Digiqole ad

Mu gitaramo nyarwanda kinoze bibutse muzehe Sentore

Kuwa gatatu Mata nijoro mu nzu mbere byombi iri ku Kacyiru ahitwa Ishyo Arts Center habereye igitaramo cya Kinyarwanda cyanyuze cyane imbaga yari yakitabiriye kikaba cyari kigamije kwibuka muzehe Sentore Athanase wafatwaga nk’inkingi ya muzika gakondo mu Rwanda.

Samputu J Paul (hagati) na Masamba bari mu bataramye biratinda
Samputu J Paul (hagati) na Masamba bari mu bataramye biratinda

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe cyane cyaranzwe n’ibintu byakorwaga mu gitaramo gakondo birimo imbyino zikomoka mu duce twose tw’u Rwanda, imivugo n’ibyivugo, amahamba, n’ibicurangisho gakondo nk’Inanga, Umuduri, Icyembe, Umwirongi, Ingoma,Iningiri, Ikondera, n’ibindi kandi ibyinshi bicurangwa n’abakiri bato gusa.

Iki gitaramo cyatangiye herekanwa bimwe mu bikorwa bya Mzee Sentore Athanase, nyuma hakurikiraho imbyino aho abari baje nabo bahagurukaga bagacinya akadiho bifatanya n’amatorero yabyinaga.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, abahanzi batandukanye, bamwe mu basaza baririmbanye na nyakwigendera Sentore n’abandi bantu bo mu ngeri zitandukanye.

Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bakunze umuco n’ibihangano nyarwanda bya bariya bahanzi dore ko wabonaga bishimiye indirimbo zose zacurangwaga muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo kandi, abanyamahanga nabo bagaragaje ibyishimo muri iki gitaramo.

Mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Jean Paul Samputu, Massamba Intore (umuhungu we), Jules Sentore (umwuzukuru we), Sophia Nzayisenga n’abandi.

Abataramyi
Abataramyi
Bamwe mu basasa baririmbanye na Sentore bafatanyije na Masamba kumwibuka mu ndirimbo
Bamwe mu basasa baririmbanye na Sentore bafatanyije na Masamba kumwibuka mu ndirimbo
Igitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose
Kubera imyanya yari ikibazo Mani Martin we yari yiyicariye hasi
Kubera imyanya yari ikibazo Mani Martin we yari yiyicariye hasi
Minisitiri Mitali Nawe yari ahari
Minisitiri Mitali Nawe yari ahari

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Biragaragara ko uwanditse iyi nkuru atarari mu gitaramo.cyokoze bamuhaye amafoto.nta matorero abyina yarahari.itorero ryaje ku munota wa nyuma rirabyina,kdi ni rimwe si menshi.ikindi kandi Sophie ntiyaririmbye.

Comments are closed.

en_USEnglish