Lulu yasuye imva ya Steven Kanumba
Nyuma yo kuburana ashinjwa kwica uwari umukunzi we, ariko nyuma akaza guhanagurwaho icyo cyaha, Elizabeth Michaelle “Lulu” yagaragaye ku mva ya Steven Kanumba wari umukunzi we.
Lulu nawe ukina filimu nka nyakwigendera, ntabwo yari wenyine kuko yari kumwe na nyina wa Steven Kanumva bashyira indabo kumva ya Kanumba ndetse bose bari mu marira akomeye.
Muri iyi minsi nibwo kandi hasohotse Filimu ya nyuma Steven Kanumba yakinnye mbere yo kwitaba Imana, filimu yiswe “Love and Power”. Iyi filimi ikaba yatangiye gucuruzwa muri Tanzania.
Naho uyu mukinnyi we benshi mu bamukundaga bakomeza kumwibuka banamusabira kuruhukira mu mahoro.
Nzeyimana Luckman
UM– USEKE.COM
0 Comment
yooo ni bihangane inzira ya twese ni imwe!!Lulu pole sana.
hey guys mukomere kutugezaho amakuru meza,kandi Luckman uzi gushaka amakuru mukomereze aho ,Umuseke Oyeeeeeeeee.
murakoze kutugezaho amakuru agezweho ko mutatubwira niba Lulu yarabyaye? yabyaye iki ?
Bihangane! ariko uwapfuye abayapfuye ntakumusabira, niba yarakiranutse ari mu ijuru oubien ari ahandi……..
Imana imuhe iruhuko ridashira.Kanumba twamukundaga turi benshi gusa twifatanyije n’abe.
ugira neza ukayisanga imbere nibyiza ko lulu atazongera kubaho ahubuka kuko nubwo urukiko rwamugira umwere kubantu ntibyoroshye gusa kwibuka nibyiza kugirango amakosa yakozwe atazasubirwamo
Comments are closed.