Digiqole ad

Musanze: Abanyamadini barifuza kuganiriza abayobozi ku bumwe n’ubwiyunge

N’ubwo ibiganiro hagati y’abanyamadini ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye bisanzwe bibaho, abayobozi b’amadini n’amatorero yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bifuza gutumira abayobozi bakaganira, aribo bayoboye ibiganiro cyane ko basanga bahura n’abaturage kenshi.

Dr Habyarimana asaba abanyamadini kwibuka begera abagifite ibikomere by’umubiri n’iby’imitima.
Dr Habyarimana asaba abanyamadini kwibuka begera abagifite ibikomere by’umubiri n’iby’imitima.

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye babivuze mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata, mu biganiro na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Nk’uko byagarutsweho na Dr. Habyarimana Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ngo ni ngombwa ko abayobozi b’amadini n’amatorero, nk’abantu bafite ijambo rinini mu banyarwanda batera intambwe mu kubaka uru rwego, bahereye ku byo babona byakosorwa.

Yavuze ko ibi biganiro binagamije kwibutsa abanyamadini gukangurira abayoboke babo kugira uruhare muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19, begera abagifite ibikomere kugirango babafashe kubisohokamo.

Yagize ati “Nk’abayobozi b’imitima y’abantu, biyemeje gukangurira abayoboke kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka begera abagifite ibikomere babaha ubutumwa bwiza, bo kubafata mu mugongo, twigira nk’uko intsanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.”

Pasitori Ayingoma Barnabas, umwe mu bayobozi mu itorero ry’Abadivantisiti mu Majyaruguru, yavuze ko nk’abantu bahorana n’abaturage, bafite uko babona ubumwe n’ubwiyunge, ndetse bakifuza ko umunsi umwe bazatumira abayobozi, cyane ab’inzego z’ibanze bakabaganiza kuri iyi ngingo.

Yagize ati “Abayobozi bategura ikigisho aribo bashaka kutuganiriza, tukaba rero tubona ko natwe abayobozi b’amadini duhura n’abaturage umunsi k’umunsi, twazagira igihe tugategura, bakatwegera, tukayobora iyo gahunda, tugatanga amahugurwa y’ibyo tubona.”

Aba bayobozi b’amadini basaga 30 biyemeje kandi kwimakaza umuco wo kuvugisha ukuri, nk’umusingi wo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, kwigisha abayoboke kwimaka ubunyarwanda mbere ya byose, no komora ibikomere bituruka ku mateka igihugu cyanyuze mo.

Iyi gahunda ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yo kuganiriza abayobozi b’amatorero n’amadini izagera mu ntara zose, ikaba yatangirijwe mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ndetse na Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

©www.headlines.rw

UM– USEKE.COM

en_USEnglish