Digiqole ad

EALA mu gushimangira ingamba zirebana n’amahame ya EAC

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2013, muri Serena Hotel habereye ikiganiro cy’abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EALA) aho abayiteraniyemo bize ku mahame agomba gushimangirwa arebana n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba(EAC).

Margeret Nantongo Ziwa Perezida wa EALA
Margeret Nantongo Ziwa Perezida wa EALA

Ibi bihugu bigize uyu muryango bivuga ko kuva ku itariki 12 kugeza ku itariki ya 26 Mata 2013, abagize (EALA) bazaba bari kumwe n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gufata ingamba zatuma amahame y’umuryango wa EAC ashyirwa mu bikorwa byihuse.

Icyo kiganiro kizabera mu Rwanda cyanatumiwemo n’abakuru b’ibihugu bya EAC bazasobanura imiterere y’umuryango muri iki gihe ndetse naba Minisitiri babishinzwe bazasobanura aho bageze bakuraho imbogamizi zatuma hatabaho imigendekere myiza y’amahame agenga umuryango.

Pezida w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba(EALA) Margeret Nantongo Ziwa yavuze ko mu bigomba kubazwa ba Ministiri batanu bashinzwe EAC bazitabira ibiganiro mu Nteko, harimo ishyirwaho ry’ubugenzuzi bw’ibicuruzwa rimwe gusa ku mupaka w’ibihugu biri mu muryango, ndetse n’inzitizi zidashingiye ku mahoro zakunze kubangamira ubwikorezi bw’ibicuruzwa biza mu bihugu bigize umuryango mu buryo bwihuse kandi buhendutse.

Bamwe mu bagize EALA bari mu nama
Bamwe mu bagize EALA bari mu nama

Yagize ati ”Iyi mbogamizi yo gutinda mu nzira kw’ibicuruzwa iradushishikaje cyane, mu by’ukuri inzitizi zidashingiye ku mahooro zirahari, cyane cyane iminzani myinshi, imihanda mibi, za bariyeri, n’izindi; ariko ntabwo EALA yicaye kuko hari zimwe mu zo bamaze gukuraho kubera ubuvugizi twagiye dukora, kandi izo nzitizi zimaze kugabanuka mu buryo bugaragara.”

Margaret Nantongo avuga ko bagomba no gusubiza amaso inyuma, bagasuzuma iyubahirizwa ry’isoko rusange rigena urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, aho ishyirwaho ry’indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage ngo biri mu bibashishikaje.

Abadepite bo muri EAC bazemeza bidasubirwaho ko amasezerano y’ishyirwaho ry’ifaranga rimwe mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba, agomba gusinywa n’abakuru b’ibihugu biwugize ku itariki ya 30 Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2013, nk’uko Umukuru wa EALA yabitangaje.

Bamwe mu bagize EALA baje kare kugira ngo bifatanye n’Abanyarwanda kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, bakaba bateganya gusura inzibutso za Rebero na Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho bazitabira ibiganiro bibasobanurira amateka n’ububi bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganijwe ko bazanasura uduce dutandukanye two mu gihugu harimo sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga, uruganda rukora ifu y’imyumbati rwa Kinazi, agace kazashyirwamo inganda(Kigali special economic zone), hamwe n’uruganda rukora amakaro ruri i Nyagatare.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish