Digiqole ad

Bugesera: Yakubise umuhungu we inyundo

Polisi yo mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi umugabo witwa Apollinaire Nduwayezu imushinja gukubita umuhungu we witwa Dieudonne Nduwayezu inyundo.

Inyundo niyo Nduwayezu yakoresheje akubita uwo yibyariye
Inyundo niyo Nduwayezu yakoresheje akubita uwo yibyariye

Apollinaire Nduwayezu w’imyaka 61 ni umugabo utuye mu murenge wa Rweru akagari ka Nemba, ngo yasahatse kwivugana umuhungu we w’imyaka 29, akoresheje inyundo mu ijoro kuwa 14 Mata 2013 ubwo yari atashye nijoro yasinze, nk’uko urubuga rwa polisi y’igihugu rwabitangaje.

Ubwo yari atashye, ngo yaje atuka umugore we, umuhungu arabyuka amubaza impamvu arimo gutuka nyina niko gufata inyundo atangira kuyimuhondesha.

Uyu musore ngo yatabawe n’abaturanyi baje bahuruye kuko bari bumvise atabaza agita ati “muntabare”. Barahageze basanga se niwe wamwadukiriye ariko kumuhonddesha inyundo.

Polisi ivuga ko icyatumye uyu mugabo akora ibi byatewe n’ubusinzi bukabije ndetse ngo yari yanyweye n’inzoga z’ibiyobyabwenge, uretse ko ngo n’ubundi arangwa n’intonganya n’amakimbirane adashira mu muryango we nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Uyu mugabo wari umaze igihe afunguwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afungiye kuri station ya polisi ya Rweru naho umuhungu we arimo kuvurirwa ibikomere yatewe n’inyundo ku kigo nderabuzima cya Nzarwa.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Supt Benoit Nsengiyumva, yasabye abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, yanasabye abantu kutanywa ngo barenze urugero kuko ibyo ari bimwe mu bintu bishobora guhembera ibikorwa nk’ibi bibi.

Yagize ati “Kunywa ibiyobyabwenge ni imwe mu nkomoko y’ibyaha byinshi bikorerwa mu miryango, kandi icyaha icyo aricyo cyose gihanwa n’itegeko.”

Uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije, nikimuhama azahanishwa ingingo y’148 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukomerekeje ukubise ndetse akagomeretsa bikabije undi yabigambiriye ahanishwa igifungo kiva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga 100,000 kugeza ku 500,000 cyangwa se agahanishwa igihano kimwe muri ibi.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish