DRC: Pasteur yatawe muri yombi azira ubutekamutwe
Pasiteri Denis Lessie ukuriye itorero Arche de Noé (Inkuge ya Nowa) i Kinshasa, yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano aregwa kuba akuriye itsinda ry’abatekamutwe badatinya na bamwe ma bayobozi bakuru b’igihugu.
Jean de Dieu Oleko, umukuru w’igipolisi cya Kongo yatangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ko uyu mupasiteri Denis Lessie yatetse imitwe yitwaje ubuhanuzi ubwo yabwiraga uwahoze ari Minisitiri Muzito ngo yizere ko agiye gusubira muri guverinoma ariko amusaba ko abanza kumuha imodoka ya Jeep ifite agaciro k’ibihumbi 35 by’amadolari y’Amerika.
Hashize iminsi mike Denie Lessie wiyita umuhanuzi w’igihugu, yasubiye muri ministeri aherekejwe n’umusirikare ufite ipeti rya liyetona yihinduye umushoferi w’umukuru w’igihugu nabwo asabayo imodoka ifite agaciro nk’aka ya yindi arayitahana.
Inshuro ya gatatu yabinyujije mu mwana muto wigize murumuna w’umukuru wigihugu asubira kuri wa mu minisitri arongera amusaba imodoka nka ya yindi yasabye ubwa mbere n’ubwa kabiri ahava nabwo ayitahanye.
Minisitiri Muzito yategereje ko azongera kuba Ministiri nkuko bamuhanuriraga araheba, nibwo yaje kugeza ikibazo cye kuri polisi hatangira gukorwa iperereza niko guta muri yombi uyu mupasiteri bise “umutekamutwe”, akaba azashyikirizwa ubucamanza agasobanura iby’ubwo butekamutwe ashinjwa.
Abayoboke b’idini rya pasteri Denis Lessie bari bamaze hafi ukwezi ngo batazi amakuru y’umushumba wabo, gusa ngo babazaga umugore we akababwira ko yagiye kwivuza hanze.
Idini “Arche de Noe” riri mu madini afite abayoboke benshi muri Kinshasa. Mu myaka ishize bakoresheje ibiterane mu masitade aho basengeraga abarwayi, abafite ibibazo by’amafaranga, ababuze viza zo kujya mu mahanga ndetse n’abafite ibibazo by’ingo n’ababuze abagore cyangwa abagabo.
Gracieuse Uwadata
UM– USEKE.COM
0 Comment
Muzumirwa
Iminsi yumujura ni 40 kandi ijambo ry’Imana riravuga ngo:ibyo murabikora nkabihorera mukibwira ko mpanywe namwe.ariko igihe kimwe nzabishyira kumugaragaro.rero niba wunva wajya guteka imitwe utukisha izina ry’Imana umenye ko IMANA sumuntu!plus!kristo ntabwo aruwo gukinisha umugira ikibuga cyo gukora ibyaha
Twitondere ibihe tugezemo bene data , kuko bigoye gusobanura ,..
ukurikije inyigisho ze, nibamufunge, icyo azize si ubutekamutwe gusa, ahubwo inyigisho z’ibinyoma.
Erega handitsengo murabikora nkabihorera mukagirango mpanyenamwe nzabishira kumugaragaro. gusayihangane.
hatahiwe Gitwaza. N’abandi bameze nkawe biyita abashumba n’intumwa kandi business n’inyota y’ifaranga atibyo bijya mbere.
zoubeda Imana ikubabarire gucira abantu imanza.nkubwo abandi ubashyize mumajwi ute?icyo navuga kuruwo mu pasteur ntagakinishe Imana kuko ntago ikinishwa.igihe kirageze ngo abayikorera byukuri bagaragare.nabayitirira ibashyire kukarubanda.
Uvuze gitwaza turikumwe uzi ko haraho numvise abeshya ngo abaturage ba Afrika ngo na Denmark Amerika ngo bose nikimwe ngo kubera nta noti abona:) mwibuke mumahanga batanatura nonese nukuyabura ibyo ntabwo byatuma ugeraranya ibidashoboka ngo kubera utabonye batura
reka yirire injiji.ni uko afashwe gusa nicyo kimbabaje.naho ubundi ibirura biragiye ntama byo ni akangari.
Gitwaza ibyoyakoze abikoreshejwe n’Imana biragaragara,har’imitima yakize,ndetse n’imibiri,biger’aho Imana imuzamura,ishyari niribi korer’Imana nawe uzemerwa.Naho abateka mutwe ntushobora kubagereranya,n’abantu bafite umutwaro w’Igihugu ndetse n’isi.
Amen, uvuze neza justin.
Gitwaza ni umukozi w’Imana, abategereje ko azaseba muhebe, kuko azarushaho kuzamurwa. Kuko yubaha Imana nayo Izamwubahisha. Gitwaza yaje mu Rwanda kuri mission y’Imana iyo bitaba ibyo ntiyahagumye, yajya kuba aho yabona amaronko, u Rwanda si igihugu wabamo ugamije gukizwa n’abantu kuko nacyo bafite.
Gitwaza ni umukozi w’Imana, abategereje ko azaseba muhebe, kuko azarushaho kuzamurwa. Kuko yubaha Imana nayo Izamwubahisha. Gitwaza yaje mu Rwanda kuri mission y’Imana iyo bitaba ibyo ntiyahagumye, yajya kuba aho yabona amaronko, (America na Europe ajyayo uko ashatse rero ashatse yagumayo) u Rwanda si igihugu wabamo ugamije gukizwa n’abantu kuko nacyo bafite.
ndabona warogejwe pe. Lavage du ceveau.com!!!
Ngo kuzamurwa??? Ngo mu Rwanda nta kintu gihari???? Niko yakubwiye se??? Utekereza ko ku isi abashoramali mu by’amadini nka Gitwaza, aho bagendera muri Landcruiser V8 ari hangahe ku isi????
None se aha niho yabonye abanyabyaha benshi? Cg iyo mitima irwaye ra???? Gusa njye personnellement ndamwemera, mwemera nk’umuntu uzi gushaka cash, umushoramali muri rusange. Point a la ligne.
Najye uriya mugabo Gitwaza umutindaho amuvugaho ibitari ukuri aribeshya njye muzi muri Kenya nahageze we agiye gusubira murwanda kuko ubundi yagombaga kujya mu burayi kuko ngo yari yabonye uburyo yajyayo nkuko beshi bajyaga muri Kenya muburyo bwo gushakisha kujya iburayi ariko gitwaza imana yaje kumubwira ko agomba gusubira murwanda kukoo hari ubutumwa yagombaga kugeza kubanyarwanda izo sinkuru mpimbano kabisa yahise y umvira imana ibyo umubwiye uburayi abureka atyo,kandi uko yatubwiye ibyo yeretse niko birikugenda bigaragara uko yabyeretse ndabivuga nkumuntu udahuje idine nawe ariko wakurikiye ibyo wanamubonye nubwo jye wenda atanyibuka ariko namumenye nkumuntu weretswe byukuri.
Nyaboneka bantu b’Imana,ni kuki koko mukomeza guca imana nkaho mwatuumwe na Nyagasani? nyamara nzi neza ko mukanwa nta HUMP(dos d’ane) zibamo kuko icyo uvuze isaha iyariyo yose gishobora kuba cyakugiraho ingaruka mbi cg se nziza bitewe nuko ndetse naho wakivugiye yewe n’uburyo wakivuzemo.
Gitwaza muumureke kuko niba anabeshya abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga,ibyo ni urubanza rwe n’Imana avugako akorera. ikindi ni uko kuba akora umurimo w’ubushumba niurubanza rwe hagati ye n’Imana. simuvugira kuko njye ndi Catholique yewe ntanaho mpurira nawe. ariko ariko ntabwo mpamanya namwe mwifata mugasebya umuntu nta mpamvu runaka mufite kdi nubwo mwaba muzifite numva aho kumusebya mwayoboka inzira z’inkiko aho kwifata kugahanga mugasebanya.
Imana ibafashe muri byose
Abakora ubucuruzi mwijambo ryimana bararye barimenge kuko azababwira ati:mugende mwankozi zibibi mwe ngo sinigeze mbamenya none ur8imeza neza ariko umnye ko buri wese azabazwa ibyo yakoze kandi namwe bizera Imana iravuga ati:mumeye ubwenge mubashakira mubyanditwe byera,ibyabashumba ahhh nibibazo
Ariko ikizashimisha umwana wumuntu niki?Imana yakoze ibyo yagombaga kudukorera n
Comments are closed.