Digiqole ad

Burundi: 6 baguye mu mirwano na Police bajya gusenga ku musozi

Nibura abantu batandatu nibo baguye mu mvururu zashyamiranyije Police n’imbaga yajya ku musozi gusenga kuri uyu wa kabiri mu gitondo. Abandi 35 bakomeretse, bikaba byagereye mu Kayanza mu majyaruguru y’Uburundi.

Abarundi si ubwa mbere bahanganye na Police bapfa ibyo buri ruhande rudashaka
Abarundi si ubwa mbere bahanganye na Police bapfa ibyo buri ruhande rudashaka

Athanase Mbonabuca Guverineri wa Province ya Kayanza yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko aba bantu baba bagiye gusengana n’umuhanuzi wabo witwa Zebiya.

Ubwo ngo bari bazindukiye kare cyane ku musozi bafata nk’ahantu hatagatifu kuri bo ngo bahasanze Police yiteguye kubakoma imbere. Mbonabuca avuga ko aba baturage nabo ngo barimo abitwaje amahiri n’amabuye nk’abari baje guhangana.

Aba bapolisi ngo basanzwe barinda ako gace ka Businde ngo barwanye bikomeye n’aba baturage maze batandatu barahagwa abandi 35 barakomereka nkuko Mbonabuca abyemeza.

Abapolisi bane bakomeretse bikomeye, ariko ngo abantu barenga 100 muri abo bayoboke b’umuhanuzi Zebiya batawe muri yombi.

Umwe mu bari muri iyo mirwano we yavuze ko bari itsinda ry’abantu biganjemo abagore, nta ntwaro bitwaje bagiye gusenga gusa maze Police ikabakoma imbere ikanabarasaho.

Umuhanuzi wabo Zebiya ni umugore w’imyaka irenga 30 ho micye usanzwe ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika ariko uvuga ko buri kwezi kuri uwo musozi ahahurira na Bikiramariya.

Aho hantu ubu hakaba harahindutse ahantu hatagatifu kuri abo bayoboke benshi.

Kiliziya Gatolika mu Uburundi ariko yo ntabwo yemeranya n’ubuhanuzi bw’uyu murundikazi, ndetse ntikimufata nk’uwayo.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Police yashenye umusaraba munini wari warashyizwe ku mpinga y’uwo musozi mu rwego rwo kubuza abaturage kuhagira ahantu ho guteranira.

Icyo gihe nabwo, abarundi bahateraniraga bakaba barakozanyijeho na Police maze abantu hafi 20 barahakomerekera.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • Ariko se polisi y’iburundi yahanganye n’abagizi ba nabi bakareka abaturage!!

  • Icyo nkundira Islam. Uramutse wiyise intumwa bagukura munzira hakiri kare aho kugirango injiji nkizi zihagwe.

  • Abanyamasengesho barwana na police ntibabaho!

  • ego bagabo rindira mube nka bagaza yirukana aba padiri agahura ningaruka ibinibihe vyanyuma muranga ko abantu bunva ibihanurwa ngo bihane muzokwibonera ko.

  • Uburundi buratwengej. Kera yariMIGURUMIKO ubu naho ni Zebiya. Reka turindire narirya ministre Nduwimana avuka I Businde yivugiye ko isoko yaturiwe n’Imana

  • Mu by’ukuri se impamvu bababuza gusenga ni iyihe?

  • eeeeee
    Ese ntabundi buryo byagenda ngo abantu bareke gupfa cyanecyane hano mukarere??

  • Ntawe urwanya Imana ngo atsinde niba ari umuhanuzi w’Imana barakora ubusa ariko niba aribyo yigira bizashira.Kandi nagira inama abo ba porisi gukoresha inzira yo kwigisha abaturage bashinzwe kurinda aho kubarasa.

  • Arabo bapolisi ari nabo banyamasengesho bose ninjinji mbi,ntanabamwe bazigukora ibyo bagakoze nez .

Comments are closed.

en_USEnglish