AmaG the Black na Tom Close i Muhanga bashimishije abana
Mu bitaramo Banki y’Abaturage na Tom Close bateguriye abana bari hagati y’imyaka 7 na 13, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata bari i Muhanga ahari abana benshi bagaragaje ibyishimo kubera abahanzi AmaG the Black na Tom Close ndetse na Christopher.
Hari muri stade ya Muhanga ariko ku ruhande rw’ikibuga kuko banze ko abafana barebera abahanzi mu kibuga cyiza gishya giherutse kuzura muri iyi stade.
Mu ndirimbo, aba bahanzi banyuzagamo bagatanga ubutumwa kuri aba bana bari mu biruhuko, bwo kwirinda ibiyobyabwenge, kwitwara neza bafasha ababyeyi ndetse no gukunda igihugu cyabo nkuko byagenze i Rwamagana.
Kuri uyu wa gatatu Mata, abana b’i Rubavu mu mujyi nibo batahiwe, aho bari buze kwishimana n’abandi bahanzi bari kumwe na Tom Close muri iki gikorwa kiza kubera ahitwa kuri Tam Tam ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
ndabashimiye murabantu babagabo cyacyane TOM
Ariko rero ndabishimye, mais abahanzi bajye bamenyako baba bagiy gutaramira abana, bagire imyambarire ikwiye, ese buriya iriya pantalo iba igera munsi y’ikibuno baba bumva aribwo bu stari kweli! please, kwigisha si amagambo gusa, ahubwo n’ibikorwa.
ndabashimiye birarenze
coup de chapeau kuri tom! ibi bitaramo bkubana bije bikenewe kabisa. azakore nama tournement mumakaminuza turamukeneye
Comments are closed.