Umunyeshuri wo muri Kaminuza yishe nyina akoresheje akayuya
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa gatatu, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina. Iki ngo ni igikorwa kibabaje ndetse kidasanzwe nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.
Ibi byabereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Nkomane kuwa gatanu w’icyumweru gishize.
Uyu munyeshuri ukekwaho kwivugana umubyeyi we w’imyaka 63 witwa Anastasie Mukabaruta, afite imyaka 25 akaba yiga mu ishami ry’ubukungu.
Polisi y’igihugu ivuga ko uyu munyeshuri yemera ko ariwe wishe umubyeyi we ariko ngo ntiyigeze agaragaza n’ikimenyetso na kimwe cyo kwicuza ibyo yakoze.
Uyu musore wishe nyine akoresheje akayuya (bamwe bakita inanjoro, akayuyuso…) ngo nta kibazo asanganywe cy’uburwayi bwo mu mutwe nk’uko polisi yabitangaje.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza yatangarije New times dukesha iyi nkuru ko ibyabaye bidasanzwe.
Yagize ati “Ntibisanzwe kubona umunyeshuri yica nyina. Twagiye tubona ubwicanyi butandukanye bwo mu miryango aho usanga bapfa amasambu cyangwa indi mitungo, ariko ntibisanzwe kubona umunyeshuri wo muri kaminuza yica umuntu wo mu muryango.”
N’ubwo nta mpamvu nyayo iratangazwa ko yaba ariyo yatumye uyu musore yaba yiyiciye umubyeyi, ngo yaba yamujijije ko yajyaga amubuza gukoresha amafaranga uko abyifuza.
Ikindi polisi yavuze ngo n’uko uyu musore yaba yaragambiriye kwica nyina kuva kera.
CSP Gashagaza ati “Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kujya batumenyesha ibintu nk’ibi buri gihe kugira ngo polisi itabarire hafi mbere y’uko umuntu w’inzirakarengane yicwa.”
Naramuka ahamwe n’icyaha, uyu musore waburaga umwaka umwe ngo arangize amashuri ye ya kaminuza, azahanizwa igihano cyo gufungwa burundu.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM