Digiqole ad

Ku ncuro ya 2 Tumba College of Technology iratanga impamyabushobozi

Ni kuri uyu wa 5 Werurwe 2013, ubwo ishuri ry’ikoranabuhanga ryo mu ntara y’Amajyaruguru (IPRC-North/Tumba College of Technology), ritanga impamyabushobozi ku ncuro ya kabiri.

Zimwe mu mfura zarangije muri TCT.
Zimwe mu mfura za TCT.

Abanyeshuri 400 bazahabwa impamyabumenyi, baharangije mu mwaka w’2011 n’uwa 2012 bakaba barize amasomo y’ubumenyi mu by’ingufu (Alternative Energy), Ikoranabuhanga mu itumanaho (Electronics and Telecommunication) n’Ikoranuhanga mu isakazabumenyi (Information Technology).

Kuva yatangira gushyira ku isoko ry’umurimo abize ayo masomo ajyanye n’ubumenyingiro mu ikorabuhanga, Tumba College of Technology yashimwe ko abayizemo batanga umusaruro ugaragara aho bakora hose.

Ibi bishimangirwa n’ubushakashatsi bwamuritswe mu mwaka ushize (2012) bwagagagaje ko 97.4% by’abakoresha abize muri Tumba College of Technology babajijwe, batangaje ko bishimira serivisi bahabwa n’abarangije muri iryo shuri.

Iri shuri rikataje mu gutanga ubumenyi buboneye mu bijyanye n’ikorabuhanga, ryemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Nzeli 2007, rifungura imiryango muri Kamena 2008.

Mu ntego iri shuri rifite harimo kuba icyitegerezo mu masomo y’ubumenyingiro mu Rwanda no mu Karere, guha ubumenyingiro buboneye abahiga, kuzamura iterambere ry’igihugu binyuze mu bumenyingiro bwo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.

Mu ishuri bigiramo ikoranabuhanga,
Mu ishuri bigiramo ikoranabuhanga.
Abanyeshuri bo mu ishami rya Alternative Energy  barimo kwimenyereza amasomo yabo.
Abanyeshuri bo mu ishami rya “Alternative Energy” barimo kwimenyereza amasomo yabo.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • congraturation

Comments are closed.

en_USEnglish