Digiqole ad

Ntituzihanganira abagifite imigambi yo kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside -Kagame

Tariki ya 7 Mata 1994 – tariki ya 7 Mata 2013, imyaka 19 irashije habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni, uko umwaka utashye haba icyunamo mu rwego rwo kubibuka. Atangiza icyumweru cy’icyunamo, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazihanganira abagifite imigambi yo kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida Kagame n'umufasha we bunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Perezida Kagame n’a Madam bunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Jenoside ari icyaha cyibasira inyoko muntu kitagira umupaka kandi kidasaza akaba ariyo mpamvu u Rwanda ruzakomeza gukurikirana abakoze Jenoside aho baba bari hose bagashyikirizwa ubutabera.

Perezida Kagame yashimye bimwe mu bihugu byatangiye gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, gusa yanasabye ibindi bihugu bisa n’aho ntacyo bikora kubahiriza inshingano zo kwamagana icyaha ndengakamere cya jenoside.

Yagize ati “Ni byiza ko ibihugu bimwe byatangiye gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside ndetse bamwe bakaba baroherejwe mu Rwanda, ariko byaratinze kandi ari inshingano za buri wese. Na none hari ibindi bihugu bikomeje kwanga kugeza imbere y’ubutabera Abanyarwanda bicumbikiye bakoze Jenoside niyo haba hari ibimenyetso bigaragara; ibyo bihugu nabyo bigomba gukora ibikwiye, bikubahiriza inshingano zo guhana no kwamagana icyaha cya jenoside.”

Umukuru w’Igihugu wavuze iri jambo nyuma yo gucana urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahashyinguye abantu basaga 259,000 yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya abatsimbaraye ku gupfobya Jenoside.

Yagize ati “Tuzanakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya abagitsimbaraye ku guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ntabwo tuzihanganira abo bose bagifite imigambi mibisha yo kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside aho gushyira hamwe n’abandi Banyarwanda bakubaka igihugu cyatubyaye.”

Perezida Kagame acana urumuri rw'iminsi 100 yo kwibuka
Perezida Kagame acana urumuri rw’iminsi 100 yo kwibuka

Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwibuka bidakwiye guharirwa abantu bamwe ahubwo ari ibireba Abanyarwanda bose, bityo asaba ko kwibuka bikwiye gutozwa abakiri bato kandi Abanyarwanda bakiyanddikira amateka yabo.

Ati “Kwibuka Jenoside ni inshingano kuri buri Munyarwanda, iyo nshingano tugomba kuyitoza abakiri bato nabo bakazayiraga abazabakomokaho uko ibihe bisimburana. Uko guhererekanya amakuru ku mateka yaranze igihugu cyacu nubwo ari mabi nibyo bizadufasha gukumira ikibi, kurwanya ingengabitekrezo ya jenoside n’ikindi cyose cyashaka gusubiza Abanyarwanda aho tuvuye, ahubwo tugaharanira icyiza cyateza imbere Abanyarwanda bose.

Niyo mpamvu amateka yacu agomba kwigishwa mu mashuri, abari bato n’abavutse nyuma y’1994 bakamenya ububi bwa politiki mbi n’abayobozi babi byoretse u Rwanda muri Jenoside. Tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo aritwe twandika amateka yacu, tubungabunge ibimenyetso, harimo n’inzibutso kugira ngo bitazasibangana ahubwo bizabere abantu bose uburyo bwo kwibuka, gukumira no kurwanya Jenoside.”

 

Perezida kagame na Mme Jeannette Kagame ubwo bari bageze ku Gisozi
Perezida kagame na Mme Jeannette Kagame ubwo bari bageze ku Gisozi

Ni ngombwa ko uwiciwe ahozwa ntaheranwe n’agahinda

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni, isiga impfubyi n’abapfakazi benshi, Perezida Kagame yavuze ko abo bose bagomba guhozwa amarira ntibaheranwe n’agahinda. Yashimiye n’Abanyarwanda bose kubera uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyari cyuzuye amarira n’imiborogo mu myaka 19 ishize.

Yagize ati “Mu kwibuka rero ni ngombwa ko uwiciwe abe agasigara ari imfubyi, umupfakazi cyangwa incike, ahozwa ntaheranwe n’agahinda, ibyo biramukomeza kandi bikamuha kwihangana n’icyizere cyo kubaho. N’uwayikoze nawe akemera icyaha cye agasaba imbabazi. Ibyo bifasha mu gukomeza kubaka ubuzima n’ubumwe bw’Abanyarwanda ariho dukura imbaraga zo gukomeza kwigira nk’uko intego twihaye uyu mwaka ibivuga.

Iyi ntego irasaba umusanzu wa buri wese, irasaba umuganda uhoraho ku gihugu cyacu. Aha ndashimira Abanyarwanda bose, ubufatanye mwagaragaje mu kongera gusana igihugu muri iyi myaka 19 nyuma ya jenoside. Uruhare rwanyu mu kubaka ubumwe no guharanira ubwiyunge bw’Abanyarwanda byari byarasenywe n’ubuyobozi bubi ari nabyo mvano ya Jenoside.

Ibyagezweho byaturutse mu kwishakamo ibisubizo dukura mu muco wacu bitari ibitirano, twavuga nk’uruhare rw’Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera bwunga zikaba zarashoje imirimo yazo zimaze guca imanza nyinshi zari kumara igihe kirekire kandi n’ibibazo byaba bisigaye nabyo bizabonerwa ibisubizo.

Na none kandi amasomo twavanye muri iyi myaka 19 ishize, ni uko Abanyarwanda ubwacu tugomba gufatanya guhangana n’ibibazo dufite uko byaba bimeze kose, tutagombye gutegereza ko hari abandi bazabidukemurira. Iyo tuvuga kwihesha agaciro nibyo tuba tuvuga kandi ntawukwiye kwamburwa agaciro kuko ari uburenganzira bwa buri muntu aho yaba ari hose, uwo yaba ariwe wese.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari batumiwe
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari batumiwe

Ndasaba abacitse ku icumu gukomeza kwihangana

Muri iyi minsi yo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bahura n’ingaruka zitandukanye zirimo ihungabana, kuko baba bibuka ubuzima barimo ubwo abavandimwe babo bicwaga urupfu rubi rw’agashyinyaguro mu 1994, umukuru w’igihugu yabasabye kwihangana no gukomera

Yagize ati “Mu gusoza nagira ngo nongere mbasabe kwihanga mwese, by’umwihariko ndasaba abacitse ku icumu gukomeza kwihangana no gukomera, kandi ndashishikariza Abanyarwanda bose kubegera no kubafasha muri iki gihe cy’icyunamo. Leta nayo izakomeza kubaba hafi no kubatera inkunga yose ishoboka. Mugire amahoro y’Imana.”

DSC_0599
Igicaniro cy’urwibutso rwa Kigali
DSC_0603
Abatumirwa bamwe bari bahageze bategereje abashyitsi bakuru
DSC_0610
Uhereye ibumoso, Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Umuyobozi wa CNLG n’Umuyobozi wa IBUKA bari bahageze
DSC_0623
‘Compagnie musicale’ yariho icuranga indirimbo z’icyunamo zituje
DSC_0632
Umugaba mukuru w’Ingabo (imbere) n’Umuyobozi wa Police y’u Rwanda bahagera
DSC_0701
Minisitiri w’Intebe Dr P D Habumuremyi ahageze
DSC_0735
Umuyobozi w’Inteko umutwe w’Abadepite ahageze aramutsa Prof Sam Rugege na Dr Habumuremyi
DSC_0763
Ikirere muri Kigali muri ayo masaa tanu y’igitondo nticyari kimeze neza
DSC_0779
Imodoka y’Umukuru w’igihugu ihageze
DSC_0784
Yahawe ikaze n’abandi bayobozi bari bahageze
DSC_0800
Abayobozi bakuru binjira ahateganyijwe kubera umuhango wo kwibuka
DSC_0810
Perezida Kagame asuhuza umwana yasanze ku rwibutso
DSC_0821
Mu gihe cy’umunota wo kwibuka hari saa sita n’iminota itanu
DSC_0832
Mu munota wo kwibuka
DSC_0853
Mu ijambo rye perezida Kagame yasabye ko abana batozwa umuco wo kwibuka ibyabaye nabo bakababibwira abazabakomokaho bityo u Rwanda rukazahora rwibuka. Uyu mwana bigaragara ko yavutse nyuma y’ibyabaye mu 1994 nawe yafashe umunota wo kwibuka ibyo yumva anareba
DSC_0864
Mu gihe cyo gushyira indabo ahashyinguye imibiri ku rwibutso
DSC_0884
Abayobozi bakuru b’igihugu bashyira indabo ku aho bamwe mu bishwe bashyinguye
DSC_0898
Abandi bayobozi bashyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside
DSC_0913
Bamwe mu bafite imiryango ihashyinguye ndetse n’abanyamahanga batumiwe bashyira indabo ku buruhukiro bw’abazize Jenoside
DSC_0920
Umwana w’umuhungu ukiri muto ahereza Perezida Kagame igiti cyo gucanisha undi hepfo nawe agifatisha
DSC_0928
Perezida Kagame acana umuriro w’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 19
Umuriro w'iminsi 100 y'icyunamo igihugu kinjiyemo
Umuriro w’iminsi 100 y’icyunamo igihugu kinjiyemo

Photos/P Muzogeye

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ningombwa ko dufata mu mugongo nk’abanyarwanda tuzineza amateka igihugu cyacu cyanyuze kdi ibi nibyo bizereka amahanga ko twe nk’abanyarwanda dushoboye gusa ikiruta byose dukomeze abacitse ku icumu kdi tubabe hafi boye guheranwa n’agahinda.

  • Gusa umuseke.com babareke!!! coverage yanyu mukosora abandi rwose. keep it up, good details good peeks u drove my spirit there too though am too far from my homeland.
    Mana komeza u Rwanda

  • Ni byiza cyane ibi, uwatuma yatuma Umuseke rwose
    Abanyarwnda twihangane muri iki gihe gikomeye twinjiyemo

  • Huu!!ntibyoroshye,ariko birashoboka kwiremamo ikizere cy’ejo hazaza,miryango yose yabuze ababo muri genocide yakorewe Abatutsi mukomere kandi mwihangane mutwaze gitwari,kandi Uhoraho ari kumwe namwe.Mukomere rwose kandi mwihangane.

  • Sha najye nemera mbonye nka Thomas!! ariko noneho umuseke mwari muhibereye tu!!!! kandi protocole umenya yaborohereje!! ni byiza dukomere kandi twihangane

  • Mwakoze Cyane kudukurikiranira uyu Muhango. ariko Umwanditsi wiyinkuru ukwiye kujya ushyiraho Title y’umuntu ntacyo byaba bitwa ba Kagame nibenshi uwavuze ibyo umutwe wiyinkuru uvuga atandukanwa nabo bahuje iryo zina na Title afite mube abanyamakuru bu Mwuga thx.

  • abacu bazize genocide y’abatutsi bose tubahaye icyubahiro kandi imana ikomeze ibane nabo, Nyakubahwa perezida turagushimira uburyo ki uha inzirakarengane icyubahiro, komereza aho

  • Kwibuka abacu bagiye tukibakeneye kandi bazize uko bavutse, biduhe Imbaraga zo gutera intambwe tujya mbere, duharanire kuusa ikivi basize! Nitwe tuzubaka uRwanda rutubereye.

  • Rubyiruko, Nimureke duharanire U Rwanda rw ejo rwiza!

    Ndi kure y u Rwanda ariko I still commemorate!!! Mutwaze Gitwari!

  • Imana yo mwijuru izi amateka yacu nku Rwanda idukomeze muri ibi bihe kandi ishyireho inzira u Rwanda rwacu ru kwiye kwerekezamo. Mukomere kandi muharanira kwigira hamwe n’Imana

  • Gukurikirana abantu bose bagerageza gupfobya jenoside yakorewe abatutsi ni
    ingamba itakanagobye rwose gutegererwzwa ko yibutswa n’Umukuru w’igihugu kagame
    Paul byaba buri mwaka cyangwa no mu yindi mihango iyo aroyo yose ahubwo
    ni ikintu abanyarwanda n’abanyamahanga b’inshuti tugomba gukora buri munsi

    Itangazamakuru ritarijandika mu bikorwa byo gupfobya Iryo pfobya
    ryaba rikozwe binyujijwe mu idindizwa ry’ubukungu, imibanire cyangwa n’imiyoborere abantu bahuriramo rigomba kuritangaza hakiri kare..

    Ntarugera François

  • Ni ngombwa ko abanyarwanda twese dushyira hamwe tukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bityo bigaherwaho byigisha abatarabiciyemo kumenya icyo ari cyo gucamo abantu mo ibice cyangwa se gutonesha.

    Ariko na none kubera ko ariya mahano yagezweho bitanzwemo urugero n’abanyapolitiki/abayobozi babi, abayobozi b’u Rwanda uyu munsi bakwiye kudatutuma abana b’u Rwanda tuguma muri uwo mwiryane uterwa nabo ahubwo hakarebwa icyakubaka u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo burambye.

    Ni muri urwo rwego nabasabaga ko mu gihe nk’iki cyo kwibuka hajya hanazirikanwa abandi banyarwanda bishwe (batazize intambara nk’uko bikunze kuvugwa n’abashaka guhisha ukuri) n’abahoze ari abasirikare ba RPF maze mu mitwe y’abanyarwanda hakavamo cya kintu cy’urwikekwe cyangwa cyo kumva ko hari igice cy’abanyarwanda gihejwe.
    Aba banyarwanda bishwe mu bice byabaga byarangije gufatwa na RPF kandi bakaba batari n’interahamwe (Kibungo,Gitarama,Byumba,…). Ndi umugabo wo kubihamya ariko sinakwishyira ku karubanda kuko abanzi b’amahoro bavuga ko ngo mfite Ingengabitekerezo; ariko aha niho hazaba itandukanirizo ry’ubu butegetsi n’ubwahozeho kera aho buri munyarwanda wese abwiyumvamo ntihagire uwumva ko aruta undi.
    Murabizi ko ariko biri kandi mubikosoye byabubakira amateka, bayobozi b’u Rwanda dufite ubu, mukazahora mwibukirwaho ko ari mwe mwabashije kuzana ubumwe bw’abanyarwanda bwa nyabwo.
    Iyi nkuru mwayitambutsa kuko ifite icyo yakungura abanyarwanda, mpamya ntashidikanya ko nta gupfobya Jenoside birimo ahubwo huzuyemo gutinyuka kuvugisha ukuri na buri wese wundi waba hari ukuri afite akagushyira ahagaragara. Murakoze.

  • Birababaje Amahanga (communote internationale),Frenc, UK, USA, Belgium batereranye Abanyarwanda, kandi aribo conspireteur ba genocide y’abanyarwanda bakoresheje abanyarwanda bamwa b’aba aristocrate bishakiraga ubutegestsi
    Genocide yakorewe abanyarwanda ntizibagirana mu mateka y’isi, kandi hakenewe ukuri kuri yo kuko abayiteje bidegebya, bahimbiraibinyoma abandi, abandi babeshya ko bayihagaritse, IMANA IBE UMUCAMANZA W’U RWANDA KANDI IHORERE AMARASO Y’ABANYARWANDA.

Comments are closed.

en_USEnglish