Digiqole ad

Papa bamukuyemo ururimi bararwotsa -Kayiranga Umuhire Rosine

Jenoside yo mu 1990 ntacyo nyiziho cyane, bitewe n’uko ari nawo mwaka navutsemo, ariko aho mariye gukura numvise ko hari abajyanwaga gufungwa ngo ni ibyitso. Icyo gihe Papa yabashije kwihisha kuko hatwarwaga abagabo ariko ba data wacu batatu bo icyo gihe barabajyanye. Nyuma baza kugaruka ariko jenoside yo mu 1994 ntabwo yabasize.

Imyaka ibaye 19 abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bibuka ibyo bahuye nabyo.
Imyaka ibaye 19 abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bibuka ibyo bahuye nabyo.

Muri icyo gihe papa yari umuganga, naho mama yari umwarimu. Ubusanzwe numvako abatutsi ari abantu nk’abandi kuko baremwe n’Imana. Namenye icyo ndicyo nyuma ya Jenoside kuko nabonaga nta bavandimwe mfite, mbaza aho bagiye n’icyo bazize bambwira ko bazize ko ari abatutsi mboneraho kubaza uwo ndiwe.

Mu gihe cy’itangira rya Jenoside yo muri 1994 nari mfite imyaka itatu n’amezi. Nari ndi kumwe n’ababyeyi banjye bombi n’abavandimwe banjye babiri, ariko twaje guhura na mubyara wacu w’umukobwa nawe turahungana.

Hari umwe mu batarahigwaga waduhishe nyuma aratwirukana, n’undi waturwanyeho: twagiye iwe, Interahamwe zije araziyobya. Ariko nta n’umwe twari dufitanye isano.

Ubwihisho bwari bumeze nabi, kuko hari no mu gihe cy’imvura; imbeho yari yose, inzara, inyota mbese harimo ibibi byinshi, uretse ko twanywaga amazi yo ku iteke, nta cyiza cyaharanzwe.

Icyo nibuka ni uko nirirwaga ndira kubera inzara icyo gihe naronkaga, ariko Mama nta mashereka yari agifite kubera kutarya. Nabwiraga Mama ngo ndashaka amata n’umugati, atabimpa, nkamubwira ngo ndamurega kuri papa kandi yamaze gupfa. Nyuma y’igihe gito sinari nkivuga, iminwa yari yarafatanye n’amarira yarakamye.

Aho mariye gukura nabajije uko Jenoside yagenze banyuriramo muri make kuko nyacyo narinzi na kimwe. Nabwiwe urupfu rwa papa n’abamwishe ariko ntabo nzi. Nabwiwe ko ngo bamutemaguye, barangiza bakamusonga, bamukuramo ururimi, bararwotsa. Naho murumuna we baramubaze bamukuramo umutima barawotsa barawurya kugira ngo bumwe uko imitima y’abatutsi imera. Na nyogokuru ubyara papa bamutwikiye mu nzu hamwe na babyara banjye babiri bato (Safi na Fils) n’abandi bakecuru benshi.

Bamuciye amaguru bamujugunya mu musarane ari muzima

Hari imwe mu miryango yacu yazimye burundu, hari n’ababyeyi basigaye ari incike, bamwe muri bo bagiye bicwa n’agahinda. Ntibagiwe n’urupfu rwa mama wacu. Bamuciye amaguru bamujugunya mu musarani ari muzima, bavuga ngo azongere abasuzugure. Mu guhunga, mama yari afite amafaranga ngo yagiye ayatanga bakatureka.

Hari n’aho yageraga bakamubwira ngo nareke bice abana we bamureke, akababwira ngo nibamuhereho bamwice aho kugira ngo asigare wenyine, kuko babonaga ukuntu agenda adafite ubwoba bibwira ko ari umuhutu mwene wabo. Ariko bamubwiraga ko ari umuhutu akababwira nabi bakamureka kuko batekerezaga ko yasaze. Ni nabwo yarakimenya ko papa yapfuye, abibwiwe n’Interahamwe yari asanze kuri bariyeri. Yishwe n’agahinda.

Hashize igihe, Mama yaje kubona Inkotanyi, adusize mu gihuru, agiye kudushakira amazi yo kunywa, agarutse kutureba ngo adutware tuzisange dusanga ntazihari ariko yahise abona abantu benshi bambaye imyenda ngo imeze nk’iy’interahamwe, icyo gihe twese twari tukiri kumwe, njyewe yari ampetse, n’abavandimwe bose bari bamuri inyuma. Igihe cyose twabaga turi kumwe ku buryo iyo dupfa twashoboraga gupfana twese, ariko nyine Imana yari kumwe natwe.

Abo bantu bari bameze nk’interahamwe ntabwo bari zo, ahubwo zari Inkotanyi nyinshi. Babaza Mama ngo arajyahe? arabasubiza ngo ndaje kugira ngo munyice. Baramusubiza ngo ntabwo bica barakiza, bahita badutwara turokoka gutyo. Nyuma ya Jenoside birumvikana ko twaje kubaho nabi kuko nta kintu twari dusigaranye, imiryango yarashize, ibintu byarashize, inzu zarasenyutse mbese twari mu kababaro gusa.

Icyo gihe nabazaga mama ngo kuki abandi bana bagira ba papa njyewe nkaba ntamufite, aho kunsubiza akarira kuko yari yarahungabanye kandi ari mukuru. Narinzi ko abantu bakuru badashobora kubabara. Mama yabonye bimushobeye abwira mubyara wa Papa ngo anjyane abinsobanurire. Uwo niwe wabimbwiye kuko njyewe ntabwo narinzi ibyo ari byo. Ubu hari “Tantine” (mama wacu) wanjye wananiwe kwiga kubera ihungabana yagize.

Njyewe mbona uko mbayeho atariko nari kubaho iyo Jenoside itaba. Ariko kuko ntakora nk’ibyo Interahamwe zankoreye, hamwe no kwizera Imana, nzaharanira kubaho neza kandi mu mahoro. Ngomba gukora ibyo basize badakoze kuko ubutwari buharanirwa, nanjye nzaharanira kuba intwari.

Ubu buhamya bwavuye mu gitabo “Ishavu ry’Abato, ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi” cyanditswe na Dukundane Family.

© Ikinyamakuru Icyizere

UM– USEKE.COM

en_USEnglish