Digiqole ad

Andi makuru ku ruhare rwa Kanziga muri jenoside

Mu gihe hashize imyaka 19, uwari Perezida w’u Rwanda Maj. Gen Habyarimana Juvenal apfuye azize impanuka y’indege, hari amakuru yagiye ahagaragara avuga ko umugore we Kanziga Agathe yari azi ko indege y’umugabo we iri buhanurwe.

Agathe Kanziga Habyarimana ngo yaba yari azi ko indege y’umugabo we igomba guhanurwa. Photo: in2eastafrica.net
Agathe Kanziga Habyarimana ngo yaba yari azi ko indege y’umugabo we igomba guhanurwa. Photo/APF

Amakuru atangazwa na Televiziyo y’Abafaransa France 24, yerekana ubuhamya bwa bamwe mu bo mu miryango y’abapfanye na Perezida Habyarimana, aho bagaragaza ko mu magambo ye Kanziga yari azi ko ibyabaye byagombaga kuba ndetse kandi n’ubwicanyi bwabaye ngo akaba yari abushyigikiye.

Muri ubu buhamya bavuga ko ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yaraswaga, Ababiligi bakoze iperereza ku ihanurwa ryayo ku itariki ya 30 Kamena 1994.

Muri ubwo buhamya umwe mu babuze ababo akaba yari umufasha wa Col Nsabimana Deogratias avuga ko umugabo we yari yaramubwiye ko hari ikintu gishobora kuzaba kikongera guteza intambara, ariko akaba yari ataramenya neza icyo aricyo.

Uyu mugore wa Nsabimana agira ati “Iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’abari kumwe nawe nabimenyeshejwe tariki 06 Mata 1994 saa mbiri na mirongo ine za nijoro (20h40), maze tariki ya 7 Mata 1994 nyuma ya saa sita njya kureba umurambo w’umugabo wanjye kugirango ushyingurwe, ngezeyo Umufasha wa Perezida Habyarimana arambwira ati [Ibyabaye byagombaga kuba]”.

Muri ubwo buhamya kandi abakobwa ba Dr. Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana, ari bo Uwanyirigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bavuga uko basanze imirambo ku kibuga cy’indege, nabo bagashinja Agathe Kanziga n’abagize umuryango wa Perezida Habyarimana barimo n’abihaye Imana, kwishimira iyicwa ry’abatutsi.

Uwanyirigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bati “Nyuma y’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’abari bayirimo twagiye Kanombe kureba umurambo wa data (Dr. Akingeneye).

Bukeye tariki ya 07 Mata 1994 ahagana mu ma saa moya za mu gitondo (7h00 am), twari dutwawe n’abasirikari bari mu mutwe warindaga Perezida, tuhageze twasanze imirambo 7 harimo n’uwa data iri ukwayo, naho iy’abapilote b’Abafaransa n’iy’Abarundi nayo yari ukwayo.

Dutangiye gusengera iyo mirambo, umugore wa Habyarimana yasabye ko Interahamwe zafashwa kwikiza umwanzi kandi ingabo z’u Rwanda zikegura intwaro.

Godeliva umubikira akaba na mushiki wa Perezida Habyarimana wari aho nawe yahise avuga ko Abatutsi bose bakwiye kwicwa”.

Muri ubwo buhamya bwa Uwanyirigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire, batangaza ko babwiwe n’umwe mu basirikari 138 babaga muri Camp Kigali tariki ya 08 Mata 1994, ku bijyanye n’iyicwa ry’abasirikari 11 b’Abababiligi babaga muri MINUAR bakaba bararindaga Uwiringiyimana Agathe wari Ministre w’Intebe utaravugaga rumwe n’uburyo politiki y’ivangura yakorwaga mu Rwanda.

Aba bakobwa babiri bavuga ko babwiwe ko abasirikare b’Ababiligi bishwe bazira ko bashoboraga kuzatanga amakuru ko abasirikare ba Leta aribo bishe Uwiringiyimana Agathe, bityo bahitamo no kwica n’abo babiligi bamurindaga.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko ubwo bari baherekeje umurambo wa se wari ahashyirwa imirambo mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe, umuganga witwa Baransaritse yababwiye ko n’umurambo wa Minisitiri w’intebe Uwiringiyimana Agathe uri aho.

Abo bakobwa bavuga ko umurambo wa Minisitiri w’Intebe wari washyizwe ukwawo bakaba barabwiwe ko wagombaga gushinyagurirwa nkuko babitangarije France24.

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish