Digiqole ad

Amashusho y’indirimbo “Baramponda” yageze hanze

Amashusho y’indirimbo Baramponda y’itsinda rya Dream boys, yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2013, nk’uko twabitangarijwe na Nemeye Platini ubarizwa muri iryo tsinda.

Abasore bo mu itsinda Dream Boys na Knowless hagati yabo.
Abasore bo mu itsinda Dream Boys na Knowless hagati yabo.

Iyi ndirimbo aba basore bagaragara baririmbana n’umuhanzi Knowless bavuga ko bitondeye kuyikora kuko bifuza guha abakunzi babo ibintu byiza cyane.

Nemeye Platini yatangaje ko bashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, nyuma yo gukora amajwi yayo yagiye hanze mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Avuga ko kubera uburyo iyi ndirimbo yakunzwe na benshi bari bihaye gahunda yo gushyira ahagaragara amashusho yayo nyuma y’icyunamo cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda none babigezeho.

Platini avuga ko iyi ari indirimbo ya kabiri izagaragara kuri Albumu yabo ya kane bateganya kuzashyira hanze mu Ugushyingo 2013, nyuma y’indirimbo bise Data ninde? barangije gukorera amajwi ndetse bakaba bari gutegura amashusho yayo muri iyi minsi.

Kanda hano urebe indirimbo Baramponda

Roger marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

en_USEnglish