Amashuri ya Gasabo agiye gukoresha Biogaz kubera urugero bavanye i Rubavu
Nyuma y’urugendo-shuri abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Gasabo nakoreye kw’ishuri rya ESGI bahavuye bavuga ko nabo bagiye gukoresha Biogaz mu bigo byabo mu rwego rwo kwirinda isesagura n’iyangirika ry’ibidukikije.
Aba bayobozi n’abarezi batangaje ko bigiye byinshi kuri kiriya kigo cy’i Rubavu ariko cyane cyane ikoreshwa rya Biogaz aho basanze rigerwaho ku bufatanye na komite z’ababyeyi barerera muri icyo kigo.
Aba barezi bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko kuri iri shuri rya ESGI (Ecole de science de Gisenyi) bari baje kwigira kuri iri shuri uburyo rikoresha Biogaz kandi bakaba babonye ko no kuyandi mashuri bishoboka nkuko byatangajwe na Kimenyi Burakare ushinzwe uburezi muri Gasabo.
Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kureba uko buri kigo kigaburira abana muri Gasabo cyajya gikoresha Biogaz kuko igabanya gukoresha inkwi, ntiteza umwanda, igahenduka cyane kandi ntiyangize ibidukikije.
Umuyobozi wa ESGI, Bizimana Esdras yavuze ko ishuri ayobora ryageze kuri byinshi kubera gukoresha Biogaz nyuma y’inkunga bahawe na Minisiteri y’ibikorwa remezo(MININFRA).
Yasobanuye uburyo bakorana na komite y’ababyeyi mu kugeza iki kigo kw’iterambere kuko batanze amafaranga angina na miliyoni cumi n’ebyiri (12,000,000FRWS) yo kubaka ikibuga cy’umupira ndetse na miliyoni indwi (7,000,000FRWS) zo kubaka inzu y’uburyamo bw’abahungu.
Muri iki kigo ngo batangije gahunda ya One Lap-top per Teacher aho buri mwalimu afite imashini yo guteguriraho amasomo mu gihe bari mu rugo.
Ibyo byose ikigo kikaba ngo cyarabigezeho ku bufatanye cyane cyane n’ababyeyi barerera muri iryo shuri ndetse n’akarere ka Rubavu.
Abarezi n’abayobozi bagera kuri 30 b’i Kigali basuye iri shuri bavuze ko bashimishijwe n’ibyo babonye muri iri shuri ry’i Rubavu bikaba ngo byabateye ishyari ryiza ryo kubikora iwabo.
Maisha Patrick
UM– USEKE.COM/Rubavu