Digiqole ad

Nta tandukaniro hagati ya Ingabire, Mushayidi na Bizimungu -Ubushinjacyaha

Kuri uyu wa 16 Mata 2013, mu Rukiko rw’Ikirenga humviswe urubanza Ubushinjacyaha buregamo Madamu Ingabire Umuhoza Victoire aho bwavuze ko nta tandukaniro hagati ye, Mushayidi na Pasiteri Bizimungu.

Madamu Ingabire Umuhoza Victoire. Photo: Greatlakesvoice.com
Madamu Ingabire Umuhoza Victoire. Photo: Greatlakesvoice.com

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta tandukaniro riri hagati ya Ingabire Victoire, Deo Mushayidi na Pasiteri Bizimungu ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, bityo akaba akwiye kongererwa igihano.

Aha ubu bushinjacyaha bwavuze ko abanyabyaha bose bagomba gufatwa kimwe, bagahanwa binyuze mu butabera, bityo Ingabire akaba atagomba kugirirwa impuhwe ngo agabanyirizwe ibihano dore ko ngo ibyo yakoze yabikoze ibizi neza kandi nta n’ubimuhatiye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ingabire Victoire adakwiye kugirirwa impuhwe ngo agabanyirizwe ibihano, kuko atanasabye imbabazi mu buryo bwemewe, bityo bakaba batamenya niba uko gusaba imbabazi kwe kwaramuvuye ku mutima cyangwa yarabikoze bya nyirarureshwa.

Basabye ko Urukiko rw’Ikirenga rwakosora amakosa yakozwe n’umucamanza wa mbere maze bakamuhamya ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho no kurema umutwe w’ingabo agamije igitero cy’intambara bitari byaramuhamye mbere.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwumviswe cyane uyu munsi rwanavuze ko bitumvikana uburyo abagabo bane baregwa hamwe na Ingabire Victoire bahamwe n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo agamije igitero cy’intambara ariko Ingabire we akagihanagurwaho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje inyandiko Ingabire yagiye yandika n’imvugo yavugiye ahantu hatandukanye zigaragaza ko icyo yari agamije ari ukwangisha abantu ubutegetsi buriho bakamuyoboka.

Mu nyandiko ndetse n’amagambo akurikiranyweho ngo hari aho yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bufitwe n’agatsiko k’Abatutsi, Leta yicisha abantu inzara, Abanyarwanda bashyizwe ku ngoyi, abantu bahejejwe mu magereza, abandi bagahezwa mu mashyamba n’andi magambo ngo agamije gutera abantu intugunda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butemeranya n’umucamanza wa mbere wavuze ko kugira ngo icyaha cyo kwamamaza ibihuha gihame Ingabire, ari uko amagambo yavuze yari kuba yaratumye abantu basubiranamo, bagateza umutekano muke, cyangwa bakajya kwigaragambya mu mihanda; ibyo ngo nibyo byari kugaragaza icyo cyaha nk’uko umucamanza wa mbere yabivuze; nyamara ubushinjacyaha busanga atari byo, kuko itegeko ngo rihana n’umuntu wese ugerageza kugomesha abaturage cyangwa akagerageza guteza imvururu.

Kuri ibyo byose ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ikirenga gukosora amakosa yakozwe, bakemera ko ubujurire bwabo bufite agaciro, Ingabire akaba yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 kubera ibyaha aregwa by’impurirane.

Abandi baregwa hamwe na we aribo: Lt Col Uwumuremyi Vital, Lt Col Nditurende Tharcisse, Lt Col Habiyaremye Noel na Capt Karuta JMV bo ngo kwemera icyaha kwabo no gusaba imbabazi byatuma bagabanyiriza igihano bakazafatanya gutanga amagarama y’urubanza.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish