Digiqole ad

Umwana w’imyaka 8 yashakanye n’umugore w’imyaka 61

South Africa: Ntibemeyerewe ko akana k’ahahungu k’imyaka umunani gashobora kugira gutya kagakora ubukwe, ariko muri Afurika y’Epfo akana n’imyaka umunani kashakabanye n’umugore w’imyaka 61.

Bidatinzemo uyu mwana yahise asoma uwo bashakanye
Bidatinzemo uyu mwana yahise asoma uwo bashakanye

Uyu mwana w’umuhungu witwa Sanele Masilela yarongoye (yashakanye) n’umugore witwa Shabangu bigaraga ko akuze ndetse afite imyaka itari mike (61) nk’uko Ikinyamakuru The Sun cyabitangaje.

Uyu mugore uzanzwe ubyaye gatanu, akaba anafite umugabo ngo yashakanye n’aka kana kabitegetswe n’abakurambere, n’uko nako kubahiriza icyo cyifuzo cyabo gasaba uyu mugore ko bibanira.

Ubu bukwe bwatangariwe na benshi, bwabereye mu gace ka Tshwane ahari ba nyirakuru, ba nyirakuruza, ba sekuru na sekuruza b’aka kana. Mu maso y’abantu basaga ijana aka kana ntikatinye ahubwo kahise kagaragaza urukundo kategetwe n’abakurambere niko kwadukira uwo bashakanye karamusomagura.

Ubu bukwe bwanatwaye amafatanga atari make, dore umuryango w’aka gahungu-gabo watanze amadorali 2,000 (ni ukuvuga amanyarwanda asaga miliyoni 1,340,0000) arimo ayo kugura ikanzu yo kwambika umugeni n’abari bamugaragiye.

Nubwo bambikanye impeta ariko ntabwo bazabana nk’umugabo n’umugore. Ibi bikaba byasubije ikibazo cya benshi bari bakomeje kwibaza uko aka gahungu kazabasha kubahiriza inshingano z’urugo.

Mu busanzwe abana bo mu myaka nk’iyi, ibyo basabye ababyeyi babo siko babibakorera, icyakora nyina w’uyu mwana we yahisemo kwakira icyifuzo cy’agahungu ke nta yandi mananiza.

Aka kana kagize kati “Nabwiye mama ko nshaka kurongora, kandi narabishakaga pe! Ndishimye cyane ko nshakanye na Helen ariko nindamuka nkuze nzashakana n’umuntu uri mu kigero cyanjye.”

Umwe muri benewabo na Sanele w’imyaka 46 witwa Patience, yagize ati “Sekuru wa Senele yamusabye gukora ubukwe mbere y’uko apfa, n’uko nawe ahitamo kubukorana na Helen kuko amukunda.”

Uyu Helen nawe yemeye ibyo yabwiwe n’uyu mwana utabasha kwasa inkwi cyangwa ngo yikorere ijerekani y’amazi kuko ngo yabitegetswe n’abakurambere.

Nyuma yo gukora ubu bukwe uyu mugore w’imyaka 61 yagize ati “Mu gukora ibi, twanejeje abakurambere, kuko iyo tutabikora hari ikintu kibi cyari kuba mu muryango.”

Abageni bafatanye agatoki ku kandi
Abageni bafatanye agatoki ku kandi
Iruhande rwabo hari Bibiliya, umusore nawe amaze kwambika umugore impeta
Iruhande rwabo hari Bibiliya, umusore nawe amaze kwambika umugore impeta
Aha ho umugore yari amaze ku mwambika impeta
Aha ho umugore yari amaze ku mwambika impeta
Uyu mwana yasaga n'uwerekerwa ibyo akora
Uyu mwana yasaga n’uwerekerwa ibyo akora

Photo: The Sun

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uzi ukuntu ibikecuru nk’ibi biryoha hari icyo twigeze guhurira mu kabyiniro dutashye kirantwara kinjyana iwacyo i Gacuriro sha narakinyaje kiraryoherwaaa mu gitondo tubyutse kiti tujye muri douche ndebye imikanyari yacyo nakijijwe n’amaguru

    • Ahubwo ushime Imana ko utapfuye. Naho gukizwa n’amaguru ngo nuko ubonye iminkanyari ntagitangaz akirimo. Uwo muntu ntangana na Nyoko! Ahubwo murubahuka.

      • gucanganyukirwa.com

    • Ariko wowe ntasoni ufite zo kuvuga ko warongoye nyoko? uratinyuka ntasoni ukabivuga muruhame! blagues n`imikino y`ubwoko bwose iba kubangana apana kubabyeyi cg se umuntu wese ukubyaye.nibazako na nyoko ariko ameze kuko nuwo mwarikumwe angana nawe.

  • Rwanyandekwe,uransekeje kbsa!Ntawushaka guhanga umurimo ngo tuzajye kwamagana ba “sugar mumy”muri biriya bihugu?

  • mukirundi hari indahiro bavuga ngo ndakenda maman bivuga ko udashobora kubikora ariko ubu abantu basigaye barayirenzeho kubona umwana arongora umugore angana nanyina nakumiro.

  • ndebera vraiment,dore na bible inyuma yabo kuki bitiranyije imihango ya gipagani n’iyo gushyingiranwa kwera ibi n’ibya gipfumu rwose ngo abakurambere niko bababwiye???

  • no comments!

  • yesu we murashira ntasoni urana bivuga!ahaaa!

  • Sinzi niba ibyo mbona ari byo cyangwa niba ari montage!!! Abaharanira uburenganzira bw’abana bari he ?aba bantu bose bayoboye ubu bukwe kimwe n’uyu mugore bakwiye gukurikirwanwa n’inkiko.Nyakwigendera Rugamba ati “Isi irarwaye… cyo nimutabare”

  • Nelson,jya wicecekera isi irashaje.Ibyo avuga bibaho uretse ko niba azi ubwenge atabyongera.Yaba mukecuru cyangwa uwo bararanye nabasabira kwihana kuko bigira ingaruka.

  • isi irarangiye,abo bakurambere nabakozi basatani,ako akokana kamurogoye gute?babyeyi murajye mureba nimwe muba mwabikozi,cyakora imana ikarinde akazamenye yesu nikamara gukura.

  • Urabona uyu ari umwana koko!!Mbega akabwa kasaziye mu ruhu!!Karasyigingiye nimukaveho!!!

  • @nelson ngira ngo biterwa na bya biyoga banywera mu tubyiniro byamara kubageramo yabona uwo ari we wese akabona ari inyasto ngira ngo,none se buriya uyu mwana warongoye nyirakuru buriya ntiyayimushinze ngo imihango irangire neza

  • Nuko nuko rata mwana wanjye Rwanyandekwe, nta mwobo udahisha ifuku yose ni imwe mu murima

  • Arikose yemwe! Kombona isi ishaje turajyahe mwokabyaramwe satan koyatwibasiye muredusenge nahi Mana

  • nonese ako kana nigakura ntikazamwanga? munsubize.

Comments are closed.

en_USEnglish