Digiqole ad

Kagugu: Batangiye icyunamo bakusanya inkunga y’umukecuru w’imyaka 85 utishoboye

Ubwo hatangizwaga icyunamo kuri icyi cyumweru tariki ya 07/04/2013, abaturage mu kagari ka Kagugu umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo bakusanyije amafaranga asaga ibihumbi bisaga 500 byo gufasha umukecuru utishoboye witwa Mukahigiro Verdiana w’imyaka 85.

Mukahigiro Verdian w’imyaka 85 waremewe n’abaturage b’akagari ka Kagugu
Mukahigiro Verdian w’imyaka 85 waremewe n’abaturage b’akagari ka Kagugu

Nyuma yo kumugarira muri Jenoside, ubumuga bwe bwariyongereye kugeza ubwo amaze imyaka itanu adahaguruka aho yicaye batamuteruye nkuko bitangazwa n’abaturanyi be.

Uyu mukecuru utari kubasha kugera aho iyo mihango yabereye, abaturanyi be bavuze ko bakoze igikorwa gishimishije kizatuma nawe yiyumvamo ikizere ko atekerezwaho.

Prof Kalisa Mbanda Umuyobozi wa komisiyo y’amatora wari muri uyu muhango yavuze ko inkunga nto yakusanyijwe kuri uriya mukecuru ivuze ikintu kinini, anasaba abaturage aho kuzakomeza kwita kuri uyu mukecuru Mukahigiro.

Kalisa Mbanda ati “ iki gikorwa cyiza mukoze kivuze byinshi, ni intambwe yo kwigira hadategerejwe ko inkunga ituruka ibunaka ngo ize kubakemurira ikibazo cyanyu, ni byiza ko mwagerageza kugikemura mu bushobozi bwanyu.”

Bakusanya inkunga igenewe Mukahigiro
Bakusanya inkunga igenewe Mukahigiro

Mukabaziga Patricia ni umwe mu bacitse ku icumu muri aka kagari Kagugu, we yasabye ko Leta ikwiye gufasha abana babo barangije amashuri yisumbuye batagize amahirwe yo gukomeza kwiga kugirango nabo bazashobora kurwana ku miryango yabo itishoboye ndetse inabana n’ubumuga bityo nayo irusheho kwigira nk’uko isanganya matsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Gaspard Kajuga, ashinzwe guhuza ibikorwa byo kwibuka mu kagari ka Kagugu, yabwiye abitabiriye uyu muhango wo gutangiza icyunamo, gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu muri ibi bihe, ndetse anabasaba kuzakomeza kwitabira ibiganiro bitegenyijwe mu midigudu.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye gahunda zo gutangiza icyunamo mu kagari ka Kagugu
Bamwe mu bayobozi bitabiriye gahunda zo gutangiza icyunamo mu kagari ka Kagugu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Oya nari mpari rwose habonrtse amafaranga agera ku bihumbi magana atanu. Mukosore uwo mubare kuko har n’umugiraneza ntashatse kuvugira aha watanze ibihumbi ijana wenyine. Pastor watugejejeho ijambo ry’Imana we se ntiyatanze arenga ayo mwanditse.

    • AMAKOSA MUSHINJA UWANDITSE IYI NKURU JYE SINYABONA. YANDITSE KO HAKUSANYIJWE ASAGA IBIHUMBI 500. UBWOSE IKOSA RIRIHE?

  • Yego rata Kanyarwa,naho ubundi jye byari byambabaje!

Comments are closed.

en_USEnglish