Digiqole ad

Caritas-Rwanda yatanze miliyoni 20 mu Agaciro DF

Abakozi ba Caritas Rwanda, ikigo cya Kiliziya Gatulika ku munsi w’ejo batanze miliyoni 20 z’amanyarwanda mu kigega cy’Agaciro Development Fund.

Musenyeri Tadeyo (iburyo) ashyikiriza Ronald Nkusi sheki ya miliyoni 20 yatanzwe n'abakozi ba Caritas-Rwanda/photo T.Kisambira
Musenyeri Tadeyo (iburyo) ashyikiriza Ronald Nkusi sheki ya miliyoni 20 yatanzwe n’abakozi ba Caritas-Rwanda/photo T.Kisambira

Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, uyobora Diyosezi ya Kigali niwe watanze sheki y’aya mafaranga ayishyikiriza Ronald Nkusi umuyobozi muri Ministeri y’Imari n’igenamigambi.

Atanga ayo mafaranga, musenyeri Ntihinyuzwa yavuze ko uwo ari umusanzu w’abakozi ba Caritas-Rwanda.

Musenyeri Ntihinyuzwa ati “ muri Caritas-Rwanda ijambo Agaciro rifite umwanya munini. Niyo mpamvu twakusanyije iyi nkunga ngo dufashe igihugu cyacu mu rugendo rwo kwigira kandi turifuza gukomeza gufatanya n’igihugu mu rugamba rwo kurwanya ubukene nka kimwe mu bitureba.”

Musenyeri Ntihinyuzwa akaba yasabye abandi bakozi nabo kugira ubu bushake, avuga ko mu bikorwa bigamije kwigira ariho abanyarwanda bazahashya ubukene birambye.

Naho Nkusi wo muri MINECOFIN washyikirijwe iyo sheki yavuze ko nta kidashoboka mu gihe abantu bagize ubushake mu kwikemurira ibibazo.

Nkusi yatangaje ko kugeza ubu mu kigega Agaciro Development Fund hamaze kugeramo miliyari 26 z’amanyarwanda yatanzwe n’abanyarwanda.

New Times

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • No comment.

Comments are closed.

en_USEnglish