Digiqole ad

Intumwa Paul Gitwaza igiye kwimukira i Burundi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko intumwa Dr. Muhirwa Paul Gitwaza agiye kwimukira mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko ariho agiye gukomereza umurimo we w’ivugabutumwa.

Intumwa Dr Paul Gitwaza. Photo: imurenge.com
Intumwa Dr Paul Gitwaza. Photo: imurenge.com

Mu kiganiro uyu muvugabutumwa yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu harimo REMA TV, yavuze ko igihe cye cyigeze kugira ngo abe mu mutima w’Afurika. Aha umutima w’Afurika yavugaga akaba ari igihugu cy’u Burundi.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza ubusanzwe akunze gutumirwa cyane na Perezida w’iki gihugu dore ko aherutse no kwerekeza muri iki gihugu ubwo yari agiye guhindura ubuyobozi bw’itorero rya Zion Temple riherereye mu Ngagara ndetse no kwimika pasiteri mushya w’uru rusengero muri ako gace dore ko abakirisitu benshi bari bamaze kwigendera bakajya mu yandi matorero.

Umunyamakuru wa Televiziyo yo mu gihugu cy’u Burundi yaganiriye na Apôtre Paul Gitwaza maze amutangariza ko ari impamo kuba agiye kwerekeza muri iki gihugu.

Inkuru ya Ineza Sarah Keelia umunyamakuru wa Imbere.com uba i Bujumbura, ivuga ko Apôtre Gitwaza yatangaje ko icyamujyanye i Burundi ari ukugeza ku Barundi icyo Imana yamushyize ku mutima. Dore uko Apotre abyivugira ”Icyanzanye hano i Burundi ni ukugira ngo mbashe gushyitsa ubutumwa Imana yanshyize ku mutima ku Barundi, ko ndetse iki ni igihe cyo kwibukwa n’Imana.”

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba ubusanzwe Imana yari yaribagiwe Abarundi maze Apôtre Dr. Paul Gitwaza asubiza ko Imana itari yarabibagiwe ahubwo ko ari ukubibuka kurushaho.

Aha yagize ati ”Oya, Ntabwo Imana yari yarabibagiwe ahubwo ije kubibuka kurushaho kuko ubonye ibyo Imana irimo kugenda ikorera Abarundi birakomeye cyane.”

Yakomeje avuga ko ubwo yari aherutse muri Canada yabonye umwana w’Umurundi ushobora guhindura moteri y’indege ya Boeing ku isi hose. Ikindi kandi ngo abaririmbyi b’Abarundi nibo bakomeje kugenda bakira ibihembo bikomeye muri Afurika. Aha akaba yavugaga abaririmba indirimbo zaririmbiwe Imana.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yakomeje abwira uyu munyamakuru ko Abaganga (Docteur) bakomeye nabo bakomoka muri iki gihugu.

Mu bindi Paul Gitwaza yavuze harimo ko ibihugu bibiri ku isi aribyo byonyine bihuje indamutso. Aha yagize ati ”Ikindi kintu gitangaje ni uko ibihugu bibiri ku isi aribyo bihuje indamutso.’AMAHORO’. Mu Burundi bavuga Amahoro hanyuma muri Israel bakavuga Shalom. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Imana yibutse Abarundi”.

Intumwa Dr. Muhirwa Paul Gitwaza ugiye kugorera umurimo w'Imana i Burundi. Imbere.com
Intumwa Dr. Muhirwa Paul Gitwaza ugiye kugorera umurimo w’Imana i Burundi. Imbere.com

Abajijwe niba Zion Temple urusengero rw’i Kigali rutazasenyuka kuko azaba adahari yavuze ko Zion Temple atari akarima k’umuntu umwe ndetse ko hari abo yatoje ndetse yizeye bazasigara mu mwanya we.

Mu gusoza ikiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru wo mu gihugu cy’u Burundi, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yagize ati ”Abarundi bose nibaze dufatanye kubaka ubwami bw’Imana ndetse kandi Imana yarabibutse. Abakozi b’Imana ni dushyire hamwe hatagira uwumva ko nje kumwambura abakirisitu ahubwo ko nje gufatanya nabo kubaka ubwami bw’Imana”.

Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza ni muntu ki?

Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Mulenge. Se umubyara (witabye Imana umwaka ushize) ni Rév Pasiteri Andreya Kajabika, akaba ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’abamisiyoneri b’abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri Congo y’Iburasirazuba.

Apôtre Dr. Paul M. Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12.

Yatangiye ikibwiriza cye cya mbere afite imyaka 14. Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, (Doctorat) mu iyobokamana (Theology), mu mwaka wa 2007 mu ishuri ryitwa “International Graduate School of Ministry” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, avuga ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana. Ibyo biboneka muri Zaburi 132:13.

Mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International” igamije gutegurira inzira Yesu Krisito. Ibyo biboneka muri Amosi 4:12.

Ku birebana n’uko Gitwaza yaba akorana na Illuminati, umuntu umwe mu Rwanda yabimubajije kuri Radio Authentic, Mu kumusubiza Intumwa Gitwaza yavuze ko ababajwe no kuba abantu batekereza gutyo. Yamusubizako bitashoboka ko uvugira Kristo nyuma ngo wongere uhamye Satani.

Akaba yemezako we ntaho ahuriye na Illuminati, ahubwo ko we akorera Umwami Yesu, aboneraho gusobanura ko ari mu bantu barwanya bivuye inyuma Illuminati. Illuminati bamwe bita idini rya Shitani, ngo ikoresha abantu bakomeye kandi bazwi ku isi baba abahanzi, abanyapoliti n’abandi bantu bakomeye. Icyo basabwa gusa, ngo ni ukwemera kuyoborwa n’imbaraga za Shitani, icyakora ngo iyo uyirimo ntukore ibyo utegekwa ubura byose.

Inkuru dukesha Isange.com

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish