Digiqole ad

Birashoboka ko ku cyumweru twaba twamenye Papa mushya

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo abakaridinali 115 nibwo batangiye kugenda binjira muri Hotel Santa Martha y’i Vatican ngo biherere batore Papa mushya. Nta mwiherero uramara iminsi irenze itanu mu gutora Papa, bityo birashoboka cyane ko bitarenze ku cyumweru imbaga ya miliyari 1.2 izaba yamenye umuyobozi mushya wa Kiliziya Gatorika.

Abacardinals i Vatican baje gutora Papa mushya/photo AP
Abacardinals i Vatican baje gutora Papa mushya/photo AP

Abakaridinali babishoboye bumvanye misa ya mugitondo i Vatican yari igamije gusabira uwo muhango wo gutora umusimbura wa Benoit XVI, umwiherero nyawo uratangira kuri uyu wa kabiri nimugoroba.

Cardinal Wilfrid Fox Napier wo muri Afurika y’Epfo kuwa mbere nimugoroba ubwo yageraga i Vatican yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be biteguye kwinjira mu mwiherero bagatora umuyobozi mushya. Ati “ Tuzamara iminsi mike, ine cyangwa se itanu, cyangwa se munsi yayo.”

Mu nshuri icyenda baheruka gutora Papa mushya, ikigereranyo cy’igihe bamara biherereye batora ngo ni hejuru y’iminsi itatu ariko ntibararenza iminsi itanu. Abakaridinali batora biganjemo abari munsi y’imyaka 80 n’ubwo harimo na bake cyane bayirengeje.

Muri uwo mwiherero uko ari 115 bazajya batora inshuro enye buri munsi kugeza bibiri bya gatatu (2/3) bihuriye ku mu karidinali umwe muri abo.

Icyo gihe nibwo bazacana maze umwotsi wera ugacumbuka hejuru ya Shapeli ya Sistine i Vatican. Mu mwiherero baba bahabonera buri kimwe bacyenera, ariko ntibemerewe kuvugana na rubanda rwo hanze.

Aha niho bicara batora, byaba aribyo biro by'itora bitunganye neza kurusha ibindi bibaho
Aha niho bicara batora, byaba aribyo biro by’itora bitunganye neza kurusha ibindi bibaho

Icyumba batoreramo kibanza kuvanwamo ibyuma byose bishobora gufata amajwi cyangwa amashusho. Aba bagabo 115 birirwa batorera ku mpapuro, izo mpampuro zikomeza gutwikwa buri nshuro mu gihe hatabonetsemo Papa, umuhora uzamura uwo mwotsi uwuvana mu nzu ukawugeza hanze, iyo Papa atowe uwo mwotse uzamuka, nubwo uba utera (umweru) icyo gihe bavuga ko umwotsi waje wera nk’ikimenyetso cy’uko Papa yatowe, bakabibwirwa n’uko uwo mwotsi wo uherekezwa n’inzogera zivuzwa cyane zimenyesha ko Papa mushya atowe.

Hotel Santa Maria i Vatican ari nayo irimo Shapeli Sistine, ni ubwa kabiri yakiriye umwiherero nk’uyu, bwa mbere ni mu 2005 ubwo batoraga Papa Benoit XVI.

Aba bakaridinali bazasohoka batoye Papa wa 266 mu myaka 2000 y’amateka ya Kiliziya. Uyu azaza guhangana cyane n’ibibazo bishingiye ku gitsina bivugwa muri Kiliziya ku bihaye Imana, guhanga kuvugwa mu bayobozi ba Kiliziya ahatandukanye, n’ikibazo cy’ubukungu nacyo ngo kitoroheye Kiliziya.

Waruziko inteego (Bets) za miliyoni zashyizweho kutorwa?

Cardinal Peter Appiah Turkson umwe mu bahabwa amahirwe wo muri Africa
Cardinal Peter Appiah Turkson umwe mu bahabwa amahirwe wo muri Africa

Benshi bamenyereye ku guteega ku mikino y’umupira w’amaguru, nyamara kugeza ubu ngo miliyoni 15 z’amadorari ni akayabo kamaze gushyirwaho nk’intego ahantu hatandukanye ku mukaridinali uza kuba Papa.

Ibi ariko ngo si bishya. Mu 1503 guteega kuri Papa mushya byarakorwaga. Papa Gregori wa XIV yagerageje kurwanya ibyo guteega kuri Papa mushya ariko ntibyamuhiriye. Abataliyani n’abantu bo muri Amerika y’epfo ngo nibo bategera menshi kuri Papa mushya.

Nyuma yo gutora ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Werurwe hazamutse umwotsi w'umukara bivuga ko itora ryambere ryanze/photo Reuters
Nyuma yo gutora ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Werurwe hazamutse umwotsi w’umukara bivuga ko itora ryambere ryanze/photo Reuters

AFP

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyagasani ni wowe witorera intore zawe kandi niwowe ubasha kureba mu mitima ya twese ndagusaba ninginga ngo wohereze roho wawe afashe kiliziya kubona umushumba ubishoboye ; Dawe bibe uko ushaka ari wowe ntibibe uko dushaka twe abana b’abantu. Amen

    • AMEN

  • Dusabe Imana yohereze Roho Mutagatifu, azabe ariwe ubwe udutorera mushumba azakoresha akenura ubu bushyo.

  • Nonese hakurikizwa iki mugutora Papa?

    Dusabe Imana papa azatorwe muba cardinal bo muri Afrika,natwe tugaragaze ubushobozi mu kuba twayobora uyu mukumbi utari muke w’intama za KRI

  • Nyagasani wowe umenya abawe ukabakomeza shyira mumutima guhurira kuntego imwe maze badutorere umushumba ubereye ubushyo bwa we

  • Nyirubutungane uzatorwa,azemerere abapadili n’abasenyeli gushaka,kuko muri iyi minsi ya nyuma”kwifata biragoye”

  • NYAGASANI,URABIZI KU KIRIZIYA IKENEYE UMUYOBOZI UYIKWIRIYE HA ABATORA KUYOBORWA NAROHO MUTAGATIFU AHO KUYOBORWA N’AMARANGAMUTIMA AYO ARIYO YOSE MAZE TUBONE UMUYOBOZI UZATUZAMURA AHO KUDUSUBIZA INYUMA,UTWUMVE NYAGASANI.

  • ahaa. bamwe ngo papa azabe umunya africa. nashake azabe avuye ikuzimu. ko ntawuzampa umugati se. bashaka bareka Obama akaba papa kuko aruta abo bose. mbifurije amahirwe. natwe turasengera mumitima ntazabe umunya africa. Amena cyangwa bibe bityo

    • hein, ngo Obama aruta Papa !!!!!!!!!!????????? uravuga ibyo utazi wowe uzabanze ushake amakuru ahagije ubone gufata umwanya wo kongera gushyira comment kuri Paapa no kuri eglise catholique muri rusange

      • mwihorere ntazi papa uwo ari we, mubabarire yikiniraga

        • banza umumenye nawe ubone umvuge, doreko nawe uruwo kubabarirwa cyane biteye ubwoba. ariko urasoma cyangwa uvuga ibyo wumvise gusa. ntaho wahera man. soma

      • ewe, uri buryohe koko pe!!. uryoherwa n’ibyo utazi”soma man ntuvumbure ndumva udatekereza na kure”
        ahubwo weho ndumva umuhinduye so. ngo ese ubundi uriya akuweho n’iki? umanze umenye amakuru ubone gutanga comment!. cyangwa uvuga utabanje gukaraga ururimi

  • kweli

  • ndabona ibintu bitoroshye namba papa uzatorwa azahura nibibzo bikakaye:abortion, homosexuality, economy, so tumusabire kugirango imana ibimufaashemo, dore ko ariyo idushoboza muri byose! amen

  • Imihango y’idine we!! Abacatholique n’aba muslmans bagira imihango idasanzwe
    (iteye n’ubwoba kelkes fois)

Comments are closed.

en_USEnglish