Digiqole ad

Ubuholandi: Biravugwa ko hacurujwe toni ibihumbi 50 z’inyama z’indogobe

Abayobozi bo mu Buholandi bavuze ko zimwe mu nyama zacurujwe zigera kuri toni ibihumbi 50 zishobora kuba ari iz’indogobe, hakaba hakekwa amatsinda abiri azwiho gucuruza inyama mu bice bitandukanye by’Uburayi.

Birakekwako baba baracuruje inyama z’indogobe
Birakekwako baba baracuruje inyama z’indogobe

Ikigo gishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibiribwa muri iki gihugu(NVWA) kuri uyu wa gatatu cyavuze ko amatsinda(companies) abiri: Wiljo import-export na selten meat wholesalers yahamagajwe kugira ngo asobanure iki kibazo.

Umuvugizi w’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa Benno Bruggink yagize ati “Ntidufite icyo twakora ku buzima bw’abantu baba bariye inyama, ariko kuko tuba tutazi neza aho ziba zaturutse tugomba gufata umwanzuro wo kubuza kugura inyama bitewe n’uburyo ziba zimeze, cyane cyane iyo dusanze zitujuje ubuziranenge bwo kuba zaribwa.”

Mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’izi nyama zishobora kuba ari iz’indogobe hanandikiwe amatsinda 370 atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi abasaba kwitondera inyama bakabanza bakareba neza niba zigomba kuribwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu ryavuze ko iki kibazo cyagaragaye cy’uburiganya bwo kuvanga inyama z’inka n’iz’indogobe bishobora guteza ikibazo mu iterambere ndetse ngo bishobora guteza inzara.

Inyama zamenyekanye bwa mbere ko ari iz’indogobe zamenyekanye zishyizwe muri frigo mu gihugu cy’Ubwongereza no muri Ireland mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ndetse ngo zagiye zigaragara mu bice bitandukanye bigize umugabane w’Uburayi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM

en_USEnglish