Esteem Dancers barafatanya n’abahanzi gususurutsa abanyakigali kuri uyu wa gatanu
Ba banya Uganda bamenyerewe cyane mu kimansuro bazwi ku izina rya Esteem Dancers abababonye bwa mbere babyina batangariye ubuhanga bwabo, kuri uyu wa gatanu muri Madronna Inn barafatanya na bamwe mu bahanzi nyarwanda kubasusurutsa.
Abababonye bwa mbere batashye bifuza kuzongera kubabona, ngo babagaragarije ko babizi koko ukurikije imibyinire yabo ndetse n’imyambarire , itari imenyerewe mu kimansuro cyari gisanzwe ino.
Igitaramo ubu cyateguwe bacyise “Madrona Entertainment Show”, kikazagaragaramo iryo tsinda ry’abasore n’inkumi bagize Esteem Danceers, bafatanyije na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki Gihugu nka Fireman, Jules Sentore, Fearless, Jack B, Tizzo, Momo, Bisangwa Nganji Ben uzwi mu Nkirigito, ndetse n’abandi bahanzi bazaba bahabwa injyana na Dij Theo.
Icyo gitaramo kikazabera muri Madrona In mu gikari, ahahoze imodoka za Virunga express mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15/Werurwe/2013 kuva Saa moya z’umugoroba (19hoo) kugeza bukeye.
Roger marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM
0 Comment
Dukeneye kumenya igiciro cyo kwinjira
Kwinjira ni angahe?
mana we rwose mubigire ubuntu kugirango nabakene bahagere barebe uburyo isiyacu igiye korama
mu cyumweru gishize mwatugejejeho inkuru ko mugihugu cya uganda bagiye gusohora itegeko rihagarika ibimansuro no guhana abambara imyambaro yurukoza soni.none abo bantu ndabona bimurira “business” zabo iwacu, ababishinzwe babitondere.bene iyimico niyo ivangira umuco wacu wakinyarwanda twarazwe nabakurambere…
Comments are closed.