Digiqole ad

Banque Populaire na Tom Close bashimishije abana b’i Rwamagana

Mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 1 Mata mu karere ka Rwamagana, Banki y’abaturage ifatanyije n’umuhanzi Tom Close ndetse na bagenzi be batangiye igikorwa bise ICYEREKEZO bashimisha abana bari mu biruhuko i Rwamagana.

Tom Close aririmbira abanyeshuri bari mu biruhuko i Rwamagana
Tom Close aririmbira abanyeshuri bari mu biruhuko i Rwamagana

Muri iki gitaramo aho kwinjira byari ubuntu, abahanzi nka Knowless, Bruce Melody na Tom Close bataramiye abo bana bari mu biruhuko bananyuzamo ubutumwa bw’uko bakwiye kwitwara neza mu biruhuko barimo.

Ibi bitaramo byateguriwe abana ahanini bari hagati y’imyaka irindwi na 13 kuko aribo ngo badakunze kubona ubushobozi cyangwa impushya zo kujya kwidagadura kimwe na bakuru babo.

Ibi bitaramo bya Banki Populaire na Tom Close bigenewe abanyeshuri bari mu biruhuko, kuri uyu wa kabiri birakomereza i Muahanga, kuwa gatatu i Rubavu kuri Tam Tam, kuwa kane i Musanze naho kuwa gatanu Mata bibere muri Car Wash mu mujyi wa Kigali.

Abanyeshuri bari mu biruhuko nibo cyane cyane bahawe ikaze muri ibi bitaramo bifite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’umwana mu kwihesha agaciro”.

Ibi bitaramo byatewe inkunga na Banki y'Abaturage
Ibi bitaramo byatewe inkunga na Banki y’Abaturage
DSC_1469
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi aho cyabereye ku kibuga cy’umupira mu mujyi wa Rwamagana
DSC_1466
Aba ni abasore babanje gususurutsa abari aho mu mbyino za kizungu
DSC_1507
Bruce Melody niwe wakurikiyeho abana baramwishimira cyane
DSC_1527
Bruce Melody aririmbira abana
DSC_1538
Bamugaragarije ko bamwishimiye
DSC_1545
Knowless ahageze nawe bamwishimiye cyane
DSC_1553
Dore uko abana bamwitegereza
DSC_1570
Hari n’abandi bato ariko baba batazi n’ibiri kubera aho
DSC_1590
Abasobanukiwe baba bari guceza rivuga
DSC_1621
Knowless afatanya n’abo bana kubyina
DSC_1583
Knowless yishimiye uko aba bana bamwakiriye bagafatanya kuririmba
DSC_1667
Bamugaragarije ko bamwishimiye cyane
DSC_1670
Tom Close nawe ahageze bamwishimiye
DSC_1696
Arabaririmbira nawe
DSC_1710
Yanyuzagamo agatanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge no gukunda igihugu
DSC_1720
Agakomeza akaririmba
DSC_1746
Urubyiruko rumwe rwazaga rukamufasha rugaceza
DSC_1771
Tom yakomezaga agacishamo buriya butumwa ku bana
DSC_1790
Bagakomeza bakishimana
DSC_1803
Tom Close
DSC_1874
Abana babonye umwanya wo kwifotozanya n’abo bahanzi
DSC_1880
Bifotozanyije na Knowless
DSC_1892
Bifotozanyije kandi na Bruce Melody
DSC_1882
Abandi nabo bari bafite ubushake bwo kubona abo bahanzi babegereye

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • slt

Comments are closed.

en_USEnglish