Digiqole ad

Umuvunyi yahagurukiye kurandura ruswa mu mirenge

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mata 2013, Urwego rw’Umuvunyi rwafashe ingamba zo kongera ingufu mu bikorwa bigamije kurwanya ruswa igaragara mu nzego z’ibanze cyane cyane ku rwego rw’umirenge.

Umuvunyi Mukuru Madamu Aloysia Cyanzayire
Umuvunyi Mukuru Madamu Aloysia Cyanzayire.

Ruswa ihwihwisa mu nzego zo hasi nkuko bitangazwa n’abantu batandukanye. Urwego rw’umuvunyi rukaba rwafashe ingamba yo kongera imbaraga mu kuyirwanya bahereye ku murenge, aho hagiye gushyirwaho inama ngishwanama ku rwego rw’umurenge izajya irwanya ruswa.

Mu bushakashatsi bwamuritswe ku itariki 06 Ukuboza 2012, n’umuryango Transparancy Rwanda, bwagaragaje ko abantu babajijwe bemeje ko ruswa igeze kuri 87% irwanywa ugereranyije na 80% aho byari bigeze umwaka wa 2011. Uyu mwaka wa 2013 wo ngo hazagaragara impinduka zifatika kuko nibura byitezweko ruswa izarwanywa kugera ku kigero cya 89%.

Kugeza ubu abaturage bavuga ko uruhare rwa guverinoma mu kurwanya rurwa rwavuye kuri 90.1% umwaka ushize rukagera kuri 95.5% muri uyu mwaka. Ibyo ngo byagize impinduka mu kurwanya ruswa kuko yari kuri 10% ubu ikaba igeze ku 9.7%.

N’ubwo bimeze gutya ariko, inzego z’ibanze zakomeje kwikomwa n’abaturage bazishinja, kurangwa na ruswa ahanini izwi ku izina ry’inzoga y’abagabo, umuti w’ikaramu (hari n’abasigaye bayita mituyu: Me2U) akaba ariyo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwahagurukiye iki kibazo.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko rwashizeho inama ngishwanama izaba iyobowe na Perezida w’Inama njyanama y’umurenge, ikazaba kandi irimo uhagarariye Polisi y’igihugu ku murenge, Umunyabanga nshingabikowa w’umurenge, uhagarariye komite y’abunzi, uhagarariye abikorera mu murenge, uhagarariye imiryango itari iya Leta mu murenge, uhagarariye urw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano ku murenge n’uhagarariye ingabo ku murenge.

Umuvunyi mukuru Aloysia Cyanzayire yatangaje ko, ku ikubitiro iyi nama izatangirana n’igikorwa cyo kugaruza imitungo ya Leta yagiye inyerezwa kuva mu mwaka w’2006.

Yagize ati “N’ubwo nta mibare ifatika y’amafaranga agomba kuzagaruzwa irashyirwa ahagaragara, tuzahera ku ibarura ry’imanza zaburanywe ariko ntizigaruze amafaranga zagombaga kugaruza, gusa hazanegeranywa amakuru ku birebana n’imitungo ya Leta yigaruriwe n’abantu ku giti cyabo, kugira ngo izashobore kugaruzwa.”

Umuvunyi mukuru n'izindi nzego zari mu nama ngishwanama yigaga ku kibazo cyo kurandura ruswa ku rwego rw'umurenge
Umuvunyi mukuru n’izindi nzego zari mu nama ngishwanama yigaga ku kibazo cyo kurandura ruswa ku rwego rw’umurenge.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ahari byagera mu tugari twinshi tugize imirenge ya Nyaruguru

  • U Rda rwarwanye intambara nyinshi,iyi ya ruswa mu nzego z’ibanze yo kuyitsinda keretse nibakoresha drones!!ba gitifu b’imirenge,utugali barya ruswa ku bwinshi byagera mu cyaro bikavuza induru,bazarebe n’ushinzwe abasoreshwa mu karere ka Huye,kugurirwa imodoka hanyuma kunyonga imisoro.com!!Bref ruswa irahari ariko ni indirect.

  • Nimukomereze aho ruswa imunga igihugu rwose muyirwanye pee!!

  • Ni byiza kubitekerezaho, ariko jye ndabona Iriya komite ahubwo ariyo isanzwe ishinzwe kuyirandurana n’Imizi(KUYIRYA IKAYIMARA)

  • Muvuze imitungo ya leta abantu bigaruriye nibuka Gicumbi mu murenge wa Rutare. Senator Bizimana Jean Baptiste akiri Bourgmestre yafashe amashyamba yari aya leta aratemagura, ahaha abakire barimo : Mutambuka, Damas, Mukamutara, Twagira n,abandi. Birababaje kuko hari n,abataragiraga amasambu yakoze nabi rwose. Nibagarure ibya Leta ahubwo banishyuzwe ubukode bw,igihe bahamaranye bahabyaza umusaruro. Bizimana wagurishije kimwe na Mugabarigira ( Mukamutara) bazasubize amafaranga!!! Umuvunnyi nabikurikirane peeee!!!!!

  • Nimuzinyonge sha. Abo murabahishira ngo bibamarire iki? Nibafatwa namwe mwanfa gusohora comments muzafunganwe!!!

  • Iyi gahunda ni nziza cyane. Ariko komite yari ikwiye kujyamo umuturage usanzwe kuko bariya bose nta numwe wakwa ruswa ngo arangirizwe ikibazo. Keretse iriya nama niba iyo kumvikana ku mubatizo mushya wakorerwa ijambo RUSWA.

  • Ni byiza kuyirwanya ariko mujye mureka tubahe ingero z’aho muhera Akagali ka Mbasa, Umurenge wa Kibeho, Nyaruguru Executif w’akagali asinya ahawe 4000 atagira pieces n’imwe! Mudufashe abaturage twaragowe!

  • Iyi comite ndumva atari ngombwa, ahubwo mwashaka umukozi uhoraho wajya yakira ibibazo by’abaturage ku murenge.

  • Mujye mureba no mutugari ahomubahereye kachi nabo basigaye bayirya kurusha abokumurenge aho umurengewemera gufasha umuntu utishoboye bagutuma ikemezo mukagali bakakikwima kukobababumvishije ko aricyubukene?nakinu uribubahe

Comments are closed.

en_USEnglish