Digiqole ad

Juba: RDF yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 07 Mata 2013 mujyi wa Juba, mu kigo cy’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni (UNMISS) muri Sudani y’Amajyepfo, Abanyasudani, Abanyarwanda baba muri muri iki gihugu na bamwe mu banyamahanga barimo Hilde JOHNSON, Umuyobozi mukuru w’ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19.

Bari mu rugendo rwo kwibuka inzirikane zaguye muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Bari mu rugendo rwo kwibuka inzirikane zaguye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uyu muhango wabereye i Juba wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka inzirikane zaguye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witabiriwe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri UNMISS, Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, bamwe Umuyobozi w’ubutumwa bwa Loni (UNMISS) akaba n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Sudani y’Amajyepfo.

Abafashe ijambo muri uwo muhango bavugaga ko jenoside idakwiye kuzongera kuba ukundi ari nako bagaruka ku nsanganyamatsiko yo kwibuka y’uyu mwaka igira iti “Twibuke jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.

Abari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka muri Sudani y’Amajyepfo bacanye urumuri rw’icyizere na za buji bafata n’akanya ko guceceka bazirikana inzirakarengane zisaga miliyozi zatikiriye muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango wamaze amasaha atatu harimo: Beatrice GAKUBA, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Sudani y’Amajyepfo, Hilde JOHNSON (Umuyobozi mukuru wa UNMISS akaba ahagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, Hon. Atem YAAK ATEM, Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru wa Sudani y’Amajyepfo akaba ariwe waje ahagarariye Leta.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ingabo za RDF rwose nibyo zikwiye kwibuka kuko nizo zahagaritse Genocide, iyo zitahaba twari dupfuye.!

  • Nibyo rwose nimureke tubibuke tubasubize icyubahiro bambuwe,kandi iyo ndebye kure mbona mu myaka mike cyane,izi nzirakarengane zizasubizwa icyubahiro cyose n’isi yose,ari nabwo abarokotse genocide bazanezerwa,intimba zigashira,hatazongera kumvikana ijambo na rimwe ripfobya cg rihakana genocide yakorewe Abatutsi,icyo gihe abayikoze bazihana by’ukuri babikuye ku mutima nta buryarya!Hazatahurwa kandi n’abayikoze bihishahishaga,maze abanyarwanda twese intero n’inyikirizo bibe “amahoro”IMANA IBIDUFASHEMO

  • nibyizako aho umunyarwanda wese,aho arihose ku isi yibuka inzira karengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.natwe ahotwari zalinge twarabikoze ingabo zurwanda ziri mubutumwa bwamahoro UNAMID abaporisi n’abasivil baba nyarwanda baba zalinge nabanyamahanga benshi. barimo numuyobozi wingabo division comder wa zalinge uhagarariye ministre wubuzima nabandi benshi. habanje urugendo rwokwibuka abacu bazize jenoside,dufata akanya ko kubunamira.habaye ikiganiro urwanda kuva mubukoroni bwabazungu,uko jenoside yateguwe, nuko yashyizwe mubikorwa,nuko yahagaritswe ni ngabo zurwanda,nuko abanyarwanda bagiye biyubaka nyuma ya jenoside.abafashe,ijambo bose,bavuze kumahano yabaye murwanda,kobikwiye kubera isiyose iso ntibizongere ukundi.

  • Sorry (iyi Comments, yari kujya kunkuru y’umuSenegalais n’indege ya Habyara)

Comments are closed.

en_USEnglish