyu mugabo yafashe ubutegetsi atsinze abakeba be bo mu mumashyaka ya UNITA na FNLA baje guhita bagana ishyamba.
Maria Eugénia nee da Silva ukomoka mu gihugu cya Portugal yaje kurongorwa na Perezida Neto mu 1958 nyuma yo kurangiza kwiga muri Kaminuza (Coimbra university) yo mu mujyi wa Lisbon.
Umupfakazi wa Neto, Maria ashinjwa gutukana mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyo muri Portugal (Portuguese Expresso newspaper) yanditswe tariki ya 5 Mutarama 2008.
Amakuru atangazwa n’ibiro bitara amakuru muri Porutigali (Lusa), aravugako Madamu Maria Eugénia Neto yavuze ko agiye kujurira.
Hatangimana Ange Eric
UM– USEKE.COM