Intimba mu ntiti z’i Gasabo
Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abasaga miliyoni, isiga imfubyi, abapfakazi n’incike, abayirokotse ntibasiba kuvuga ibyo babonye haba mu buhamya mu ndirimbo no mu mivugo. Uyu muvugo yise “Intimba mu ntiti z’i Gasabo”, umuhanzi Kanyamupira Mwiseneza Abd-El-Aziz yawuhimbye mu myaka 12 ishize mu rwego rwo kwibuka abari abarimu, abayobozi n’abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.
INTIMBA MU NTITI Z’I GASABO
NDABATABAZA MWE ABANKEJE,
MUMBE HAFI MUMPE ICYEZI,
NANJYE NKEZE NTA MAKENGA,
ABARUKEREYE KU ISONGA,
5. NDABARA ZA NTITI Z’I GASABO!
MFITE AGAHINDA KANKOMANGA,
INTIMBA IRANTERURA NK’INKENKE,
INTEGE NI NKEYA MBAYE INKEHU,
NTIMUNKEKE KUBAHA INKINGI,
10. SINKIRATWA KU ITABARO!
DORE NYAMUNSI NGO IRANZONGA,
UBWIRAKABIRI BUKABA ISANGO,
YA MAHANGA AKABA AMASENGA,
BA BAHANGA BAKABA INYENGA,
15. BA BAGENGA BA MUGENGA!
GENDA Rwanda WABUZE INGENZI,
HABURA BENSHI TUBURA BYINSHI,
TUBURA INTWARANE N’INTWARI,
NIBWO SAKINDI IBYAYE IKINDI,
20. UMWERA — USENGA ISANGO I Rwanda!
NDAVUGA NKUMVA NDIHO MVUGISHWA,
SIMVUGISHWA N’UMUVUMERO,
IMVUNE INDI KU MUTIMA NIYO IMVUNA,
IBY’IMIVUMERO BYO SI IBYANJYE,
25. IMIVU YATEMBYE NIYO IMVUGISHA?!
HAVE NTACIKA RIKENDERO,
MUREKE NIBUKE ZA NTWARI,
JYE NIKO MBITA ICYO SI N’ICYAHA,
MURANAKIZI ICYO BAHOWE,
30. NTA GUHORWA MUNGU KUNDI!
MBASABYE AKANYA MUNYAKIRE,
MWEBWE MUZWIHO KUBA ABANTU,
MUZE TWIBUKE ABAGIYE,
HATO N’UMUNSI TWABASANZE,
35. TWE KUZITWA BA GATATI,
BAMWE BATATIRA N’IGIHANGO !
ARIKO RERO DORE INDI NGINGO;
KWIBUKA BURYA SI UMUHANGO;
NK’UKO NUMVA BAMWE BABYITA,
40. SI NO GUSONGA ABUJE INTIMBA,
BABURA UMUNSI UMWE BAGATEMBA;
SI UGUHABURA « BANGAMWABO »
KUKO TUTABA DUSANA U Rwanda,
SI UGUTONEKA URWA GIHANGA,
45. RWUJE INKOVU IMIHANDA YOSE;
NI UKUZIRIKANA ZA NGENZI,
TUKAZITORERAHO UMUGENDO,
NI UKURWANYA URYA « RUSOFERO »,
WAKOZE U Rwanda MUNDA IBYARA,
50. NTASUBIRE KWIMA UKUNDI;
NI UKUZITSAHO ZIRYA MPFUBYI;
ZIBUZE HIRYA NDETSE NO HINO,
ZARAVUTSE NKAMWE MWESE;
NI UKUBITAHO BISHAMAJE,
55. BARYA BAPFAKAZI BIGUNZE;
NA ZIRYA NCIKE ZITAKIRYAMA,
HARI N’UWUNDI WABUZE INGINGO,
N’UNDI UJYA UBONA AGENDA YEMYE,
WOWE UGAKEKA KO ARI MURYERYE,
60. BURYA IYO BWIJE ABURA AMAHWEMO!
BURYA AMATEKA NAGUSHINJA
NTUKOROSE IBIPFA UBIREBA
NGO AHA YEWE « NTIBINDEBA »
NGO UBWO URASONGWA WA « BIHONDWA »
65. NAWE NTA BUTURO UBONYE!
NGAHO JYEWE MBONYE AKANYA,
MUREKE NIBUKANE « IPILIMI »
ABASOGOSWE BAZIRA UBWOKO,
BAKABAHAMBA BAMWE BAREBA;
70. HARI N’ABANZE KUBA IBIGWARI
JYEWE NIBUKA N’ABABYEYI,
BABITEWE BYA BISONGO,
MUNDA IBYARA KANDI BARORA,
NGO BARARIMBURA « INZOKA MUNTU »,
75. BARASHINYAGURIWE BIRENZE;
NENZE KUVUGA IZO NGERI ZOSE,
MWARIRARA MUKARIKESHA,
ARIKO KANDI HANO I RUHANDE,
NA NYAKINAMA YO MU MURERA,
IBYAHO NI INSHOBERABUVIVI;
80. URUMURI N’UMUCYO BYANJYE NAWE,
BYARI BYUJE HANO I RUHANDE,
YA « NYAMUNSI » ITARANSANGA,
NI INDASUMBWA IBYO MURABIZI!
N’UBWO NDEBA ARI KWA KUNDI,
85. BAMWE BAGENDA ABANDI BAZA,
NTIMUGAKEKE KO ARIMWE NTANGO;
BENSHI BATUBONEYE IZUBA,
YA “NYAMUNSI” NIYO IZI IBYABO;
WA MUKUMBI WA ZA NTAMA,
90. NA BA BUNGERI NTARUMANZA.
NA BAMWE BINIKIZAGA « INYANGE » ,
HARIMO YEWE N’ABASUKURA,
BAMWE BARWANYA « MACINYAMYAMBI » ,
BOSE NTAWABONEWE IZUBA;
95. MUREKE MPERE RIMWE « RUHANDE »,
MAZE MBABIBUTSE BAKE CYANE,
DORE KO NENZE KUVUGA BOSE,
IMINSI YAHITA INDI IGATAHA!
REKA MBAHERE KU BIGISHA,
100. NI NABO NTANGO Y’UMUCYO I Rwanda!
GASIGA SHENGE ARIWE ATHANASE,
UMUGORONOME MWESE MUZI,
DISI BAMUKOMYE BUHUZU!
TWAGIRAMUTARA PANGARASE,
105. YANZE GUSIGA RUMIYA AREBA,
NGO N’IBIKUNDANYE BIRAJYANA;
WA MUNYAMATEGEKO W’IWACU,
SHENGE NAWE GA BARAMUJYANA;
KAYISIRE NA MUKAMA NABO NI UKO
110. HEHE NO KUMENYA UKO TUBAYE!
MUSABIMANA, MANIRAHO,
BOMBI BABAGA MU « BUGENGE »,
MAZE AKACYUSA IKIVI GATWAZA;
NAHO KARENZI AKAMUBA HAFI.
115. MUJYE MUMWIBUKA NA KARISA,
WA MUNYAMIBARE « RUDASUMBWA »,
NTONI NSHUNGUYINKA ARAGENDA;
NONE « FARUMASI » NI INTIMBA!
MU MASAYANSI BITA « APURIKE »,
120. NINDE UTAZIMO KAYITANI,
NIYONIZEYE NSHUTI YA « RWEMA»?!
NGABO ABAREZI HANO I RUHANDE,
BADUTWAYE TUGIRA INTIMBA,
BAKABATWARA TUKIBAKUNZE,
125. NONE IRUNGU RIFITE IREMBO!!??!!
ABARERERAGA MU RW’UMURERA,
MUZI CYANE NKA NYAKINAMA,
YA “NYAMUNSI” NTIYAHATANZWE!
KUKO YATWAYE RWAGASANA,
130. NTINASIGAZE RWASUBUTARE!!??
NKURIKIYIMFURA NEPOM– USENI,
NA HABIYAKARE FARANSISI,
KAMURASE ARIWE MARITINI,
BOSE BARERAGA GITWARI,
135. BAKABA « NTAMAKEMWA MU BANDI »!
PIERRE NTEREYE ARASOGOTWA,
NAWE KAYITARE YICWA URUBOZO;
NGABO ABAREZI BADUTWAYE
BAKABAJYANA NTAWACUMUYE
140. NTA N’IMPAMVU NGO TUYIBWIRWE!
NTWARI MWASIZE URUGERERO,
NIMURUHUKE MUSHIRE IMPUMPU,
NANJYE NIBA NGIHUMEKA,
NZATAKAMBA RUGIRA ANYUMVE,
145. AZABATAMIRIZE AMAKAMBA;
KUKO IBYO MWAKOZE BIYAKWIYE!
CYO NIMUTUZE MUDUHE INTAMBWE,
DORE N’INTAMA MWARAGIRIAGA,
ZIRABAKIKIJE Z’URUHURI;
150. NGIZI INTWARI MBONA ZIKWIYE,
ZATABARANYE N’ABATWARE,
ZO KARATWA KU ITABARO!
NGIZO ZIRIMO SEBIHENDO,
HAKABA MUREBWAYIRE LOUISE,
155. NAHO GASASIRA ARIWE EGIDE,
YANZE GUSIGANA NA YASENTA;
«BAKE »YA MBERE AGORONOME,
BABASHOMBA B’INTABARIKA,
GUSA JYE IKINDI NDUZI NEZA,
160. N’AYINKAMIYE YARI MURI ABO!
GATWAZA, GOMBANIRO, SAFARI
NGABOYAMAHINA N’UWIZEYE
NGIRINSHUTI CHARLES NA SAKINDI
NKOMEZAMIHIGO NA KAYIBANDA
165. BARANGIYE NTA N’ISHWESHWE!
GATWAZA EMILE, NSHIMIYIMANA
KAYUMBA CHARLES NA GATARAYIHA
NDETSE NA CYUBAHIRO SIGIFIRIDI;
IBUKA YOWAKIMU NA GERARI
170. RENE NA VINCENT ZA « NJENYERI »!!
ABARI KUZICA Z’INTABERA,
BARAGIYE UBURO BUHUYE;
MBAYIHA PAUL, MUKANSANGA,
NTABANA PETERO NA MUDANDI,
175. CYIZA BITAGA CLEMENCE,
RWAMAYOMBO NA MWIZERWA,
RUHARA PAUL NDETSE N’UWERA,
BOSE BABACUZE BUFUNI!
SEMUHUNGU NA NKURUNZIZA,
180. RUDAHUNGA AMINA NA SERAMUKA;
UMUHIRE AIMABLE NA BIRAHO,
BUKEYE MWIBUTSWA NA KABOYI;
HAMWE N’ABANDI NTARONDOYE,
BOSE BIGAGA UBUTABERA
185. NDORA BUBAYE IKIBAZO I Rwanda !
NTIHABOSE NA KAYITABA,
MANIRAHO GADEBERETA,
NSHIMYEYEZU, BIGIRIMANA,
NDAGIJIMANA NA MUTABAZI,
190. BOSE BIGAGA IBY’UBUGANGA!
BUCYANA DISI NA RUTAGENGWA,
RWABIKUMBA NA GASUHUKE,
NDETSE NA RWEMA NA RUHAMIRIZA,
N’ANDI MAJANA NTARONDOYE,
195. BOSE BAZIZE IRYA « SHITANI »!!??!!
I NYAKINAMA NTIHATANZWE,
KUKO BUSHAYIJA NA NAASONI,
NA KABARISA NA KAMPUNDU,
KAGENZA, YEWE NA KAYIZERE,
200. BABASHOMBYE NTA NTEGUZA!
HAVE MBASUBIKIRE AHANGAHA,
N’EJO NI INDI NGARUKAMWAKA;
NIBA MWEMEYE KUNYUMVA,
RUREMA AKAMPA KURAMA I Rwanda
205. NZABASANGA NGUMYE MBASENGE!
NGAHO RERO NIMUYITERE,
N’INDI NTAMBWE IHAWE ISANGO,
Y’UBUMWE BWACU N’UBWIYUNGE,
BUMWE ARIRIMBA « NTAMUKUNZI »,
210. WO MU RUHENGERI RW’UMURERA.
ARIKO RERO NIBA NSHAVUYE,
NKOMEZA NSHENGURWA N’AGAHINDA,
NKABA NKIRENGANA MUBIREBA,
NTAGIRA HIRYA NDETSE NO HINO,
215. NTAMUKUNZI SINZAMWUMVA!
UBUTABERA JYE MBONA BWAZA,
MBERE YA BYOSE NKA YA NKINGI,
YITWA « MWIKOREZI » MU Rwanda ;
UKURI KANDI MBONA GUKWIYE,
220. KUKO RUTEMERA URWIKEKWE!
NIBA UKEMERA CYA CYAHA,
UKAZA UNSANGA UNSABA IKIGONGWE,
WICA ICYIRU UMUCO UDUTOZA,
NZABA NKWIMA ICY’IKI RWOSE,
225. KO ARIYO NTANGO Y’UBWIYUNGE?!
KUBURIRIMBA SICYO KIBANZA,
MBERE YA BYOSE NI UKUBWUMVA,
KANDI NTA RURABO RUTOHA,
RUDASUKIRIWE NGO RUHAGE,
230. MAZE RUKWEREKE INYINYA YARWO!
NIBA TWEMEYE UBUTABERA,
KO ARIBWO BUZA MBERE Y’IBINDI,
CYO NIMUTANGE RUGARI NDEBA,
MUHE « GACACA » URUBUGA IBANZE,
235. IZATABARUKE MVUZE IMPUNDU!
NAYO IRASHAKA URUHARE RWAWE,
NIBA WEMERA IBYABAYE,
KANDI ICYONZI WARABIBONYE,
N’UBWO BENSHI NGO BARWAYE,
240. JYE NZI KO WANGA UMUGAYO CYANE!!
HAVE NYASUBIKE SINSHOJE,
NSENGA NSEGUZA UWANYUMVA,
NTERA AKAMU N’UNDI WESE,
WUMVA KWIBUKA ARI INGENZI,
245. TUZAHURE NA WA MUNSI!
TUJYE TUYAGA BIFITE INJYANA,
NKUMVE UNYUMVE TUGIRE INTEGO,
YO KUYAHUZA AMABOKO YACU,
MAZE DUTERE INKINGI U RWANDA,
250. RUHORE RWANDA RUBE GIKWIRA.
KANYAMUPIRA MWISENEZA ABD-EL-AZIZ
Uyu muvugo wavuzwe bwa mbere tariki ya 10 Mata 2001 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Mu buhanzi bwe bw’imivugo Mwiseneza avuga ko ahimba ashingiye ku kuri kw’imibereho n’ubuzima bw’abacitseku icumu ndetse n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.
Soma undi muvugo wa Mwiseneza yise “Mpfuye kabiri mu rwa Gasabo”
UM– USEKE.COM