Digiqole ad

Kwigira byahozeho mu muco w'u Rwanda- Lt Gen Kayonga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt General Charles Kayonga yasabye abanyarwanda bose gukoresha ingufu, guhozaho no gutinyuka kugira ngo kwigira bibashe gushinga imizi mu buryo buhoraho mu muryango nyarwanda. Ybivuze ubwo yari yifatanyije n’abaturage b’akagali ka Rugando mu muhango w’ijoro ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Lt-Gen Charles Kayonga mu muhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 19
Lt-Gen Charles Kayonga mu muhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 19

Ijoro ryo kwibuka mu kagali ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ryabimburiwe n’urugendo rw’abaturage batuye mu midugudu igize aka kagali, abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari barise igihugu cy’amasezerano. Nyamara ngo kuhita igihugu cy’amasezerano ntibyari bikwiye, nk’uko umwe mu barokokeye mu Rugando, Niyitanga Salton yabisobanuye.

Mu bagize uruhare runini mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi bari batuye mu Rugando, ku isonga hari ingabo z’abajepe (GP) zabaga mu cyahoze ari Camp GP yari hafi yo mu Rugando, zikaba zarafatanyije n’abajandarume n’interahamwe.

Bamwe mu barokokeye mu Rugando bavuga ko bakesha ubuzima ingabo z’inkotanyi zabaga muri CND hakurya gato y’Akagali ka Rugando.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga mu ijambo rye yibukije ko kwigira ari indangagaciro yahozeho mu Banyarwanda bo hambere, asaba abari aho kwigira ku mateka yaranze abo Banyarwanda bo hambere baharanira ubumwe kugira ngo imizi yo kwigira mu muryango Nyarwanda ikomeze ishinge.

Yibukije ko biri mu muco nyarwanda gukora cyane ngo ntihagire uwo ukesha amaramuko, akaba ariyo mpamvu ubu u Rwanda narwo rushishikajwe no gukora cyane rukiteza imbere kugirango rutabeshwaho n’amahanga. Avuga ko niba abanyarwanda babishyize ku mutima bizagerwaho.

Muri iryo joro ryo kwibuka, Lt Gen Kayonga yifatanyije n’abanyatuye mu Rugando gucana urumuri rw’icyizere nk’igihango cyo guharanira kwigira.

©ORINFOR

UM– USEKE.COM

en_USEnglish