Digiqole ad

“Gutera ibiti ni umunezero kuri njye ni n’urwibutso ku muryango wanjye” – Ubuhamya bwa Yvette

Nitwa Yvette Uwimpaye, mvuka mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, ahahoze hitwa ku Kimisange. Jenoside yabaye mfite imyaka 5 intwara ababyeyi bose n’abavandimwe. Ubu mparanira kusa ikivi cyabo, mu bibanyibutsa cyane Data ni uburyo yakundaga gutera ibiti no kubikorera, iyo mbikora numva nezerewe numva nibutse abanjye.

Yvette yafatanyije nabagenzi batera ibiti mu ishyamba ryari iry'iwabo
Nafatanyije na bagenzi banjye dutera ibiti mu ishyamba ryari iry’iwacu

Muri Jenoside nabonye byinshi bibi bishoboka ntakwandika aha ngo ndangize. Nari muto cyane ariko narabonaga nubwo ntamenyaga uwica n’uwicwa, numvaga buri wese ari kubona undi akamwica.

Mama na mukuru wanjye babishe by’agashinyaguro ndeba ndetse bica na Data, uko njye narokotse ni birebire gusa ikikimbabaza n’ubu ni uko nta n’umwe mubanjye nabashije kubabona ngo mushyingure basi menye aho musize cyangwa aho ubu ashyinguye.

Nyumaaaaaaa y’ibihe bikomeye cyane nanyuze ndi muto cyane, nihishanya n’abantu batandukanye ntazi aho turi, naje kubona abasirikare babiri bafite imbunda baza bansanga aho narindi ndi guhanura amapera mu gitondo cya kare kuko ku manywa nabaga nihishe.

Mbonye ko bambonye ncika intege ndicara ndarira ariko ari amarira gusa ashoka ntavuga kubera ubwoba bwinshi cyane, baransuhuje barambaza bati “Maman arihe?” “Papa ari he?” ariko barushagaho kurira kuko nari nzi ibyabayeho, simbasubize, gusa nabashije kubabwira izina banyitaga (nickname) kuko n’amazina yanjye numbaga ntakiyibuka.

Abo basirikare ariko nibo baje kunkiza, ntibongeye kunsiga, baranjyanye. Tukajyana mu bigo bitandukanye bya gisirikare nyuma baza kungeza mu kigo cy’impfubyi cya Ndera mbayo.

Ikimbabaza kindi nanone ni uko muri abo basirikare babiri nta numwe nongeye kubona cyangwa ngo nibuke ariko umutima wanjye uhora wibuka amasura yabo icyo gihe n’ubwuzu bangiriraga. Imana ibahe umugisha aho bari.

Nyuma naje kuvanwa aho njya kubana n’undi mu maman bampaye ngo andere. Nahagiriye ubuzima bubi, bubi cyane ntazibagirwa nahavuye mu 1997 meze nabi cyane. Ntangira ubundi buzima ahandi mu bandi bantu beza.

Ubu niga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa nyuma usoza icyiciro cya mbere cya kaminuza mu gashami k’ubukungu. Nabigezeho kubera kwegera abandi.

Hari abandi benshi bagize ubuzima butoroshye ndetse kurenza cyane njyewe, ariko icyo nshaka kubasangiza ni uko kujya hamwe aricyo kimara agahinda n’umubabaro umuntu aba yaraciyemo.

Ku mashuri aho nagiye niga, AERG (umuryango uhuza abanyeshuri barokotse Jenoside) nayisanzemo byose, ababyeyi bombi, abavandimwe bagufasha mu buzima bakakwitaho, bakakugarurira ikizere mu buzima.

Mba muri Famille ya AERG/NUR yitwa INDANGAMIRWA, ndetse mu mashuri yisumbuye nabaga mu yitwa IMENA aba ni inshuti ni abavandimwe ni ababyeyi, umunezero n’ibindi byose ababyeyi amvukije batampaye.

Aba bavandimwe naje kugira igitekerezo cyo kubasaba ko baza kumfasha gukora ikintu kimpa umutuzo kikanamfasha kwibuka umuryango wanjye. Gutera ibiti.

Papa yakundaga gutera ibiti cyane by’imbuto n’ikaritusi akanabikorera cyane, nasabye aba bandimwe mu kwezi kwa mbere tujyana ku ishyambara ryari irya Papa, tuhatera ibiti bisaga 100, cyane ko ryari ritangiye no gucika, ubu biri gushibuka.

Iyo nsubiye kuri iri shyamba nkareba ibi biti nkabikorera numva ari umunezero kuri njye ndetse bikaba n’urwibutso rw’umuryango wanjye wishwe wose.

Kuri bagenzi banjye barokotse bagifite agahinda icyo nababwira ni uko bakwegera abandi bagatwazanya ubuzima, bagafashanya buri wese mubyo akunda gukora n’ibyo yifuza kuzageraho nibwo bazaba basigariyeho ababyeyi babo.

Narangiza nshimira aba bavandimwe ku gikorwa bamfashije gukora cyampaye umutuzo, na agronome w’Akarere ka Kicukiro witwa d’Amour waduhaye ingemwe z’ibiti 100.

Nifurije mwese abanyarwanda ubufatanye n’urukundo.

Na bagenzi banjye ubwo ubwo twari giye gutera ibiti
Na bagenzi banjye ubwo ubwo twari giye gutera ibiti
Mu ishyamba ryari irya Data
Mu ishyamba ryari irya Data
Muri miryango Famille ya AERG tuhabona byose
Muri miryango Famille ya AERG tuhabona byose

UM– USEKE.COM

en_USEnglish