COMESA yahagurukiye icuruzwa ry’abantu
Icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa, bajyanwa gukoreshwa ibikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi, rigaragara ko ryiyongera cyane mu bihugu bihuriye mu karere ka COMESA kagizwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’ibyo mu Majyepfo yayo, none iki cyaha kigiye guhagurukirwa.
Ibi ni ibyizweho uyu munsi, mu nama yahuje abahagarariye ibiro by’abinjira n’abasohoka n’abashinzwe umutekano w’imipaka muri ibyo bihugu ku bufatanye n’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi(EU) n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe gahunda z’iterambere ry’abinjira n’abasohoka mu bihugu (ICMPD).
Iyi nama y’iminsi ibiri, irimo kuganira ku buremere bw’icyaha kirebana n’igurisha ry’abantu, kwerekana ibibi bikomoka kuri iryo gurisha, no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya icyo cyaha mu karere ka COMESA.
Iyi nama yatangijwe na Minisitiri mu biro bya Perezidensi Tugireyezu Venancie, yavuze ko u Rwanda rwishimira ko ibihugu bigize COMESA bikora ibishoboka byose ngo horoshywe ingendo ku bifuza gutembera no gushora imari mu bihugu bigize uyu muryango ariko asaba ko bikwiye gukorananwa ubushishozi kuko hari abashobora kwitwaza iryo yoroshywa ry’ingendo hagati y’ibihugu n’ibindi, bagakora ibyaha birimo n’icucuruza ry’abantu.
Minisitiri Tugireyezu yanavuze ko iyi nama izafatirwamo ingamba zihamye zizarandurana n’imizi y’iki cyaha dore ko ngo gikomeje kugenda gifata indi ntera.
Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda Anaclet Kalibata, yadutangarije ko kugeza mu Rwanda icyaha cyo gucuruza abantu kiri ku rwego rwo hasi ugereanyije n’ibindi bihugu, ariko ngo bagomba kwifatanya n’ibindi bihugu bya COMESA kugira ngo bakumire icyo cyaha.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKEE.COM