Umujyi wa Kigali ku isonga mu kugira ababana n’ubwandu bwa SIDA benshi
Nkuko byashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) icyorezo cya Sida mu gihugu cyose cyiri ku kigero cya 3% mu bantu bafite kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 49. Uko bihagaze uku umujyi wa Kigali uri ku isonga mu kugira umubare w’abanduye benshi.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko kuva mu mwaka w’2005-2010, abantu babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA bageraga kuri 3.6%, ariko ngo kugeza ubu hagabanutseho ibice bitandatu.
Nk’ uko byagaragajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ngo amatsinda yagaragayeho ko yandura cyane kandi akaduza benshi, ni abakora umwuga w’uburaya, abashoferi, urubyiruko, abagabo bahuza ibitsina, n’abarobyi. Amwe muri ayo matsinda arimo abahora bimuka akaba yiganje cyane mu mujyi wa Kigali.
Anita Ahayo ushinzwe gukumira icyorezo cya SIDA muri RBC, yavuze ko umujyi wa Kigali utuwemo n’abantu banduye virus itera SIDA bagera kuri 7.3%, mu gihe uburengerazuba bufite 2.7%, amajyaruguru akagira 2.5%, amajyepfo akagira 2.4%, naho uburasirazuba bukagira 2.1%.
Anita yavuze ko impamvu umujyi wa Kigali ariwo uri ku isonga ari uko ugaragara mo amatsinda y’abantu bandura vuba kandi bakanduza benshi, nk’abakora umwuga w’uburaya banduye virusi itera SIDA bagera kuri 51%, kandi abenshi batuye mu mujyi wa Kigali.
Anita yakomeje avuga ko nubwo, abanduye bakigaragara ariko ngo uko imyaka igenda ishira baragabanuka kuko nko mu mwaka 2004 amavuriro yashoboraga guha abanduye imiti igabanya ubukana yageraga kuri 31, abafata imiti ari 8355, mu gihe mu mwaka wa 2012 amavuriro yageze kuri 430 abafata imiti bo bakaba 114.995.
Nubwo abanduye bafata imiti bagera kuri 93% mu Rwanda, mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere basabwa kuyifata neza, kandi hakiri kare, bakanakomeza kurushaho kwirinda bakoresha agakingirizo mu rwego rwo kutanduza abandi.
Ingabire Eugenie uhagarariye ikigo cya ICAP yavuze ko abarobyi nabo bari mu bantu banduye kandi bakanduza abantu verusi itera SIDA cyane, bitewe nuko bimuka uko bukeye n’uko bwije, ibyo bikaba n’intandaro yo gushaka abagore benshi bitewe nuko baba bimutse.
Urubyiruko narwo ruri mu bantu banduza abandi cyane bitewe nuko bagira incuti zirenze imwe, kandi abenshi muri bo ngo ntabwo bakoresha agakingirizo.
Imfungwa nazo ngo ziri mu bantu banduzanya cyane virusi itera SIDA bitewe n’uburyo bakora imibonano mpuzabitsina kandi bahuje igitsi, ibi Anita Ahayo akaba yavuze byanduza cyane kurusha imibonano mpuzabitsina isanzwe, gusa ngo bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo barebe uko uwo muco wacika muri za gereza.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe hagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA ryitwa ABASIRWA.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
nakumiro pe,
nibyiza ko batugezaho, imibare uko bimeze ariko iyo urebye neza iyo mibare harimo ukudahuza, urugero:
Abanduye muri rusange:3%
abafata imiti: 114.995 nyamara iyo urebye uyumubare ntago ari 93% yabanduye, nkumuntu uziko rwandan population=around 11 millions. kereka niba harimo ikosa byaba byiza habanje kwitabwaho isesengura mbere yo kubitangariza abasomyi.
Ni % y’abanduye bari hagati ya 15-49 y
nibyo koko ntago wibeshye ariko se niba ariko bimeze ukeka ko niba ari hagati ya 15-49, ukaba uziko nuburyo abaturage burwanda tumeze(most of us are Young) wibwira ko nibongeraho nabandi basigaye(0-14,46-..) uriya mubare wakwiyongera???. ko ahubwo wabaganuka.(kuko bariya bantu bari hagati 15-49 bagize igice kirenga 90% cyabantu banduye, bakaba kandi bagize nanone igice kinini cyane cyabaturage b’urwanda).aha haracyarimo akabazo?
Njye mbona mu rwego rwo kugabanya ubwandu muri gereza, abafite abo bashakanye bahabwa uburenganzira bwo kujya babonana kugira ngo bagire uko bigenza nk’uko n’izi mfungwa zo hanze (ziri i Mpanga) zibyemerewe.
Iyo mibare ntisobanutse neza!Gusa ndashima uburyo leta yakoze ibishoboka byose igafasha abanduye.
Uwitwa nshuti namusobanurira ko kuvuga ko handuye 3% abafata imiti bakaba babarirwa mu bihumbi 100 (1%) nta kosa kuko hari n’ababana n’ubwandu ariko batarajya ku miti
Iyi mibare ni imibare nyine. ariko ukuri ko nkurikije ubusambanyi n’ubuhehesi biri hanze aha simpamya ko tutagera dans les 20% cyane ko hari abantu baba bazi ko banduye kandi bafite cash bityo ntibatinye kwanduza urubyiruko ku bushake. wenda ni ukuturema agatima gusa kuko mu rubyiruko abibuka kubaza agakingirizo ari bake.
Comments are closed.