Italie: Yashatse kuroga umugore we Camera ziramufata
Mu gihugu cy’Ubutaliyani, Bamwe mu babarizwa mu idini gatolika, bakunze kwihanganira ko abo bashakanye bamara umwanya mwinshi mu masengesho, ariko hari n’abandi batishimira ko abo bashakanye babaha umwanya muto, bibereye mu bikorwa by’idini.
Amakuru dukesha igitangazamakuru Corriere delle sera avuga ko umugabo Eliseo Bongiorno w’imyaka 57 y’amavuko utarukibasha kwihanganira umwanya munini umufasha we akoresha mu bikorwa by’idini kurusha uwo amuha, yashyize uburozi bwo mu bwoko bwa Acide Chlorydrique mu mazi yari agiye kunywa kugirango amwivugane.
Uwo mufasha we ubwo yasomaga kuri ayo mazi, yahiye ku buryo bukomeye ku munwa, bituma ayajyana kuyapimisha, agezeyo asanga harimo ubwo burozi.
Kubera gukeka umugabo ko yashoboraga kumugirira nabi, yari yarashyize Camera yo gufata amashusho mu rugo, agiye kureba amashusho iyo camera yafashe kugirango arebe uwaba yarashyize ubwo burozi mu mazi ye, amashusho amwereka ko ari umugabo we wabushyizemo.
Ayo mashusho agaragaza Eliseo Bongiarno ashyira uburozi mu mazi y’umugore we agira ati:” ubu bwo urahita upfa”.
Ariko Bongiorno we ahakana ko atashakaga guhitata umugore we agira ati :” sinashakaga kumwica, nagirango arware ho gato kugirango ahagarike gufata umwanya munini akoresha buri munsi yumva Radio Mariya, n’uwo akoresha ategura ingendo z’amasengesho, aho bajya gusengera kuri Paruwasi ya Padiri Pio”.
Bongiorno ubu akaba afungiye gushaka kwica umugore we amuziza umwanya amara mu by’idini.
Roger Marc rutindukanamurego
UM– USEKE.COM