Digiqole ad

Tom Close na bagenzi be bashimishije abana i Rubavu

Ku munsi wa gatatu wa ‘tourné’ Tom Close yateguye afatanyije na Bank y’Abaturage, abahanzi Bull Dog AmaG the Black na Bruce Melodie bashimishije abana i Rubavu.

Bull Dog n'abana kuri Tam Tam
Bull Dog n’abana kuri Tam Tam

Ni igitaramo cyabereye kuri Tam Tam ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bataramiye abana muri ibi bitaramo byiswe ICYEREKEZO.

Muri ibi bitaramo, aba bahanzi baratanga ubutumwa ku bana bari mu biruhuko bwo kwirinda ibiyobyabwenge, kuva mu mashuri kwirinda ubusambanyi n’andi mabi.

Kugeza ubu Tom Close avuga ko abona intego yatangiranye ibi bitaramo amaze kuyigeraho.

Tom Close yagize ati “ message twagombaga gutanga twazihaye abana benshi cyane, ibi bitaramo abana barabyitabiriye ngirango mwarabibonye i Rwamagana, Muhanga na Rubavu uyu munsi ndibaza ko n’i Musanze na Kigali naho baba ari benshi tugakomeza kubashishikariza kwitwara neza muri ibi biruhuko no mu gihe kizaza.”

Kuri uyu wa kane uyu muhanzi na bagenzi bataramiye abana b’i Musanze naho kuwa gatanu barataramira ab’i Kigali.

Abahanzi bane bataramiye abana b'i Rubavu, iburyo uhari si umuhanzi ni umunyamakuru w'imyidagaduro
Abahanzi bane bataramiye abana b’i Rubavu, iburyo uhari si umuhanzi ni umunyamakuru w’imyidagaduro
Abana bari biteguye abahanzi
Abana bari biteguye abahanzi
i Rubavu abahungu bifitiye za telephoni zifotora
i Rubavu abahungu bifitiye za telephoni zifotora
Abafana bari benshi
Abafana bari benshi
bamwe mubafana bababonye babasabye ko bifotoranya munzira
bamwe mubafana bababonye babasabye ko bifotoranya munzira
Bruce Melody
Bruce Melody
Niwe wabanje kuririmbira abana bari baje
Niwe wabanje kuririmbira abana bari baje
Bull Dog ati aba Tuff Gang gutya
Bull Dog ati aba Tuff Gang gutya
Tom Close n'abafana be
Tom Close n’abafana be
Aririmbira abo bana bumaze kugoroba
Aririmbira abo bana bumaze kugoroba
uyu musore ubana n'ubumuga yacetse umuziki karahava
uyu musore ubana n’ubumuga yacetse umuziki karahava
Afashe akaruhuko
Afashe akaruhuko

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Tom close nda mwemera chane birenze igipimo
    mu mbabarire mu mbyire amakuru ye n’ukubntu na ter’i nkunga association y’abana b’irubavu.

  • ako kantu tom mujye muboneraho mubigishe no kugira intego

Comments are closed.

en_USEnglish