Digiqole ad

Kitoko arasaba imbabazi abo yari agifitiye amasezerano

Mu minsi yashize ku itariki 29 Werurwe 2013, ahana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo (5am) nibwo Kitoko yahagurutse mu Rwanda ajya mu gihugu cy’ubwongereza, agiye kwiga muri kaminuza, nkuko umuseke.com wari wabitangaje.

 

Kitoko ubu aherereye mu gihugu cy'Ubuholandi
Kitoko ubu aherereye mu gihugu cy’Ubuholandi

Aganira n’umuseke.com kumurongo wa Telphone yatangaje ko yagiye hari abo bari bagifitanye amasezerano, ntabashe kuyakomeza. Muri abo harimo nka Tigo bari bafitanye amasezerano ya miliyoni (1 000 000) y’amanyarwanda kukwezi.

Agiye kugenda, Kitoko yabashije gusezera TIGO, ariko bamusaba ko yabikora mu nyandiko, arabikora, nubwo yagiye atamenye umwanzuro wavuyemo kuko yari muri rwinshi. Gusa nta na rimwe yigeze yahembwa nubwo yari amaze ukwezi abakorera. Cyokora ngo akeka ko impanvu ari uko yabatunguje gusezera, kandi yari agiye guhabwa 60 % y’amasezerano ingana na millioni 12 mu mwaka.

Andi masezerano yahagaritse bitunguranye ni aya EastAfrican Promoters ihagarariwe na Boubou akaba yo yari hagati ya miliyoni enye n’eshanu mugihe kinga n’amezi abiri. Kitoko rero arasaba imbabazi Boubou, kuko yagiye atamusezeye bitewe n’imyiteguro yamugoye.

Kuri ubu Kitoko Bibarwa arabarizwa mu gihugu cy’Ubuholandi “ Holland”, akaba yarabanje gucayo ngo arebe abantu bamufashije ngo abone uburyo bwo kwiga, kuko ashaka kubasaba kumufasha bakamuhindurira akajya kwiga mubwongereza kuko ishuri yagombaga kujya kwigamo riri muri Amerika kandi rifite ishami mubwongereza, akaba ariho yishakira kujya gukomereza amashuri ye. Cyokora ngo afite gahunda yo kuva mu buholandi nyuma y’ibyumweru 3 amaze kumenya gahunda yose.

Nubwo ashaka guhinduza akajya mu bwongereza ariko we gahunda yari yahawe yari iyo kujya kwiga ku mugabane wa Amerika mu kwezi kwa 8. Mu gihe ategereje kureba rero niba bazamuhindurira, Kitoko Bibarwa agiye yimenyereza mu rurimi rw’icyongereza, kuko nibatanamuhindurira azakomeza ajye kwiga muri Amerika.

Abajijwe niba azakomeza gukora muzika yatangaje ko bizaterwa n’uko amashuli azamugendekera cyangwa niba abonye n’ubushobozi. Ariko ngo naramuka yerekeje muri Amerika, azahita akorana na Lick Lick. Yagiza ati: ubu ngiye nfite indirimbo 4 zirangiye mutazi ndacyatekereza ukuntu nazishyirahanze.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Burya ba bahumgu babona cash nyinshi wana

    • Waruzi ko ari bagenzi bawe.

  • Courage wangu!

  • Abari bihaye gupinga ngo arabeshya, ngo agiye kwigira impunzi mwumvise. Umwana afite umutwe, ntiyasamye. Courage Kitoko, wowe ubisengere bizacamo, Imana yakoze ibya mbere n’ibindi izabikora.

    • None se ko wowe ubishimangira niba atari yatanze amakuru neza uko bikwiye, abanyamakuru bakabyandika uko babyumva wowe uherahe ugaya abantu ngo barapinze?

      Mu nkuru yambere se ntibyavugwaga ngo yahagurutse Kigali agiye mu Bwongereza kwiga? Ese wasomye ko ababyanditseho ( uretse ko tutanabipingaga kuko kwigayo ni ibintu bisanzwe) ahubwo twagaragazaga ko gutangira kwiga mu Bwongereza mu kwezi kwa kane baguhaye bourse bidashoboka kuko igihe kiba cyarenze. Either ni ugutangira mu kwa mbere cg se September/October. Gusa birashoboka ko umuntu ashobora kwifatira agahunda yo kujya kuba yimenyereza Icyongereza ywe akaba yakora n`izindi gahunda ategereje ariya mezi yo gutangira. None dore havuzwe Netherlands, USA, UK kandi abemeye kumurihira bo bashaka ko ajya kwiga USA mu gihe we ashaka kwiga UK? Ariko ubwo Joe uzi Cost of Education muri UK ku munyeshuri w`Umunyamahanga uko ingana uyigereranyije na Cost of Education muri USA? uBWO SE KO NUMVA UTANGIYE guceza umuziki utarasohoka uzi neza ko aho mu Bwongereza havugwaga ariho azajya? Niba se abemeye kumurihira abafite ubushobozi bwo kuriha ishuri muri USA gusa usaa ko kwiga USA yabireka?

      Kwiga ni byiza njye namugira inama yo kutananiza uwo muterankunga ayabonye akemera akajya no kwiga USA kuko wasanga no kubona admission UK bibagoye mu gihe wenda USA byari byarangiye. Ubundi ngasoza mvuga nti abantu bakunda kwandikwaho inkuru mu binyamakuru nk`ibi biba kuri internet ni byiza ko bajaya batanga amakuru asobanutse aho gutuma abanyamakuru bashyira abantu mu rujijo. Nk`ubu biragaragara ko nibura uwanditse iyi nkuru yabanje kubaza Kitoko amakuru yose ajyanye na abariya asaba imbabazi n`impamvu zabyo etc, ariko uwari wanditse inkuru ya mbere niba ari n`uyu ntabwo yari yayisobanuye neza.

  • ndamukunda gusa ntako nabigira gahunda agiyemo ninziza imana izabane nawe

  • Nibura uri inyangamugayo

  • Ndakwemera imana izagufashe mubyo wifuza gukora.

  • Bagashiragahe se? ndavuga amafaranga

  • Safe Journey KITOKO!!
    Mu bahanzi bose ugira Disciprine kandi uriyubaha!!Uwiteka akujye imbere kandi uzagaruke amahoro!!

  • imana imufashe akomeze atere imbere ariko azibuke urwamwibarutse hamwe na ba fans be.

Comments are closed.

en_USEnglish