Digiqole ad

Miss Rwanda yakoze impanuka

Ubwo yari ari mu nzira yerekeza ku ishuri (KIST), Miss Rwanda 2012, Kayibanda Mutesi Aurore yakoze impanuka. Ku bw’amahirwe ntacyo yabaye ariko imodoka ye yangiritse imbere.

Uko imodoka ya Miss yangiritse ahagana imbere
Uko imodoka ya Miss yangiritse ahagana imbere.

Iyi impanuka Miss Rwanda yakoze muri iki gitondo yabereye mu masangano y’imihanda ihurira kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mikayile (Saint Michel), umwe uzamuka kuri Banki Nkuru y’u Rwanda, undi umanuka kuri COGEAR n’uva kuri Banque Pupulaire.

Ababonye iyi mpanuka iba badutangarije ko ubwo Miss Rwanda yari ageza hafi ya Saint Michel yasakiranye n’imodoka yazamukaga mu muhanda uturuka kuri Banki Nkuru y’u Rwanda, gusa ngo Imana bagize nuko batihutaga cyane.

Icyabaye amayobera nk’uko abamotari bari hafi aho babidutangarije ni uburyo imodoka ya Miss Aurore n’uwo bagonganye bahurije hagati umumotari wamanukaga aturutse kuri COGEAR, ariko akaba ntacyo yabaye.

Umumotari witwa Rutabandama Jean Marie wabonye iyi mpanuka iba yagize ati “Miss yabonye iriya vatiri asa n’uyikanga agenda gake undi araza ahita amugonga, moto yari ihagaze ishaka kumanuka yo bayihurijemo hagati barabayisunika bigwa hariya; gusa umumotari ntacyo yabaye, mbese urebye ni umunsi w’umuntu uba utaragera.”

Ubwo twahageraga twahasanze Polisi yo mu muhanda irimo gupima, Miss Rwanda byagaragara ko afite ubwoba bwinshi, yari yegamye ku modoka ye, haje umukobwa n’umusore (bivugwa ko ari umukunzi we) bamubwira kuba yicaye mu modoka ariko arababwira ati “Ndicara mu modoka yakoze accident!?” Hashize akanya bamujyana ahitaruye ariko agaruka aje gusobanurira polisi uko byagenze.

Bagonze moto zarayisunika, aha biragaragara ko umupine uri munsi y'imodoka.
Bagonze moto zarayisunika, aha biragaragara ko umupine uri munsi y’imodoka.

Imodoka ya Mutesi Aurore yangiritse ni imodoka yehembwe ubwo yatorerwaga kuba Miss Rwanda 2012, ni imodoka yo mu bwoko bwa Haval M2 yaherewe i Gikondo mu ijoro ryo kuwa 01 Nzeri 2012 ubwo yatorwaga.

Miss mu modoka yahawe
Miss mu modoka yahawe nyuma yo gutorerwa kuba Miss Rwanda kuwa 1 Nzeli 2012.
Uyu mumotari izi modoka zahuriyeho, aravuga ko ari Imana yamukiijije.
Uyu mumotari izi modoka zahuriyeho, aravuga ko ari Imana yamukiijije.
Imbere h'imodoka ya Miss Rwanda hangiritse muri ubwo buryo.
Imbere h’imodoka ya Miss Rwanda hangiritse muri ubwo buryo
Icyakora inyuma ntacyo zabaye
Icyakora inyuma ntacyo zabaye.
No mu mpande ntabwo hangiritse
No mu mpande ntabwo hangiritse
Amatara y'imodoka ya Miss yashwanyaguritse
Air Bags zishobora kuba zagize uruhare mu gutuma Miss Rwanda ntacyo aba.
Miss Rwanda ngo si ubwa mbere akoze impanuka.
Miss Rwanda ngo si ubwa mbere akoze impanuka.
Babanje kumujyana ahiherereye, gusa yari afite ubwoba bwinshi.
Babanje kumujyana ahiherereye, gusa yari afite ubwoba bwinshi.
Mu kugaruka aje kubwira Polisi uko byagenze yari hamwe n’umukunzi we wari waje kumutabara.
Mu kugaruka aje kubwira Polisi uko byagenze yari hamwe n’umukunzi we wari waje kumutabara.
Impanuka yamuteye ubwoba bwagaragariga buri wese.
Impanuka yamuteye ubwoba bwagaragariga buri wese.
Miss Aurore arimo gusonanurira Polisi uko byagenze
Miss Aurore arimo gusonanurira Polisi uko byagenze
Miss Aurore n'umumotari yagonze barimo kubwira polisi uko byagenze.
Miss Aurore n’umumotari wagonzwe barimo kubwira polisi uko byagenze.
Ng'uko uko iyindi modoka yangiritse.
Ng’uko uko iyindi modoka yangiritse.
Bahise batangira kuzuriza iyindi modoka ngo zijye mu igaraje.
Bahise batangira kuzuriza iyindi modoka ngo zijye mu igaraje.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Dieu merci!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Imana ishimwe ko ntawe uhasize ubuzima!!!

  • pole Mis, Ikiza nuko utahasize ubuzima.

  • Pole sana kandi Imana igukingiye ukuboko.

  • pole Miss

  • pole

  • niyihangane cyane.Imana imuri hafi.kandi kugira ubwoba ningombwa.impanuka burigihe iza ikomeye,kandi igutunguye.ntakundi iyamuremye niyo izakomeza kumucungira umutekano.kandi Uwiteka ashimwe kuko ntanumwe wahasize ubuzima.

  • Nyagasani akoze ibitangaza kuba ntacyo babaye cg nuko hegereye ingoro ya nyagasani niba mutatubeshye dore ko uyu munsi ari itariki yo kubeshya.

  • Nshimishijwe bwambere nuko iyo mpanuka nta buzima bwahagendeye..

    gusa Mwiza wacu yakoze kuko atangiritse —

  • Imana ishimwe ko ntacyo abaye!!! ubundi se asanzwe azi gutwara imodoka, cyangwa na permit yayihawe nk’uko yahawe iriya modoka? nyamara police ijye yitondera abo iha za permit, gutunga permit si ukugira ngo batagufata mu muhanda, ahubwo ni icyemeza ko uzi neza ibyo ukorera mu muhanda!!! Gusa Aurore Imana ihabwe icyubahiro kuba iturinze iyo nkuru

  • NIYIHANGANE BIBAHO N’IMPANUKA NYINE NTAKUNDI YABIGENZA

  • bazjye babanza bakorere permis erega ,burya nta permis y impano”gift” ntabwo zabahira rwose-

    • Eric, ntugace imanza utatu sure y’ibyo uvuga. Uyu Miss yarafite permis mbere y’uko aba Miss… Accident ibaho kandi usomye neza wasanga ntaho bavuga Ko ariwe waruri amakosa. So, correct ur statement.

  • Imana ishimwe cyane ko ntawahasize ubuzima ahubwo bibuke gushima IMANA.

  • bamupfunyikiye amazi bamuha imodoka yigipapuro!!koko ibyubuntu burya ntakamaro!!

  • Hope you have aluminum insurance, humura kuruho ubwoba wa mwana we impanuka irasanzwe kandi nabavugako permit waba warayihawe sindikumwe nabo kuko nuyifite umaze imyaka atwara aragonga yewega akanapfa.wasanga uba wifitiye utubazo.Inama kuri Miss wacu, iyo photo ya thiery uzayibike bitazajya biguhoza mukababaro,ahubwo umusimbuze umukunzi wawe biguhe icyizere cyiza kyejo hazaza.ibindi nugusenga kuko imana niyo iduha ikanisubiza. May God strengthen you in all.

    • Correction: Omnium/ permis/ Thierry.

      • correction: niba ari musazawe mwashakaga kuvuga yitwa Henri pas thierry

        • correction: onm ecrit “Henry, pas Henri”

  • Pole sana kuri Miss wacu biriya ni ibintu bibaho accident ni accident nyine ariko nge icyo nibaza ni ukunu uyu mushiki wacu itariki yambere itajya imuhira mu bu buzima ubanza yaramuhiriye rimwe gusa umunsi atsindira kuba miss niba mbeshya kora isesengura urebe nawe in the name of Jesus ntibizagume gutya

  • Pole Miss wacu, Uwiteka ahimbazwe kuko aracyakurinze kandi na Motari nuko gusa mwese mumenye yuko iturinda ihora iri maso ntisinzira ahubwo muzayishime murusengero rwayo niba muri abizera kandi mujye musenga. Burya Uwiteka akunda abamwubaha mujye mukomeza kuyizera.

  • Dieu est vrma tout puissant,MERCI DIEU!

  • Aurore, nizera ko usoma ibinyamakuru, Ndagusaba ngo usenge cyane kandi wiragize Imana maze ikurinde. Uri umukobwa mwiza witonda kandi w’umutima mwiza, ndababara cyane iyo mbona ayo maso meza yuzuye agahinda cyangwa ubwoba.

  • May God be praised billions of billions times as every one has escaped that wicked moment!

  • imana ishimwe kuko bose imana yabarinze.

  • mana ndagushimiye kuko warinze abantu bawe.

  • Pore sana miss!!!

  • Ariko mwe mwigiyehe Ikilatini?! Bavuga “Omnium” ntibavuga “Aluminum”. Of course Miss afite omnium insurance; none se bari kumuha imodoka bakamwima ubwishingizi?

  • Imana ishyirwe hejuru ko yarinze ubuzima bw’abana bayo!

  • Ubwo muvuze muti Imana ishimwe!ntimugerekeho ibya permit mwaba iki?niyo waba umaze imyaka 10 utwara ko wakora accident!!!

  • Nyagasani ashimwe ko yarinze abana be.

  • Imana Ishimirwe Uburinzi bwayo kuri mwebwe mwese mwahuye niyi accident!

  • izi modoka zifite insigne imeze nk’igikeri zigomb akuba zidakomeye??wagirango n’isafuriya ya nyirakamondo….

    • hahahahahahahahahaah!!!!!!!!!!!

  • ko bari batunguwe se bari biteguye? hari cyo bagomba gukora niyo mpamvu ntacyo babaye. babitekerezeho. byeee

  • nanjye ndashima imana rwose ko yakinze akaboko!naho izo nshyanutsi zivuga ko permis yayihawe kubuntu zijye ziceceka kuko police itakora iryo kosa kdi miss amaze iminsi itwara imodoka accident ni accident rero ntimukavuge ubusa

  • maloba yabango eza yapamba……….

  • Jye nahoraga nibaza umukunzi wa Miss none mubonye kubera accident. lol

  • Ariko jye uyu Miss ndamwikundira. nabonye yiryamiye kuri Papa we mu rupfu rwa musaza we, numva mukunze kurushaho. Ni umwana w’abasaza watese, nubwo aba miss iyo ababaye yiryamira kuri papa atitaye ko abanyamakuru bamuhozaho ijisho. Yewe ni Mutesi koko. N’iyi foto mwanditseho ngo “ubwoba bwagaragariraga buri wese”, mumbabarire iransekeje ariko nayo itumye nongera kumukunda.

    • hahah Nziza we uri Nziza koko nawe uvuga nkumumarayika nanjye ndiwe mpa adress.lol

      • Sha Aline, ndakwemeye urasobanukiwe n’ ukuri. ndakwikundiye kubwo kumubwira kuriya.

        • urakoze Gigi.Love back.njye nikundira abantu bameze nk’abatesi.urumva ko na Nzza yivugira nk’umutesi rwose nta stress.ibihe byiza

  • Ntitukagendere ku marangamutima, izi modoka batangira ubuntu, ndavuga ubuntu kuko ibibyose biba ari ibipapuro, ndebera ngo imodoka zagendaga gahoro igapindama kugeza hariya!!! Ikindi uyu mwana ntabwo aramenya imodoka kuburyo yakwishorera ngo agiye mu muhanda. Polisi ubwo izanatubwira uko yabonye permis niba nayo yarayibonye mu bihembo yahawe! Tujye tuvugisha ukuri ntitukaguce iruhande. Ibyo kurira ay’ingona kandi amakosa aba yarakozwe impande zose. Niyihangane ubwo circulation en ville yamunaniye!

    • Imana ikubabarire kimwe n’abandi bameze nkawe, niba warayimuhaye nabyo ubitubwire,kuko ajya kuyikorera ntiwari ukari, aho kumwihanganisha uramushinyagurira nta soni.ni bangahe bakora accident bamaze imyaka myinshi batwara nuko se cirulation en ville iba yananiye?abantu mwabaye mute?muge mwiga gukunda nicyo ubuze kanaku!

      • dddd, urakoze kumunsubiriza, ariko abantu babeye iki koko,kuko ari miss nibwo babonye kuvuga ibi byose niwe wenyine se wakoze accident ariko mwagiye mubanza mukareba ibyo mugiye kwandika ubuse wowe bikubayeho(kanakuze) nubwo batagushyira kwitagazamakuru ngo umenyekane ni gutyo bavuga.Mwagiye mureka koko amatiku.

  • ajye agenda atareba kubwiza bwe

  • Pole Aurore! naho abasesenguran impamvu zose zatera accident, cyereka niba batazi accident icyo bivuga!!! kandi se muri iyi kgl impanuka zihaba zose n’izabatwaye vuba? bihorere ahubwo hashimwe Uwiteka Ukirinze ubuzima bwawe natwe akaturinda gusubira mu kababaro. ubwoba bwo ni normal, nkande wundi se wakoze impanuka akamera uko bisanzwe? komera kandi Uwiteka Akwiteho.

  • Uwo mwana n’uwigihugu n’isi yose, Imana ishimwe kuko twari duhombye pe!impanuka zo zireze. Ariko sha ndakwikundira ufite ubwiza naturelle nta birungo ukoresha.

  • Mbere ndashima imana kubwu mumotari bagonzentapfe,ikindi uyumwa yashatse uzajya amutwara komubona akiri umwana wenda yamara gukomere mubitecyerezo akabona kwitwara(si ugutukana mumbabarire) ndabivugira k,aba ate kereza byinshi birenze ubwenge bwe!

    • nange ndabona arakwiye gushaka uwaba amutwara mugihe atarakura neza, dore urupfu ntirusinziriye, ejo ataducika akiri muto bene aka kageni.
      kd hakiri ibindi yakatugejejeho.

  • pole miss gusa imana ishimwe kuba wari ugeze nimbere ya kiliziya imana ntiyarikwemera.abavugako permit wayihawe bihorere ntabwo bazi ibya accident

  • sha Imana ishimwe kuko bose ari bazima ariko ubundi bariya bantu batanga ibihembo bari bakwiye gutanga ibintu bikomeye bamuhaye imodoka cat ya nyuma kandi ni inshinwa naho ubundi Imana ikomeze imurinde atazamera nka wa wundi.

  • Chui desole ma chrie,urikumwe n’IMANA yawe ntacyo uzaba!kd wime amatwi abavuga amagambo kuko abayavuga ni abanzi bawe kdi ntago barusha abagukunda ubwinshi!keep moving foward be blessed <3

  • Pole miss!Ese burya Raul niwe utereta Miss!gusa yahise amwereka care Imana ikomeze urukundo rwanyu!

  • Ngizo ingaruka zo kugenda mu mihanda nta ruhushya bafite ngo ni aba star ! ubwo iyaba ari daniel bari guhita bamuraza muri gereza !

  • yampayinka Dumbuli Turi St Michel!Mutesi muravuga ubwoba maze yageze mu rugo ararira!!ngo cya cyima cy’igitiba gifite amapine bampaye i Gikondo cyari kimpitanye Dady. Papa we aramuhoza ngo “cira aha nikubite nikiva mu igaraje nzagikubita bucura kibondo”Imana ikurinde Mama tuzaguha icyima gishya.

  • Pole Aurore we!
    Bibaho niyo mpamvu byitwa impanuka,ariko nyine n’ubwoba wagize buragaragara no kuri aya mafoto.
    Ikinshimishije n’uko nsanze n’umukunzi wawe mukiri kumwe(Raoul),bikanyemeza ko utari nka babantu bamenyekana barangiza bagatera ishoti abo bari basanzwe bakundana!
    Courage!

  • Imana ishimirwe yabakingiye akaboko

Comments are closed.

en_USEnglish