Digiqole ad

Abafungiye i Guantanamo barimo kwiyicisha inzara

Kimwe cya kabiri cy’abafungiye muri gereza ya Guantanamo Bay bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kubera kwiyicisha inzara bagera aho bajyanwa mu bitaro.
Kubera kwiyicisha inzara bagera aho bajyanwa mu bitaro.

Izi mfungwa zahisemo kureka ikintu na kimwe zikoza ku munwa kubera imibereho mibi zibayeho nk’uko zibivuga.

Izi mfungwa zivuga ko zirambiwe kubaho mu buzima bubi, ndetse ngo ntibacirwa imanza ngo ubaye umwere atahe cyangwa ngo amenye igihano ahawe bityo yicare azi igihe kizarangirira.

Umusirikare wa Amerika witwa Lieutenant Colonel Samuel House niwe wahamije amakuru y’uko ku bantu 166 bafungiye muri iyi gereza y’Amerika iri ku butaka bwa Cuba, 84 muribo banze gutapfuna n’akantu na kamwe yewe ngo habe n’amazi ya riba bashobora kunywa.

Bakimara kwanga kurya abagera kuri 16 inzara yabagejeje kure, bigera n’aho bamwe bahabwa ibiryo ku ngufu hakoresheje udupira twabigenewe nk’uko Lt. Col House yabitangaje. Kugeza ubu kandi abantu batanu bari mu bitaro.

Uku kwiyicisha inzara kuje nyuma y’aho hashize icyumweru habaye gukozanyaho hagati y’imfungwa n’abarinzi babo kubera kutishimira uko bababayeho.

Muri izi mfungwa zirimo kwiyicisha inzara, harimo uwitwa Shaker Aamer umaze imyaka 11 muri gereza ya Guantanamo. Uyu yakakiwe imyaka itandatu ariko nubwo yarangiye aracyari muri iki gihome.

Kuri iki cyumweru Shaker Aamer yatangaje ko amaze guta kimwe cya kane cy’ibiro yari asanganywe mu minsi amaze yiyicisha inzara.

Nubwo iyi gereza ya Guantanamo yakomeje kuvugwaho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira ubwo burenganzira igasaba ko hari ibyakosorwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuniye ibiti mu matwi.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish