Digiqole ad

Ishyamba si ryeru muri RNC i Burayi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ububiligi, aravuga ko Dr. Murayi Paulin wari usanzwe ari umuyobozi wungirije wa RNC Mbiligi yaba ari kwitegura guhirika umukuriye ariwe Micombero Jean Marie nyuma y uko bamwe mu barwanashyaka bagaragaje ko batakimwibonamo kubera gushinjwa gushaka kubacamo ibice.

RNC-new-logo-300x219

Aya makuru akomeza agaragaza ko kuwa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe Mulayi (umukwe wa Kabuga Felicien) yakoresheje inama idasanzwe y’Ishyaka RNC ariko iyo nama ntigaragaremo umukuru wa RNC mu Bubiligi ariwe Micombero.

Mulayi ngo akaba yaririnze kugira byinshi avuga ku mukuru we Micombero nyuma y’uko abarwanashyaka bifuzaga kumenya impamvu Umuyobozi wabo atitabiriye iyo nama, gusa akaba yarabwiye abarwanashyaka ko inama yatumijwe ngo haganirwe ku bayobozi ba RNC bo mu bihugu nk’Ubufaransa, Ubudage ndetse n’Ububiligi bamaze gusezera mu ishyaka.

Aha Mulayi kaba yaramenyesheja abarwanashyaka ko hari abayobozi basezeye mu ishyaka barimo abitwa Karengera umuyobozi wa RNC muri Rouen na Phocas muri Paris mu Bufaransa. Mu gihugu cy’u Budage hakaba hari uwitwa Venancie Berger, Nkerinka Eustache na Sindimutamba. Mu gihugu cy’u Bubiligi hakaba hari umuyobozi wa RNC mu mujyi wa Charleroi, Nyirinkindi Pierre Celestin n’ umugore we.

Aya makuru akomeza avuga ko Mulayi yirinze kugaragaza impamvu yaba itera aba bayobozi kwegura no gusezera, ahubwo agasaba abarwanashyaka kwihanganira iryo sezera buri kanya, ndetse abizeza ko ari gukosora ibitagenda neza byose mu buyobozi bw’iri shyaka buriho muri iyi minsi.

Iyi nama ikaba yaragaragarije abarwanashyaka ba RNC ko ubuyobozi bwa Micombero bwaba bugeze ku musozo mu gihe yakunze gushinjwa ibyaha bitandukanye ndetse n’imyitwarire idahwitse, ibi bakabishingira cyane ku kizere bahawe cy’ingufu zigiye gushyirwa mu kugarura abri abarwanashyaka basezeye nyuma yo kutishimira ingoma ya Micombero.

©Umuryango.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Iyi site nayemeraga none nayo igiye kujya idushyiriraho amakuru aturutse ahantu hizewe!
    Iyo muba muretse gutangaza ibihwihwiswa se mukazabyandika byabaye impamo? Uretse ko niyo haba hari abavamo nta gitangaza kuko hari andi mashyaka baba baravuyemo.
    Ni biba ngombwa iyi comment muyireke itambuke.

    • Ubababajwe niki se niba baduhaye ayamakuru?Jyewe ndumva ntacyo bitwaye kuba bavuze ibihwihwiswa,nawe ishyakire ukuri hanyuma ukutubwire.Mukomereze aho..

  • Yampaye inka Semugeshi!Nkerinka Eustache nawe ari muri iri shyaka??uhuu!

Comments are closed.

en_USEnglish