“Nzi uwarashe indege ya Habyarimana”- umusoda wa Senegal wari muri MINUAR
Mu bantu bari mu mihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 19 i Dakar, harimo Colonel Thierno Athie wo mu ngabo za Sénégal wari i Kigali mu Rwanda mu 1994 muri butumwa bw’ingabo za UN ziswe MINUAR, avugako azi uko indege ya Perezida Habyarimana yahanuwe.
Mu buhamya yatanze kuwa 7 Mata 2013, yavuze ko tariki 6 Mata 1994 ahagana saa moya z’ijoro yari mu rwakiriro rw’icyubahiro mu kibuga cy’indege cya Kanombe ahari hategererejwe perezida Juvénal Habyarimana.
Avuga ko yayobye gato aho mu kibuga akajya kubona akabona abasirikare nka 20 barinda perezida baramugose.
Avuga ko azi uwarashe indege yari itwaye uwo bari bategereje kuko yari aho byabereye.
Ati “ Nk’umusirikare, uburyo bamfashe, n’ibyahise bikurikira, n’uko byakiriwe, nashoboraga gusesengura nkareba n’impamvu. Ndi gutegura igitabo kubyo nabonye mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ibyakurikiye iraswa ry’indege bitari bitunguranye, ubwo yageze mu mihanda bajya gutwara abanyamahanga bari muri Hôtel des Mille Collines ngo nibwo yabonye byinshi.
Ati “Nabonye abantu batemwa n’imihoro ku muhanda ku zuba kuko gusa ari Abatutsi. Nkibaza ukuntu Senegal ituwe n’aba Peuls, Woloffs, Serrers, Diolas, Mandingues, Manjaks, Mancagnes bakabana mu mahoro simbyumve.”
Avuga ko yababajwe cyane n’umututsi ngo wari wabashije kwihisha muri modoka zabo (Convoy) wakuwemo maze ako kanya agahita yicirwa iruhande rwabo bamutemaguye.
Nyuma y’imyaka 16 ibyo bibaye Col Thierno Athie yagarutse mu Rwanda igihugu yasize gitemba amaraso imihandda yuzuye imirambo mu 1994.
Ati “ Ngeze mu Rwanda nahise mbona ko abanyarwanda ari abantu bashobora kuzaca ku bandi bantu bose batuye Africa. Biratangaje kubona ubu Kigali irusha ubwiza Dakar.”
Col Mamadou Sarr nawe wari muri izo ngabo, ubu akaba yarasezerewe mu ngabo za Senegal, nawe yatanze ubuhamya uwo munsi, avuga kubyo yabonye bidatandukanye cyane n’ibya mugenzi we.
We avuga uburyo we na mugenzi we wo muri Nigeria bafunguye urusengero i Kigali bagasanganirwa n’imirambo y’abishwe nabi cyane mugenzi we akamara igihe kinini aruka cyane kubera ibyo yabonye.
Col Mamadou we utaragera mu Rwanda, avuga ko ibyo yumva bihagije kumuha ikizere ko u Rwanda n’abarutuye bageze kuri byinshi nyuma y’ayo mahano yahabaye.
Ubuhamya bwa Colonel Thierno Athie burashimangira ko Jenoside ari umugambi mubisha wateguwe, aho kuba yarabaye kuko hahanuwe indege ya perezida Habyarimana.
Burashimangira kandi ko guhanura iyo ndege byari urwitwazo n’impamvu, y’agatsiko k’abari ku butegetsi bari barateguye uwo mugambi, yo kugirango Abatutsi babatsembe.
lequotidien.sn
Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM
0 Comment
umvanihatarinjyesinzi
Comments are closed.