Urubyiruko rukwiye kureba icyo rwamarira igihugu -Hope Foundation
Ubwo basozaga umuganda udasanzwe bakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, abagize Umuryango Hope Foundation bavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko rw’u Rwanda rutekereze icyo rwamarira igihugu aho guhora bumva ko igihugu aricyo cyabamarira.
Uru rubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ruvuga ko rwishyize hamwe ngo barebe uburyo bafasha abacitse ku icumu mu bikorwa byo kwiyubaka, ariko ngo ni byiza ko banateza imbere igihugu cyabo kuko nta wundi uzaza kucyubaka atari amaboko y’Abanyarwanda.
Uru rubyiruko ruvuga ko guhitamo gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Gisozi atari uko habuze abakozi bo kuhakorera isuku, ahubwo ngo biri mu mahame bagenderaho ariyo: gukunda igihugu, gufasha bagenzi babo, no guhesha agaciro igihugu cyabo.
Kayiranga Igor, Umuhuzabikorwa wa Hope Foundation Rwanda avuga ko ibi bikorwa bigamije kwishakiramo ibisubizo, bakoresheje imbaraga zabo nk’urubyiruko aho gutegereza ko hari undi uzabikora.
Yagize ati ”Twe nk’urubyiruko uruhare rwacu ni uguha isura nziza igihugu cyacu, ntitwakicara ngo dutegereze abandi; uretse uyu muganda twakoze duharanira guteza imbere urubyiruko rw’abakobwa bacitse ku icumu rya jenoside, haba mu gutegura imishinga ibateza imbere no kubatera inkunga mu gutangira iyo mishinga. Turanateganya gufasha urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza mu biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo kwamagana ingegabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri.”
Francoise Murekatete, ushinzwe gahunda y’ubuzima bwo mu mutwe muri AVEGA, wifatanyije na Hope Foundation mu muganda wo gusukura ku Rwibutso rwa Kigali yasabye urubyiruko kugira intego mu buzima kuko umuntu udafite icyerekezo ntaho aba agana.
Yagize ati ”Umuntu ufite intumbero igana ahantu heza byanze bikunze ibyo ashaka ubigeraho, turikumwe turabashigikiye intego mufite muzayigeraho.”
Umuyobozi w’umuryango SURF (Survivors Fund) David Russel washimye uyu muganda wakozwe na Hope foundation avuga ko biteguye gufatanya n’uyu muryango mu rwego rwo kurushaho gufasha abacitse ku icumu.
David Russel anavuga ko hakwiye ubufatanye hagati ya Hope Foundation Rwanda na SURF-Rwanda kuko bose bafite gahunda yo gufasha abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, aho babafasha kubakorera ubuvugizi mu buvuzi, mu bumenyi, mu kubategurira imishinga ibateza imbere no kubatera inkunga mu gutangira iyo mishinga kugira ngo bashobore kwifasha.
Photos: DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Dukomereze aho nibyo kwishimirwa
Comments are closed.